Abacururiza i Nyagasambu barinubira umwanda uhari

Abacururiza mu Isoko rya Nyagasambu mu Karere ka Rwamagana ngo babangamiwe n’umwanda urigaragaramo kandi batanga amafaranga y’isuku.

Imyanda iva muri iryo soko n’ibisigazwa by’ibiryo byo mu maresitora ndetse n’imyanda iva mu mazu y’ubucuruzi muri Santere ya Nyagasambu yose ikusanyirizwa hamwe ikamenwa hafi y’isoko.

Abacuruza caguwa barinubira imyanda iri iruhande rw'aho bakorera.
Abacuruza caguwa barinubira imyanda iri iruhande rw’aho bakorera.

Bitewe n’uko iyo myanda ihamara iminsi myinshi abashinzwe kuyivana mu isoko batarayitwara ngo igenda iba myinshi igasatira isoko, cyane cyane mu gice abacuruza imyenda ya caguwa bakoreramo.

Umunuko uva mu myanda iba inyanyagiye hafi y’aho bacururiza ngo utuma rimwe na rimwe babura abaguzi nk’uko bamwe muri bo babidutangarije.

Umwe muri bo agira ati “Njye ncuruza imyenda hano ariko usanga haretse ibiziba umuntu wari kuza kugura yabona biriya biziba ntabe akije kandi dutanga amafaranga y’isuku.”

Uretse kuba aba bacuruzi babura abaguzi kubera ko bakorera mu gice kirimo umwanda, ngo banafite impungenge ko bashobora kuhandurira indwara ziterwa n’umwanda. Basaba ubuyobozi kugira icyo bukora kuri icyo kibazo mu rwego rwo kubarengera.

Uwitwa Niragire abisobanura agira ati “Indwara ntabwo zabura, imibu iba itumuka ahantu hose kubera iyo myanda. Nk’abana baba batoraguramo amashashi bashobora gukomereka, kandi haranuka dutanga amafaranga.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Uwizeyimana Abdul Karim, avuga ko ikibazo cy’umwanda muri iryo soko kimaze igihe. Gusa ngo cyari cyafatiwe ingamba z’uko mu gihe ritarasanwa mu ngengo y’imari ivuguruye y’ako karere hazateganywa amafaranga yo kurikoramo isuku.

Ati “Biragaragara ko abacuruzi babangamiwe kandi tubasoresha, tukabona ko dukwiye kugira icyo dukora kandi ndumva kigiye gukemuka. Gishobora kugaragara muri iyi minsi ibanza y’ukwezi kwa mbere ariko nidutangira gukoresha amafaranga y’ingengo y’imari ivuguruye bizahita bijya ku murongo.”

Buri muntu mu bacururiza mu Isoko rya Nyagasambu ngo atanga amafaranga 100 ya buri munsi yo kwita ku isuku buri gihe uko isoko ryaremye, kuri ayo hakaniyongeraho andi agera ku 4000 basora buri kwezi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Isoko ry’i Nyagasambu ariko menya riri mu mihigo kuko bigize no kujya babivuga. Anyway, isuku ni isoko y’ubuzima; amazi akaba ingenzi cyane! hariya center, kwa muganga, amazi n’ahari make agarukira ku robinet+ingo zihegereye bitarenge metero nayo agakama ngo yashize mu bigega abantu bamaze iminota myinshi, ni ihurizo; bamwe bati hakenewe i machini ikurura amazi ya Muhazi bityo agakwirakwizwa mu baturage; abandi bati ipombo nta ngufu: nti bihuye pe; abandi bati ubuyobozi(umurenge, akagali, imidugudu) ntibubigiramo ubushake ngo icyo kibazo cy’amazi atagezwa mu ngo gikemuke; abandi bati umuntu uvomesha yabigize busness agakora uko ashaka: amazi make mu kigega usanga abuze abatnu bari ku murongo; ubundi akaba ahari ari make! Uwihanganye yitwa umunyehirwe; mwihangane nicyo nababwira buriya abayobozi hejuru hari ibyo bari kudutekerereza, imihigo irakomeza

alias yanditse ku itariki ya: 8-01-2016  →  Musubize

iyi nkuru ko ishimishije cyane.Mukomerezaho Kigali Today. Birafasha cyane.

alias yanditse ku itariki ya: 8-01-2016  →  Musubize

murakoze kutwumva

alias yanditse ku itariki ya: 8-01-2016  →  Musubize

Turafite ikizere ko hari ikizakoreka; abaturage icyo dukeneye ni ugufashwa mugukemurirwa ibibazo bitwugarije by’amazi. Natwe icyo mudusaba tuzacyubahiriza; ikigo gishinzwe amazi +Leta/Ministère ibishinzwe nibagire icyo bakora.
Murakoze

alias yanditse ku itariki ya: 8-01-2016  →  Musubize

Mfite indoto ko bizakemuka, dore ko harimo gutera imbere, mperutse kuhanyura ndumirwa mbega amazu meza, niba amazi adahari Leta yakagombye kugira icyo ikora. ubufatanye buzana byinshi ibikorwa byamajyambere bizaza. Muegereze mwihanganye

murera yanditse ku itariki ya: 8-01-2016  →  Musubize

Alias umvugiye ibintu kabisa, Kigali Today muzanyarukire hariya murebe abantu bahatuye ukuntu ikibazo cy’amazi ari ingorabahizi. Rwamagana-Gasabo hagombye kuba ubufatanye mu bikorwa by’amajyambere; indeed niba muri gicaca cg gikomero hari amazi, kuki uturere twombi tutakumvikana ayo mazi akamanurwa agakwirakwizwa mu ngo za Fumbwe muri kirehe, nyagasambu, nyakagunga, kibaza maze tugakomeza imihigo twatangiranye. reka mbabwire nti turagahorana Imana n’Intore ibarusha intamwe, icyo tuzi neza tudashidikanya ni uko Uwizeyimana ntacyo abura, reka twiringire ko our Mayor Uwizeyimana Abdul Karim azabidufashamo, ibimurenze akazatuvuganira i Bukuru kwa Muzehe wacu, maze twikomereze imihigo dore ko duhora tuyesa mu gutora neza. Murakoze namwe Kigali Today kutuvuganira, muzatugerere no muri timenews, igihe.com, Rwanda Police, MINALOC, Presidence, bisomwa nabyo cyane na benshi

aline yanditse ku itariki ya: 6-01-2016  →  Musubize

Kigali Today murakoze cyane;
nasaba ko habaho na Rwamagana today. Birarenze, ibikorwa by’amajyambere mu murenge wa Fumbwe twese abaturage turabikemanga; urugero ikibazo cy’amazi, kubona twegereye Muhazi ariko ugasanga nta mazi mu ngo abantu bagira; aho na ka robinet kari kadahaza kubera abantu benshi. mutuvuganire rwose Nyagasambu nyakagunga kirehe, kibaza dukeneye amazi ahagije. reka turebe yenda biragera 2017 twasubijwe

alias yanditse ku itariki ya: 6-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka