Abacana umuriro w’amashanyarazi bikubye inshuro zirenga 12 mu myaka 20 ishize

Abanyarwanda bacana umuriro w’amashanyarazi bikubye inshuro zirenga 12 mu myaka 20 ishize, nk’uko bikubiye mu cyegeranyo cy’ibyavuye mu ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ryakozwe mu mpera za 2022.

Ibikorwa remezo byo gukwirakwiza amashanyarazi mu Rwanda birarushaho kwiyongera
Ibikorwa remezo byo gukwirakwiza amashanyarazi mu Rwanda birarushaho kwiyongera

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) buvuga ko imibare y’abacana amashanyarazi yagiye izamuka ku buryo bugaragara, kubera ko abo wageragaho mu myaka 20 ishize batarengaga 5%.

Bamwe mu baturage batuye mu bice bitandukanye by’Igihugu bagerwaho n’amashanyarazi bavuga ko uretse kuba bawukoresha mu ngo zabo mu buryo bwo kubamurikira ndetse gucomeka telefone, ariko kandi ngo hari n’abawubyaje umusaruro, bawifashisha mu bikorwa bitandukanye ku buryo byabateje imbere ugereranyije na mbere batarawubona.

Jean D’amour Habimana wo mu Karere ka Bugesera, avuga ko umuriro w’amashanyarazi ari ingenzi cyane mu kazi ke ka buri munsi, kuko awifashisha mu bikorwa bitandukanye, ku buryo ntacyo yashobora gukora atawufite.

Ati “Umuriro w’amashanyarazi uradufasha mu bikorwa byacu byo kwiteza imbere, jye mfite ‘Salon de Coiffure’ igikorwa cyose dukoze dukoresha umuriro, kogosha, gushyushya amazi yo koza abantu mu mutwe, byose tubikoresha umuriro, ndetse no mu rugo ndawukoresha mu gutera ipasi, gucana televiziyo, radio tukanarara ahantu habona, muri macye byaradufashije cyane mu iterambere ryacu”.

Ku rundi ruhande ariko abataragerwaho n’amashanyarazi bavuga ko kuba batayafite bituma bagenda biguru ntege mu bikorwa by’iterambere kuko hari ibyo batabasha gukora kubera ko batagerwaho n’umuriro w’amashanyarazi.

Jean de Dieu Nshimiyimana wo mu Murenge wa Simbi mu Karere ka Huye, avuga ko kuba mu gace atuyemo batagerwaho n’amashanyarazi bibasigaza inyuma mu bikorwa bitandukanye by’iterambere.

Ati “Turamutse tubonye amashanyarazi byadufasha neza kwiteza imbere, kubera ko twabona aho kwiyogosheshereza, abantu bakabona amafaranga yadutunga akaduteza imbere tukazamuka neza, tukabona ibyuma bisya, kuko nk’ubu iyo umuntu akeneye kwiyogoshesha ni ukwiyaranja bakakogoshesha nk’urwembe, kuko ntiwafata urugendo rujya kure ngo ujye kwiyogoshesha”.

Nubwo harimo abavuga ko batarabona amashanyarazi ariko ubuyobozi bwa NISR buvuga ko aho igihugu kigeze ari heza ugereranyije n’uko byari bimeze mu myaka ishize.

Umuyobozi Mukuru wa NISR, Yusuf Murangwa, avuga ko umubare w’Abanyarwanda bacana amashanyarazi mu ngo wiyongereye cyane.

Ati “Ubu ngubu Abanyarwanda bacana amashanyarazi ni 61%, ariko tuvuye kure cyane kuko mu mwaka wa 2002 twari dufite 5% gusa, naho mu mwaka wa 2012 bari 17.9%, mu myaka 10 ishize abacana amashanyarazi bariyongereye cyane”.

Nubwo uyu munsi abacana amashanyarazi bageze kuri 61%, Leta y’u Rwanda yihaye intego y’uko umwaka wa 2024 Abanyarwanda bazaba bagerwaho n’umuriro w’amashanyarazi ku kigero cya 100%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka