Abacungagereza bashya bibukijwe kubahiriza uburenganzira bw’abagororwa

Minisitiri w’Umutekano, Gasana Alfred, yasaye abasoje amasomo abinjiza mu mwuga w’abacungagereza, kubungabunga uburenganzira bw’abagororwa no kurangwa n’indangagaciro zigenga urwego baje gukoramo.

Minisitiri Gasana yibukije abacungagerereza kurushaho kwita ku burenganzira bw'abagororwa
Minisitiri Gasana yibukije abacungagerereza kurushaho kwita ku burenganzira bw’abagororwa

Yabibasabye ku wa Kabiri tariki ya 13 Ukuboza 2022, ubwo abasore n’inkumi 444, bari bamaze amezi 10 mu masomo abinjiza mu mwuga w’ubucungagereza bayasozaga, umuhango wabereye mu Ishuri ry’Amahugurwa ry’urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, (RCS Training School Rwamagana).

Ni umuhango wanitabiriwe n’Umuyobozi wa RCS, CGP Juvenal Marizamunda, Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu, IGP Dan Munyuza n’abandi.

Uko ari 444, harimo abakobwa 130 n’abasore 314, mu masomo bahawe hakaba harimo amategeko arengera uburenganzira bwa muntu muri rusange, hibandwa ku bw’umuntu ufunzwe.

Hari kandi gucunga umutekano w’abantu bafunze, ubumenyi mu bikorwa bya RCS, ubumenyi mu bikorwa by’umutekano, ikoreshwa ry’imbunda, imyitozo nkomezamubiri, ubutabazi bw’ibanze, imyitwarire myiza, ubufatanye n’izindi nzego n’ibindi.

444 nibo basoje amasomo harimo inkumi 130
444 nibo basoje amasomo harimo inkumi 130

Minisitiri Gasana yavuze ko Leta ishishikajwe no gukora amavugurura ajyanye no kugorora bigezweho, hubahirizwa uburenganzira bwa muntu no gufasha abagororwa kuzasubira mu miryango yabo barisubiyeho.

Yagize ati “Ubundi umufungwa afatwa nk’igicibwa ariko harimo gukorwa amavugurura ajyanye no gusubiza ubumuntu abagonganye n’amategeko, hubahirizwa uburenganzira bwa muntu no kubafasha kuzasubira mu muryango ari abaturage beza bubaha amategeko, bashobora kwibeshaho no kubaka Igihugu cyabo.”

Yavuze ko ubu bashyize imbere gufasha umuntu ufunzwe kugororoka, biciye mu nyigisho ahabwa zimuha umwanya wo kwitekerezaho akicuza ibyo yakoze.

Yasabye abasoje amasomo ko ubumenyi butandukanye bahawe bukwiye kubafasha gusohoza neza inshingano barahiriye.

Ati “Tubatezeho kubumbatira umutekano w’Igihugu binyuze mu gucunga neza amagororero muzaba mukoreraho, mwita ku burenganzira bw’abafunzwe, mwirinda imyitwarire igayitse no kwishora mu byaha bya ruswa cyangwa kugira uruhare mu itoroka ry’abafungwa, ahubwo mugaharanira iteka icyateza imbere RCS n’Igihugu muri rusange.”

Yasabye abakozi ba RCS ko ubumenyi bakuye mu masomo atandukanye bahawe bukwiye kubafasha gusohoza neza inshingano barahiriye.

Abayobozi ba RCS na Polisi nabo bari bitabiriye uyu muhango
Abayobozi ba RCS na Polisi nabo bari bitabiriye uyu muhango

Yabibukije ko bafite inshingano ikomeye yo kwita ku bafungwa bazaba bashinzwe gucungira umutekano no kugorora, kuko batitaweho basubira mu miryango ari babi kurushaho.

Mu bikorwa bakoze bakiri ku masomo, harimo gufasha abaturage baturiye ishuri aho bubatse ibiro by’Akagari ka Nyamatete mu Murenge wa Karenge, ndetse abaturage bo mu Mirenge ya Kigabiro na Muhazi 330 bishyurirwa ubwisungane mu kwivuza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka