Abacuruza ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi bishimiye ko byakuriweho imisoro

Bamwe muri ba rwiyemezamirimo by’umwihariko abo mu bihugu byo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, bakimara kumenya amakuru y’ikurwaho ry’imisoro ya gasutamo ku binyabiziga bikoresha amashanyarazi, batangiye gutekereza uburyo bashobora kubyaza ayo mahirwe umusaruro, baza ku isoko ryo mu Rwanda bagamije gufatanya n’Igihugu, mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, bakanahagira igicumbi cy’isoko ry’izo modoka ku bihugu bituranyi.

Benshi bishimiye ko imodoka zikoresha amashanyarazi zakuriwe imisoro
Benshi bishimiye ko imodoka zikoresha amashanyarazi zakuriwe imisoro

Ku ikubitiro ikopanyi icuruza imodoka zikoresha amashanyarazi 100% yitwa Kas Auto, ku wa kane tariki 22 Kamena 2023, yamuritse izo modoka zirimo n’amabisi ashobora gutwara abagenzi bari hejuru ya 50, ndetse n’izindi ntoya zishobora kwifashishwa n’ibigo, n’izakwifashishwa n’abantu ku giti cyabo.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Kas Auto, Mamil Masresha, avuga ko bashimira cyane Leta y’u Rwanda, by’umwihariko Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, ku cyemezo bafashe cyo gukuraho imisoro kuri izo modoka.

Ati “Turashimira cyane Leta y’u Rwanda by’umwihariko Minisiteri y’Ibikorwa Remezo kuri icyo cyemezo. Mu by’ukuri byaradufashije, tuzana imodoka zacu, kandi turizera kubyaza umusaruro ayo mahirwe twahawe, kugira ngo agere no ku muryango mugari. Turanashimira RURA yadufashije kubona ibyangombwa kugira ngo dutangire gukora”.

Uretse kuba kimwe mu bikorwa byihutirwa bigiye gukorwa ari ukubaka ahantu imodoka zishobora kujya zisharijirwa habigenewe, ngo imodoka bacuruza zishobora gusharijirwa mu rugo cyangwa ku kazi, nubwo bifata umwanya munini ugereranyije n’uwo byafata igihe bikorewe ahabigenewe.

Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo gukoraho imisoro ya gasutamo ku modoka zikoresha amashanyarazi, hagamijwe ko ziyongera, mu rwego rwo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere.

Ni icyemezo Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINICOFIN), iheruka gutangariza abagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, ubwo Minisitiri Dr Ndagijimana Uzziel yabagezagaho umushinga w’itegeko rigena ingengo y’imari y’umwaka wa 2023/2024.

Minisitiri Ndagijimana yababwiye ko impinduka zakozwe ku bijyanye na politiki y’imisoro n’ubwakirizi bwayo, umwaka utaha w’ingengo y’imari wa 2023/2024, zigamije kuzahura ubukungu, guteza imbere abanyenganda b’imbere mu gihugu no korohereza abaturage kugura ibicuruzwa by’ibanze, byumvikanyweho n’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Yagize ati “Mu rwego rwo kwihutisha ikoreshwa ry’imodoka zikoresha amashanyarazi, izikoresha amashanyarazi gusa (Electric Cars) n’izikoresha icya rimwe amashanyarazi n’ibikomoka kuri peteroli, ndetse na za moto zikoresha amashanyarazi, nta musoro wa gasutamo zizatanga.”

Ibi kandi byatangajwe nyuma y’uko ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, bwari bwavuze ko mu rwego rwo gushaka ibisubizo ku kibazo cy’imodoka zitwara abagenzi, muri uwo Mujyi bateganya kuzanamo imodoka zikoresha amashanyarazi.

Mamil yashimiye Leta y'u Rwanda yigomwe imisoro ku binyabiziga bikoresha amashanyarazi
Mamil yashimiye Leta y’u Rwanda yigomwe imisoro ku binyabiziga bikoresha amashanyarazi

Mu kiganiro aheruka kugirana n’abanyamakuru tariki 17 Mata 2023, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yavuze ku gukemura ibibazo by’imodoka zitwara abagenzi muri Kigali.

Yagize ati “Murabizi ko hari icyuho cya bisi zigera kuri 305 zigomba kongerwamo, hari izirimo gushakishwa. Ubundi gahunda dufite ni iyo kuzana izikoreshwa n’amashanyarazi kugira ngo tugende tugabanya kwangiza ibidukikije, cyane cyane uyu mwuka duhumeka.”

Kimwe mu bikirimo gukorwa kugira ngo gahunda y’imodoka zikoresha amashanyarazi irusheho kunoga, ni ugushaka aho zizajya zisharijirwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka