Abacukura amabuye y’agaciro barashinjwa kwangiza ibidukikije

Inzego z’ubuyobozi n’abafatanyabikorwa mu kurwanya isuri baratunga agatokji abacukura amabuye y’agaciro kwangiza amasoko y’imigezi kubera kuyungururira amabuye mu mazi.

Impuguke mu bikorwa by’ubuhinzi no kubungabunga urusobe rw’ibimera, Prof. Jean Nduwamungu, avuga ko hari imishinga myinshi ikorera muri Minisiteri zifite aho zihuriye n’ibidukikije no kurwanya isuri ariko ikibazo cy’abacukura mu kajagari bakayitobera.

Abacukura amabuye y'agaciro bashinjwa kuba ba nyirabayazana mu kwanduza amazi.
Abacukura amabuye y’agaciro bashinjwa kuba ba nyirabayazana mu kwanduza amazi.

Prof. Nduwamungu avuga ko isuri ituruka ku buhinzi idahangayikishije nk’iterwa n’abacukuzi. Agira ati “Ikibabaje ni uko usanga abacukuzi bacyanduza amazi urebye nk’ikiyaga cyakozwe Rwabicuma amazi ni urubogobogo bigaragaza ko hakozwe byinshi bikwiye gukomeza”.

Prof. Nduwamungu asanga hari hakwiye gufatwa ingamba zihamye zo gucukura amabuye y’agaciro hibandwa ku kwita ku bidukikije kuko byigaragaza mu migezi bayungururiramo amabuye.

Ingabire Diane, ushinzwe Ibidukikije mu Karere ka Nyanza, avuga ko gukora ingendo shuri mu kwiga uko isuri irwanywa ari kimwe mu byafasha ababishinzwe kwirebera uburyo kutita ku bidukikije byangiza amasoko y’amazi.

Aha ni i Gatumba mu Karere ka Ngororero aho GMC yacukuraga amabuye y'agaciro arimo gasegereti na coltan ariko ubu ntikihakorera.
Aha ni i Gatumba mu Karere ka Ngororero aho GMC yacukuraga amabuye y’agaciro arimo gasegereti na coltan ariko ubu ntikihakorera.

Ingabire avuga ko nyuma yo guhugurwa n’umushinga wa LVEMP II ukorerea mu Kigo cy’Igihugu cyita ku Bidukikije, REMA, yabashije kunguka ubumenyi azifashisha mu guhwitura abacukuzi.

Nyuma y’amasomo yahawe na LVEMP II arimo no kujya gusura ibikorwa byo kurwanya isuri mu Karere ka Muhanga, Ingabire agira ati “Biragaragara ko dukwiye guhwitura abacukuzi, ubu navuga ko ari bwo tugitangira. Ni urugendo ntekereza ko rutanga icyizere kuko hari abadafite ukuri ku bibera ahacukurwa”.

Ubwo yaherukaga gusura Akarere ka Muhanga mu mpera z’umwaka ushize mu nama n’abacukuzi, Minisitiri w’Umutungo Kamere, Dr. Vincent Biruta, yari yongeye kubihanangiriza gucukura mu kajagari kandi abamenyesha ko abazabirengaho bazamburwa uburenganzira bwo gucukura. Gusa, biragaragara ko nta kinini cyahindutse urebeye ku mazi ya Nyabarongo n’indi migezi.

Prof. Nduwamungu avuga ko hakwiye gusuzumwa uburyo abacukuzi barekeraho kwanduza amasoko y'amazi.
Prof. Nduwamungu avuga ko hakwiye gusuzumwa uburyo abacukuzi barekeraho kwanduza amasoko y’amazi.

Umuhuzabikorwa w’Umushinga LVEMP II, Annette Sylvie Muhayimana, avuga ko mu rwego rwo gukorera hamwe ngo habungwabungwe imigezi, Minisiteri zose zifite aho zihurira na byo zifite imishinga yuzuzanya kandi ko hari icyizere cyo kuzahashya ikibazo cyo kwanduza amasoko y’amazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka