Abacururiza mu isoko rya Nyamagabe binubira ibiciro by’ubukode bihanitse

Abacururiza mu isoko rya Nyamagabe bavuga ko ibiciro by’ubukode bw’amaduka n’ubw’ibibanza bacururizamo bihenze cyane, bakifuza kugabanyirizwa.

Abacururiza mu isoko rya Nyamagabe bavuga ko ubukode buri hejuru cyane
Abacururiza mu isoko rya Nyamagabe bavuga ko ubukode buri hejuru cyane

Evariste Habimana ucuruza imyenda, avuga ko amafaranga y’ubukode ibihumbi 200 FRW asabwa kwishyura ku kwezi aho akorera ari menshi, ku buryo atekereza ko namaramo amafaranga y’amezi atatu yatanze afata ikibanza, nta kirahinduka ku biciro, azahita ahagarika kuhakorera.

Agira ati “Ibihumbi 200 nishyura ni byinshi, mbona birenze ubushobozi bwanjye. Urabona, mfite urugo. Imisoro ya Leta irakenewe, gutunga urugo birakenwe, umwana akeneye ishuri. Njye nkora imibare nkabona ntibihura. Umwaka utaha rwose nta gihindutse, ntabwo nakomezanya na bo.”

Mugenzi we uriha amafaranga ibihumbi 170 ku kwezi mu muryango akoreramo amwunganira agira ati “Yego na bo amafaranga bagujije bubaka isoko ni menshi, ariko bashobora kumvikana na banki ikabishyuza mu gihe kirekire, bagasubira mu mibare bakatugabanyiriza.”

Yungamo agira ati “N’iyo baduca ibihumbi 100 cyangwa 200, umuntu yajya agerageza akayabona, ariko ubu turi gukorera mu gihombo.”

Abacuruza imbuto n’imboga na bo bavuga ko ibihumbi 12 bacibwa ku kibanza ari byinshi cyane, kuko barangura bakabura abakiriya.

Clémentine Bazubagira ati “Wenda niba ugujije amafaranga mu itsinda, uyazana hano agahomba ureba. Nkurikije imikorere ya hano i Nyamagabe, baduciye amafaranga ibihumbi bitanu cyangwa bitandatu twakora. Ariko ibihumbi 12 nk’iby’i Huye kandi abahaha batangana, ni menshi.”

Bazubagira anavuga ko kuba ubukode buri hejuru ugeraranyije n’amafaranga abacuruzi babona byatumye hari abari barafashe ibibanza bagenda babisiga kubera kubura ay’ubukode.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Bonaventure Uwamahoro, avuga ko n’ibiciro biri kwifashishwa atari ibyari byashyizweho mbere, kandi ko byagezweho nyuma y’ibiganiro.

Nk’abahagarariye abaturage, ariko na none nk’abafite imigabane muri iryo soko (Akarere ka Nyamagabe kashoyemo miliyoni 100) ngo bazakora ku buryo ibiciro biganirwaho, hashyirweho ibinogeye impande zombi.

Ahacururizwa imbuto n'imboga hasigayemo mbarwa kandi ngo mbere hose harakorerwaga
Ahacururizwa imbuto n’imboga hasigayemo mbarwa kandi ngo mbere hose harakorerwaga

Ku rundi ruhande ariko, agira inama abacururiza muri iryo soko gufatanya bagakorera hamwe, umuntu ntafate umuryango ari umwe.

Ati “Umuryango ushobora kuba uhenze, umuntu awufashe ari umwe. Kuwufata uri umwe bisaba amikoro ahambaye.”

Célestin Uwimana, umuyobozi wa Homogenius Investment Group yubatse iri soko, we avuga ko muri iyi minsi bazaterana bakareba icyakorwa, kuko ngo batakwirengagiza ko bakwiye kumvikana n’abakiriya babo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abaturage ba nyamagabe bameze nkabatagira ubavugira nigute isoko rihenda kurusha etage ziri mumugi wa nyamagabe?

Karisa yanditse ku itariki ya: 6-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka