Abacuruza ibiribwa bavuga ko abahahira iminsi mikuru atari benshi nk’uko bisanzwe

Mu gihe habura amasaha macye ngo abantu binjire mu bihe byo kwizihiza Umunsi mukuru wa Noheli, mu isoko ry’ibiribwa rya Musanze, riherereye muri gare ya Musanze, abacuruzi bigaragara ko biteguye kwakira umubare munini w’abahaha ahanini bishingiye ku ngano y’imari baranguye.

Ibicuruzwa birahari ariko ngo abahahira iminsi mikuru ni bake
Ibicuruzwa birahari ariko ngo abahahira iminsi mikuru ni bake

Ku wabashiie kugera muri iri soko mu masaha y’igicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki 23 Ukuboza 2023, wabonaga abahaha ibiribwa by’iminsi mikuru atari benshi cyane nk’uko bisanzwe bigenda mu bindi bihe by’iminsi mikuru.

Mu gice cy’ahacururizwa imbuto, imboga, ibirayi n’andi moko anyuranye y’ibiribwa Kigali Today yabashije kugera, hose abacuruzi na bo bayitangarije ko umubare w’abakiriya bahahira Noheli ari mutoya ugereranyije n’uwo bari biteze.

Uwimabimpaye ucururiza muri iri soko yagize ati "Ubundi nko guhera mu matariki 20 y’ukwezi nk’uku abantu babaga buzuye muri iri soko bahahira iminsi mikuru ukabona ko harimo itandukaniro n’indi minsi isanzwe. Twazaga gucuruza twitwaje ibikapu bifatika turundamo amafaranga, ku buryo no gucuruza uyabara bitabaga bishoboka kubera ubwinshi bw’abakiriya twabaga dufite. Uyu mwaka wo rero witegereje urabona ko harimo impinduka, abakiriya si benshi. Niba ari ubukene bwateye, niba abantu bagitegereje kubona amafaranga ntiwamenya".

Undi mucuruzi ati "Umukiririya usanzwe aguhahira byageraga mu minsi mikuru akaza agahaha nk’ibyikubye inshuro eshatu cyangwa enye y’ibyo asanzwe ahaha, agira ngo yizihize iminsi mikuru mu kanyamuneza, ariko urebye muri ino minsi siko bimeze. Abakiriya bari kuza umwe umwe, nyamara twe nk’abacuruzi twaranguye imifuka n’imifuka ipakiye imari y’imbuto n’ibindi biribwa dore nawe urayireba aho iteretse hano. Yewe n’ibiciro bisa n’aho nta cyahindutse ku gisanzweho. Bigeze ku wa gatandatu, turabura nk’umunsi umwe ngo Noheli igere, ahari wenda abantu bateganya kuzahaha ku munsi nyirizina, turacyategereje".

Mu isoko ry'ibiribwa rya Musanze bigaragara ko abaguzi atari benshi cyane
Mu isoko ry’ibiribwa rya Musanze bigaragara ko abaguzi atari benshi cyane

Mu bintu abarema isoko ry’ibiribwa bakomeje kwishimira byagabanutse igiciro, harimo n’ibirayi kuri ubu biri kugura hagati y’amafaranga 350 na 550.

Buri wese mu bushobozi afite arabasha guhaha ibirayi ku bwinshi, ku buryo iminsi mikuru mu mafunguro bateganya gutegura hatazaburamo iki kiribwa cyaba gitetse gitogosheje, gifiritije cyangwa giteguwe mu bindi buryo ubwo aribwo bwose yifuza.

Bamwe mu baguzi bo ngo impamvu bakomeje kugenza macye mu guhahira iminsi mikuru, ngo ni uko itangira ry’amashuri y’abana rizahita rikurikiraho, naryo ribategereje bityo bakaba bahaha bicye banazigamira amashuri y’abana.

Twizerimana ati "Iminsi mikuru izarangira abana bahitira mu mashuri. Ubu tuvugana turabara nk’icyumweru kimwe n’igice kibura ngo bahite bajya kwiga. Minerivale, ibikoresho, amatike n’ibindi byose nkenerwa mu minsi mikuru biradutegereje. Wajya mu byo kumarira amafaranga mu minsi mikuru abana bakazajyana iki? Reka njye nigiriye ubwoba, ubu uko undeba rwose iminsi mikuru nta gishya nteganya, ndahaha nk’uko bisanzwe kuko ubu mpangayikishijwe n’izindi nshingano z’iby’imyigire y’abana integereje tariki 8 Mutarama 2024!"

Undi ati "Ubu turahaha ibibaze duteganya ko amashuri y’abana arahita akurikiraho, nkeka ko ari na yo mpamvu abahahira iminsi mikuru ari bacye. None ubwo washimishwa no kujya kuzuza igifu, budacyeye kabiri umwana ari butangire kugukomangira agusaba ibikenewe ngo ajye ku ishuri utakibifite bikagushimisha? Impamvu iteye benshi kudahahira iminsi mikuru ku bwinshi ntimuyishakire ahandi. Benshi duhangayikishijwe n’amashuri y’abana".

Ku bahaha bo akanyamuneza ni kose kuko bagiye kwizihiza iminsi mikuru basangira n’abo mu miryango yabo, inshuti n’abavandimwe.

Ibanga abaganiriye na Kigali Today bakoresheje rituma bageze iki gihe badafite ikibazo na gito cy’amafaranga bifashisha mu guhaha iby’iminsi mikuru, ngo ni uko bayazigamye mu bimina bahuriramo na bagenzi babo by’iminsi mikuru, ubu igihe cyo kuyagabana kikaba cyarageze akaba ari na yo bakomeje kwifashisha mu guhaha ibiribwa, ibyambarwa n’ibindi nkenerwa ngo bizihize iminsi mikuru mu byishimo.

Kabera agira ati "Ibi ariko ntibisobanuye kuyazana hano ku isoko ngo tuyahamarire. Nkanjye nagabanye amafaranga ibihumbi 60 mu kimina duhuriyemo n’abandi, nkaba naje mu isoko na madame ngo duhahe ibyo tuzakenera kuri Noheli, ariko kandi no gushakira abana udukoresho tumwe na tumwe tw’ishuri".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka