Abacururiza mu isoko rya Muhanga batubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 bashobora kwamburwa ibibanza

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga butangaza ko abacuruzi bo mu isoko rikuru ry’ako karere batubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 bashobora kwamburwa ibibanza bakoreramo kugira ngo bataba intandaro yo kwanduza abandi, ibyo bibanza bigahabwa abandi babikeneye.

Kayitare Jacqueline, umuyobozi w'Akarere ka Muhanga
Kayitare Jacqueline, umuyobozi w’Akarere ka Muhanga

Ibyo ni ibyatangajwe n’umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline ku wa 29 Kanama 2020, ubwo we n’abo bari kumwe bari barimo kugenzura uko amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo yubahirizwa mu isoko rya Muhanga, abayica bakaba bafashwe bajyanwa muri sitade y’ako karere kugira ngo bigishwe.

Abafashwe ni abantu 58 biganjemo abatari bambaye udupfukamunwa cyangwa batwabaye nabi, abadahana intera, abari bari mu isoko batagombye kuhaba nk’abashakisha abakiriya bakunze kwitwa ‘abapyesi’ n’abandi, bakaba bigishijwe ariko baranahanwa.

Kayitare avuga ko abacururiza mu isoko bakorera mu bibanza by’akarere bityo ko iyo batubahirije amabwiriza yo kwirinda bashobora kubyamburwa kugira ngo harengerwe abandi baturage.

Ati “Ibibanza bacururizamo ni iby’akarere, bariya ni abantu dufata kenshi batubahiriza amabwiriza yo kwirinda. Aho kugira ngo tubareke kandi bananiwe kwirinda no kurinda abandi, iyo myitwarire ishobora gutuma umuntu tudakomeza kumuca amande ahubwo tukamusohora mu isoko kugira ngo adakomeza kubangamira abandi”.

Ati “Muzi ko hari amasoko yafunzwe kubera abantu batirinze, ibyo ntidushaka ko byatubaho. Turasaba rero ko abantu birinda ku buryo bwose bushoboka bubahiriza amabwiriza, ariko uwo tubonye akomeza kutunanira tuzamwambura ikibanza ave mu isoko aho kugira ngo ashyire ubuzima bw’isoko ryose mu kaga”.

Abafashwe bigishijwe ariko kandi bahise banacibwa amande y’ibihumbi 10Frw kuri buri muntu, uyatanze agahita arekurwa, ariko hari n’abajyanywe ahandi hantu bashobora kumara iminsi kuko bafatwa nk’inzererezi biganjemo urubyiruko, bakurura abaguzi babashyira abacuruzi babakoresha bakaza kubishyura.

Abo ngo bafatwa nk’imburamukoro kuko badacuruza ntibanabe abaguzi bityo ngo ntibagombye kuba mu isoko kuko bongera umubare bitari ngombwa nk’uko Kayitare abisobanura.

Ati “Bariya ntibacuruza ntibanahaha, akenshi ni abasore, icyo bashinzwe ni ukurwanira abakiriya babashyira abo bakorera, muri iri soko barenga 50. Uko gukurura abantu batandukanye babakoraho byaduteza ibyago byo kwandura Covid-19 ari yo mpamvu tubafata bagahanwa bakabuzwa kugaruka kuko batuma ibwiriza rya 50% mu isoko ritubahirizwa”.

Umwe mu bafashwe ni uwitwa Mukeshimana w’umudozi, yazize ko yaje gushakira abakiriya mu isoko atari ho akorera.

Ati “Nafashwe kubera ko naje gushakira abakiriya mu isoko ntahakorera, tujya ahacururizwa ibitenge kugira ngo uguze duhite tumwaka akazi ko kumudodera kuko aho dukorera mu nzu nta bakiriya, gusa tuzi ko bibujijwe. Barimo kuduca amande kandi ntayo mfite, bangiriye imbabazi sinazahagaruka nazajya ntegerereza abakiriya aho nkorera bataza ngataha, n’abandi nabagira inama yo kubireka”.

Undi ati “Jye bamfashe kubera ko nari nambaye agapfukamunwa nabi ari yo mpamvu banzanye hano muri stade. Ubwo mbonye isomo, cyane ko bananciye amande y’ibihumbi 10, ngiye kuzajya nitwararika nkambare uko bikwiye”.

Isoko rya Muhanga ryakira abantu bagera ku bihumbi bine (4.000) buri munsi, barimo abacuruzi n’abahaha, abantu bose barigana bagasabwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kuko icyo cyorezo gikomeje kongera ubukana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka