Abarihirwaga na FARG bacikirije amashuri bagiye gusubizwa kwiga

Ikigega gitera inkunga abarokotse Jenoside batishoboye (FARG) kirahumuriza abari baracikirije amashuri barihirwaga nacyo basabye gusubizwa mu ishuri,abayobozi b’icyo kigega bavuga ko hari gushakwa inkunga kandi izaboneka vuba.

Ni nyuma y’aho bamwe muri abo bacikirije amashuri bagaragarije impungenge z’uko batinze gusubizwa kandi abandi baramaze gusubira kwiga, kuko umwaka w’amashuri wabo utangira mu kwezi kwa Nzeli.

Umwe mu baganiriye na Kigali today ati “igihe cyarageze amashuri atangiye basohora urutonde rw’abanyeshuri bashya bazajya muri kaminuza ariko twebwe tubona tutasohotse, tuza kubaza baratubwira ngo tujye kwibaruza ku mashuri twigagaho”.

Arongera ati “n’aho twagiyeyo baratubarura batumenyesha ko babyohereje muri FARG ariko kugeza n’ubu ntabwo baradusubiza kandi abashya bagiye kwiga n’abasabaga guhindurirwa ibigo barabikorewe”.

Umuyobozi wa FARG Ruberangeyo Theophile avuga ko harimo gushakishwa ingengo y’imari yabo ku buryo niramuka ibonetse nta kabuza ko bazasubira mu ishuri. Abaha icyizere avuga ko yumva bitazarenga ukwezi kwa mbere 2018.

Ati “nituramuka tubonye ingengo y’imari yabo kuko ubu turabahamagara tukabateganyiriza, nabo baziga, cyane ko ari amasomo y’igihe gito (shot courses), kandi tuzi programu za kaminuza ntabwo ari kimwe na za kaminuza zitangira ku gihe kizwi.”

Yongeraho ati “duteganya ko muri uyu mwaka bishoboka rwose ku buryo bishobotse mu kwezi kwa mbere byatungana, tuzababwira, no kwiyandikisha nitwe tuzabibakorera ubwacu”.

Ruberangeyo akomeza avuga ko ubundi bitabaho ko umunyeshuri wacikikirije yongera kwishyurirwa gusa ngo bashatse kugoboka abo byabayeho ariko bakaba batagomba kubifata nk’ibyo bemererwa n’amategeko kuko ari imbabazi bagiriwe.

Abanyeshuri basabye gukomeza amashuri bacikikirije,muri uyu mwaka basaga 1200 harimo abameze imyaka iri hejuru y’itanu ndetse no munsi yayo batiga kubera impamvu zitandukanye.

Muri bo hari abavuga ko bacikirije amashuri bitewe no gutsindwa amwe mu masomo ntibabashe kuyiyishyurira ngo bakomeze, abandi bakavuga ko byatewe n’ibibazo byo mu miryango ndetse n’uburwayi.

PROMOTED STORIES

Ibitekerezo   ( 2 )

Nge ntabwo ari igitekerozo ahubwo ni ikibazo; abanyeshuri bacikirije secondaire bo bateganyizwa iki? Namwe murabizi ko hari abana bavaga mu mashuri bitewe ni miryango bagamo, kubera ikibazo cyiyo miryango yabatotezaga rimwe narimwe bigatuma bareka amashuri bakajya gusha ubuzima muri Kigli.

Claude yanditse ku itariki ya: 27-10-2017  →  Musubize

baratubeshya kobatatubwiza ukurise ngotubimenye tuzategereza kugeza ryari

dani yanditse ku itariki ya: 27-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka