Ababyeyi twatereye iyo none urubyiruko ruriyambika ubusa - SG Gasamagera

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Gasamagera Wellars, yagaragaje uburyo akomeje gushengurwa n’amashusho y’urukozasoni ya bamwe mu rubyiruko, akomeje kugaragara ku mbuga nkoranyambaga, mu gihe ababyeyi badohotse mu kurera, akavuga ko bibabaza na Chairman wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame.

SG Gasamagera ashengurwa n'urubyiruko ruriyambika ubusa
SG Gasamagera ashengurwa n’urubyiruko ruriyambika ubusa

Ni mu ijambo yavugiye mu Karere ka Musanze ku Cyumweru tariki 26 Mutarama 2025, mu Nteko rusange y’abagize urugaga rw’urubyiruko n’urw’abagore, zishamikiye ku Muryango FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru, ahabaye amatora y’abayobozi bahagarariye izo ngaga ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru.

Ni nyuma y’ijambo rya Sandrine Uwimbabazi Maziyateke, Komiseri w’Umuryango FPR-Inkotanyi ushinzwe ububanyi n’amahanga, ubukangurambaga na Diaspora, wari umaze kwibutsa urubyiruko inshingano zarwo, aho yaganishaga ku bikorwa bibi bikomeje gukorerwa ku mbuga nkoranyambaga.

Komisiri Maziyateke yagize ati ‟Mukomere ku ndangagaciro z’Abanyarwanda. Manifesto yacu 2024-2029 ibiyigize bijyanye na vision y’Igihugu, ariko mureke twisuzume nk’urubyiruko. Hari ibintu tubona ku mbuga nkoranyambaga biteye isoni, izo mbuga zifite amakuru menshi afite akamaro wasangiza abantu akabafasha, ariko waba uri mu rugo ni mugoroba cyangwa ugiye kuryama ukabona kuri izo mbuga hari ibintu biteye ubwoba, hari amashuho ateye isoni”.

Arongera ati ‟N’ejobundi Nyakubahwa Chairman yarabitugayiye, ukibaza uti ese uru nirwo rubyiruko, ni yo visiyo tugiye kugeramo? Mwikubite akashyi muzane abandi bajene dukore ibintu byiza byubaka turwanye ibibazo byugarije urubyiruko birimo ibiyobyabwenge n’ubuzererezi, dukore ibikorwa bijyanye n’icyerekezo cy’igihugu natwe tubibafashemo”.

Mu ijambo rye, Umunyamabanga mukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi mu mbamutima zirimo akababaro, yasabye abatowe kuba umusemburo w’impinduka mu mibereho y’abaturage.

Mu butumwa bwe yifashishije amakuru amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga, ya bamwe mu rubyiruko rukomeje kugaragara mu bikorwa by’urukozasoni.

Ati ‟Mwabonye ejobundi Chairmana wacu atubwira amagambo akakaye, avuga ku myitwarire y’Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko. Mwa babyeyi mwe, ko muri ababyeyi mwari mwabona umwana w’umukobwa w’inkumi ageze mu gihe cyo kubaka urugo, cyo gushaka umugabo ajya kwiyanika ku musozi hariya?”

Arongera ati ‟Agafotora akaboherereza ugasanga turimo turavuga ngo dore sha, dore akandi ka video kaje, ngaho rero. Mwebwe, twebwe abanyamuryango tuzi ko umuryango nyarwanda byadutwaye imbaraga imyaka 30 yose kugira ngo tugere aho tugeze, noneho mu kudamarara hazemo n’indi mico idafite shinge na rugero”.

Akomeza agira ati ‟Umwana w’umukobwa ubone ari kwirongoza icupa, mumbabarire mbivuge, akirongoza icupa akabifotora akabitwoherereza tukirirwa dutumbiriye ibyo ngo dore noneho n’akandi kaje. Ni ikibazo gikomeye, utangira kuvuga abantu bagahaguruka ngo ni uburenganzira ngo ni iki, njye iyo mba nari mbifitiye ubushobozi nakabasakumye bose ngafungirana mu nzu, maze ubwo busa bwabo bakajya babwerekanira aho ngaho”.

Abatorewe kuyobora urugaga rw'abagore rushamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi mu Ntara y'Amajyaruguru
Abatorewe kuyobora urugaga rw’abagore rushamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru

SG Gasamagera yatunze agatoki ababyeyi badohotse ku nshingano, aho usanga bavuga ngo ibi ntibikiri ibyacu, bakavuga bati ‟None se tubigire dute ko abana batunaniye”.

Ngo niho usanga ababyeyi barateshutse ku nshingano zabo, aho no mu migoroba y’ababyeyi bavuga ibidafite umumaro, bakibagirwa ikibazo gihangayikishije abana babo.

Ati ‟Uruhare rw’ababyeyi si abagore gusa, namwe abagabo, muhaguruke biriya bintu tubyamagane, naho kuvuga ngo umwana yigize ingunge umubyeyi akabirebesha amaso ati none se nabigira nte ko ariho isi igeze, ibyo mubirekere abazungu babizanye kandi nabo bibageze ahabi”.

Uwo muyobozi yagarutse ku kibazo cy’ababyeyi batinya guhana abana babo, bitwaje ko ngo abana babajyana mu buyobozi, avuga ko ibyo ari urwitwazo rudafite ishingiro.

Ati ‟Ababyeyi mwarademisiyonnye, nta mubyeyi ugihana umwana, nta muntu mukuru ugihura n’umwana ari mu mabi ngo amucyahe, ngo ni uburenganzira bwe amuhannye yajya kumurega kuri Polisi, ariko ntabwo Polisi yabujije ababyeyi kugira inshingano ku bana babo”.

Arongera ati ‟Mu bana banjye nta n’umwe ntakubise, kandi ntibyabagize ibicibwa, ntibyababujije kumenya ubwenge, mfitemo ba injeniyeri, ba Dogiteri, hari n’ubwo nabivuga mukagira ngo ni ukugira… Ntabwo ari ukwirata, ndavuga ibibazo dufite kandi tugomba kumenya, umwana mubwize ururimi natabyumva shaka ubundi buryo ariko ajye mu nzira nziza”.

Yasabye ababyeyi kujya bishakamo umwanya wo kuganiriza abana babo, bakabarinda ikibi gishobora kubagwira mu gihe inama bakagiriwe n’ababyeyi bazigirwa n’abashaka kubagusha mu bishuko, kandi uguhana bikaba ku bitsina byimbi hatarebwe uruhande rw’abakobwa gusa.

Gasamagera yijeje abatowe imikoranire ihoraho ati ‟Ntawe uzongera kumbona i Rusosoro (ku cyicaro gikuri cya FPR), muzajya mumbona hano buri gihe, kuko n’ukuri ndambiwe kubura icyo nsubiza ndamutse mbajijwe, si ngombwa kandi gutegereza ko mbazwa inshingano, ngomba nanjye kubyibaza mu mutimanama wanjye, ndaje rero tujye dukorana”.

Abagore biyemeje kugira uruhare mu mibereho myiza y'urubyiruko
Abagore biyemeje kugira uruhare mu mibereho myiza y’urubyiruko

Arongera ati ‟Twafashe ibyemezo bigoye mukongera kubaka iki gihugu, twari tugeze aho igihugu rwose cyigenza, yewe na kwa kundi turirimba ngo turi mu munyenga koko twari mu munyenga, ariko uyu munyenga ejobundi uraza kudukubita ku giti, uraza kudukubita mu nyenga nitudahindura imikorere”.

Arongera ati ‟Iriya Manifesto ya Chairman wacu nitwe tugomba kuyishyira mu bikorwa, buri wese akibaza ati uruhare rwanjye muri Manifesto ni uruhe? Nyigeze he nyishyira mu bikorwa”.

Abatowe biyemeje kuba umusemburo w’impinduka mu iterambere ry’Igihugu

Iyamumpaye Iranzi Nadège yagize ati ‟Ngiye gufatanya n’urubyiruko tugiye kuyobora, kugira ngo turwanye bimwe mu bitwangiza twubake Igihugu twe urubyiruko nk’imbaraga z’igihugu zubaka”.

Arongera ati ‟Ni ugusanga abo tugiye kuyobora tukabaganiriza tugashaka icyaduteza imbere, aho guhora dukora ibyaduhesha isura mbi, turaharanira ko isura mbi bamwe mu rubyiruko bari kuduhesha tuyihindura nziza, turwanya ibiyobyabwenge kuko nibyo biri kutwica mu mutwe tugatangira kujya mu bikozasuni bitabereye umwari w’u Rwanda”.

Mugenzi we ati ‟Nk’umubyeyi, dutahanye umukoro wo kwita kubo tubyara, nk’uko SG Gasamagera abitugiriyemo inama, nibyo rwose twaradohotse ntitukigira abana bacu inama ngo uteshutse tumuhane. Tugiye kuba ijisho ry’abana bacu bave mu buyobe barangamire ibikorwa biri muri Manifesto ya Chairman wacu Paul Kagame”.

Mukarutwaza Alphonsine wo mu Karere ka Burera, ni we watorewe kuyobora urugaga rw’abagore rushamikiye ku Muryango FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru.

Mu gihe Twambazimana Irené wo mu Karere ka Gakenke, yatorewe kuyobora urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi muri iyo ntara.

Abandi batowe mu buyobozi bw’urugaga rw’abagore, harimo Nyiramugisha Denyse Visi Perezida, Uwitonze Patricie, Umunyamabanga n’abakomiseri bane aribo Ugirimbabazi Jacqueline, Yamfashije Thérèse, Uwamahoro Donatille na Nyirandimubanzi Domitile.

Ni mu gihe mu rubyiruko, Visi Perezida ari Imanirabaruta Jeannette, Rusaro Sandra atorerwa kuba umunyamabanga n’abakomiseri bane aribo Iradukunda Shadia, Kabarere Emeritha, Uwihirwe Fils na Uwase Pascaline.

Muri komite nyobozi y’urubyiruko kandi hatowe n’abakandida batandatu barimo abazahatana ku rwego rw’igihugu, aribo Kaneza Gihozo Kevine, Mugisha Samuel, Uwera Mporanyi Anaise, Muligo Chris, Uwimpuhwe Heureuse na Iyamumpaye Iranzi Nadège.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Aho urabeshye nitekerezeho urasanga uruhare rwinshi ruri kuri mwe muri kubuza ababyeyi guhana abana babo no kubuza abarimu guhana abanyeshuri ngaho aho ruzingiye

uko mbibona yanditse ku itariki ya: 28-01-2025  →  Musubize

Ariko se kuki ibintu byose bigomba gutegereza ko umukuru w’igihugu agomba kubivugaho kugirango abantu bibuke ko ari ngombwa!

Mparambo yanditse ku itariki ya: 28-01-2025  →  Musubize

abo bana biyandarika ntabwo bikwiye mu muco nyarwanda bagomba guhanwa abagaraho iyo mico mibi murakoze

ALIAS yanditse ku itariki ya: 27-01-2025  →  Musubize

Buriya mu gihugu cyacu, umuryango warasenyutse kubera ko abagabo bambuwe agaciro mungo zabo.Ntamugabo ugicyaha umugore cg umwana ngo bajye Kimironko, bihindurwamo guhoza kunkeke no guhohotera!!! Kumashuri naho umwana ntashyirwaho igitsure,kuKo mwarimu nawe ahita ashinjwa ihohotera!!!! Ahubwo ibi mubona nibikeya ukurikije bihari mumuryango!!!! Siho honyire,Leta izafungure urubuga rwo gutanga ibitekerezo kubibazo byugarije umuryango nyarwanda, naho ubundi bazakomeza kwiyicarira mu biro ngo barakoze, nyamara ejo ukazabura abantu bazima basigarana igihugu!!!!

Mugabo yanditse ku itariki ya: 27-01-2025  →  Musubize

Ubu tuvuga ko nta mwana uri munsi yimyaka 18 ujya mu kabari,ariko nibo bajyayo

Leonard yanditse ku itariki ya: 27-01-2025  →  Musubize

Ariko njyewe siko mbibona ababyeyi bararengana,twebwe dushaka kwihuta mubintu byose,uyu munsi twatanze uburenganzira bwumwana turarenza,twigana abanyaburayi kdi ntabwo duhuje pe
,igisigaye tutarabona ni ukwiyahura,Nta mubyeyi ugihana umwana,Nta mubyeyi ukirera umwanan
a,ibikinisho na Television umwana utaramenya no kuvuga ajyanwa,ku ishuri

Leonard yanditse ku itariki ya: 27-01-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka