Abacitse ku icumu rya Jenoside baramagana Idamange uyipfobya

Nyuma y’amagambo yuzuyemo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aherutse gushyirwa ku rubuga rwa YouTube n’umugore witwa Idamange Iryamugwiza Yvonne, abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu murenge wa Muhima, baravuga ko iki ari igihe cyo guhuriza hamwe ijwi bakamagana abapfobya n’abahakana Jenoside, cyane cyane abayobya uburari bihishe inyuma ya politike.

Guhera ibumoso Nizeyimana Olivier de Maurice, Ufitinema Aimée Gérard, Gasasira Jean Maurice
Guhera ibumoso Nizeyimana Olivier de Maurice, Ufitinema Aimée Gérard, Gasasira Jean Maurice

Ni nyuma y’uko uwo Idamange Iryamugwiza Yvonne uvuga ko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yihandagaje akavugira kuri YouTube ko Leta y’u Rwanda ikoresha Coronavirus na Jenoside yakorewe Abatutsi mu nyungu zayo ariko abarokotse bagakomeza kubaho nabi.

Olivier De Maurice Nizeyimana uhagarariye IBUKA mu murenge wa Muhima, avuga ko kuba Jenoside yaratangiye gutegurwa kuva mu 1959, ikageragezwa mu myaka yakurikiyeho ahantu hatandukanye kugeza mu 1994 ubwo yashyirwaga mu bikorwa ku mugaragaro, bibabaje kubona hakiri abatinyuka gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bamwe ndetse ugasanga bemeza ko bayirokotse.

Nizeyimana agira “Abantu bapfobya Jenoside ntituzigera tubemerera, kwirirwa ubeshya amahanga kubera inda ya mpemuke ndamuke ! Ndagira ngo twese duhaguruke nk’abarokotse Jenoside turwanye abayihakana, abayipfobya, kugira ngo abana bacu tuzabarage igihugu cyiza kandi bazamenye amateka yacyo”.

Uwitwa Ufitinema Aimée Gérard warokokeye mu murenge wa Muhima, we asanga ijambo “Never Again – Ntibikongere Ukundi” ryaravuzwe bihagije, akaba atumva ukuntu hakiboneka abantu bafite ingengabitekerezo ya Jenoside, harimo n’abavuga ko bayirokotse, ati “Ducire birarura! Abana bacu ntibakwiye kunyura mu bihe bibi nk’ibyo twanyuzemo”.

Mugenzi we Gasasira Jean Maurice we avuga ko uriya watinyutse kuvuga amagambo atesha agaciro Jenoside yakorewe Abatutsi, ari ugutoneka abacitse ku icumu.

Gasasira ati “Uyu n’abandi ariko batari benshi, bikomeza kudukora mu nkovu, twe tuzi agaciro k’abacu. Abavuga nk’uriya babikoreshwa n’inda ya ‘mpemuke ndamuke’, nyamara twe iyadusize izi impamvu. Twizere Imana yacu kandi duhumure, duhobere ubuzima, ariko ikiruta byose duhagarare mu ijwi rimwe rigira riti ‘abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi tuzahora tubazirikana’, naho bariya badusubiza inyuma, Imana izabadutsindira mu izina rya Yesu”.

Mu mpera z’umwaka ushize kugeza mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Gashyantare 2021, Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), yatangiye gusesengura ibiganiro bimwe na bimwe cyane cyane ibitangirwa kuri YouTube, igasanga harimo imvugo nyinshi ziganisha ku gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi n’izikurura amacakubiri.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène, avuga ko mu byo basesenguye harimo ibyatambutse kuri TV zikorera kuri YouTube zirimo Umubavu TV, Ukuri mbona, Umuryango TV, Real Talk TV n’ibindi ndetse n’amashusho ya YouTube ashyirwaho n’abantu ubwabo, CNLG iza gusanga harimo abarengereye bikabije.

Dr Bizimana ati “Hari n’ibyavuzwe n’uriya mugore Idamange nk’aho avuga ko Coronavirus ari iturufu igihugu gikoresha ngo nk’uko Jenoside yakorewe Abatutsi ari iturufu, ndetse akanongeraho ko imibiri y’abazize Jenoside iri ku nzibutso icuruzwa, igihugu kikavanamo amadovise yinjira mu gihe abarokotse Jenoside babayeho nabi”.

Idamange Iryamugwiza Yvonne
Idamange Iryamugwiza Yvonne

CNLG nyuma yo gusesengura ibyagiye bivugwa n’abantu batandukanye barimo n’uriya Idamange n’ubwo atari we shingiro, ku itariki 5 Gashyantare yasohoye itangazo ryibutsa abantu kwirinda ibikorwa bikwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, ibifitanye isano na yo n’ibindi byaha bibujijwe n’amategeko Igihugu kigenderaho.

Ni mu gihe habura amazi abiri ngo u Rwanda rwunamire ku nshuro ya 27 abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igahitana abarenga miliyoni imwe mu minsi ijana gusa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka