Ababyeyi bateguriwe imfashanyigisho izabafasha kuganiriza abana ku buzima bw’imyororokere
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe guteza imbere Uburezi, Siyansi n’Umuco (UNESCO) ku bufatanye n’Umuryango RWACHI (Rwanda Women, Adolescent and Child Health Initiative) wita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana, ingimbi n’abangavu mu kubafasha gutegura ejo hazaza heza, bateguye imfashanyigisho izafasha ababyeyi kuganiriza abana ku buzima bw’imyororokere.
Dr. Ben Alexandre Mpozembizi, umukozi wa UNESCO mu Rwanda uhagarariye umushinga witwa Our Rights, Our Life, Our Future, avuga ko iyo mfashanyigisho (toolkit) izafasha ababyeyi kwigisha abana, ikaba ikubiyemo uburyo ababyeyi bagombye kuganiriza abana babo ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere (parent-child communication on sexual and reproductive health and rights).
Dr. Ben Alexandre Mpozembizi yagize ati “Muzi ko ababyeyi batinya kubwira abana ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, bigatuma abana bafata amakuru atandukanye hanze. Ni yo mpamvu UNESCO yakoze imfashanyigisho izifashishwa mu bihugu 13 muri Afurika, ariko iyikora mu rurimi rw’Icyongereza, natwe mu Rwanda duhitamo ko twayishyira mu Kinyarwanda tukayihuza n’uburyo u Rwanda ruteye n’umuco wacu ariko tutirengagije ko ababyeyi bagomba kuganiriza abana babo, hakurikijwe ibyiciro abana bagiye bageramo. Ni imfashanyigisho iri mu byiciro bitandukanye. Tuzahugura ababyeyi uburyo bagombye kwigisha abana babo bitewe n’icyiciro cy’imyaka barimo.”
Dr. Ben Alexandre Mpozembizi yasobanuye ko impamvu u Rwanda rwatoranyijwe mu bihugu 13, hashingiwe kuri raporo zigaragaza uko Igihugu gihagaze mu bangavu basambanywa ndetse n’umubare uri hejuru w’abaterwa inda zitifujwe.
Ati “Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko no mu Rwanda hakenewe impinduka zitandukanye muri ibyo byiciro bitatu, ni ukuvuga kurwanya ubwiyongere bwa Virusi itera SIDA, kurwanya inda zitateganyijwe no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.”
Ku wa Kane tariki 25 Mata 2024, abayobozi mu nzego za Leta, abahagarariye imiryango itari iya Leta, n’abandi batandukanye, bahuriye mu biganiro byo kwemeza iyo mfashanyigisho, barebera hamwe n’uburyo yanozwa neza.
Mu gihe usanga umuco ukunze kuba imbogamizi mu kuganira hagati y’ababyeyi n’abana ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, Dr. Ben Alexandre Mpozembizi, ati “Ni yo mpamvu twazanye iyi mfashanyigisho kugira ngo ifashe ababyeyi guhindura ya myumvire bafite. Si umuco ahubwo ni imyumvire kuko umuco wacu ntabwo ubuza umubyeyi kuganiriza umwana. Kuva kera ababyeyi baganirizaga abana babo, bakagira uburyo baganiramo, ni yo mpamvu twatekereje iyi mfashanyigisho kugira ngo ubwo bumenyi bugere kuri abo bana.”
Nsengiyumva Jacques, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango RWACHI, avuga ko iyo mfashanyigisho izafasha ababyeyi kuganiriza abana ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, aho ababyeyi bagomba kuba inshuti z’abana, bagatinyuka bakaganira, kandi ibyo bikazafasha mu kugabanya umubare w’abangavu basambanywa bagaterwa inda z’imburagihe.
Nsengiyumva avuga ko iyi mfashanyigisho iteguye neza ku buryo harimo inyigisho mu byiciro bitandukanye guhera ku myaka 10-13, 14-16, 17-19, 20-24, aho umubyeyi azabonamo inyigisho zagenewe kuganiriza umwana bitewe n’icyiciro cy’imyaka arimo.
Nsengiyumva ati “Ni inyigisho zateguwe n’impuguke z’umuryango mpuzamahanga wa UNESCO, ikazakoreshwa mu bihugu 13 harimo n’u Rwanda, kandi aho yagiye itangirira byatanze umusaruro. Turizera ko iyi mfashanyigisho izatanga umusanzu ku babyeyi, bakamenya uko baganiriza abana babo bijyanye n’aho urubyiruko rw’ubu rugeze. Iyi mfashanyigisho irimo amafoto yigisha, irimo incamake ku buzima bw’imyororokere, ku buryo umubyeyi wese abasha kubona amakuru ahagije abasha guha umwana ntayakure ahandi, ahubwo umwana akayakura ku mubyeyi.”
Nyuma yo kuyiganiraho no kuyinoza ku rwego rw’Igihugu aho bafatanyije n’abahagarariye inzego za Leta zifite aho zihuriye n’umuryango nka Minisiteri y’Ubuzima, RBC, REB, MINEDUC, MIGEPROF n’indi miryango mpuzamahanga itandukanye nka UNICEF n’abandi, barateganya gukomereza aya mahugurwa ku rwego rw’Uturere aho tariki 30 Mata bazakomereza mu Karere ka Nyagatare, nyuma yaho bakomereze muri Kamonyi no mu tundi Turere hakurikijwe uko ingengo y’imari izaba igabanyijwe mu mwaka, bakaba bateganya ko mu myaka itanu (2024-2029) iyi gahunda izaba yamaze kugera mu Turere twose. Barateganya ko nibura muri buri mwaka bazajya bayigeza mu turere nibura dutandatu.
Biteganyijwe ko gushyira mu bikorwa iyi porogaramu bizatwara Miliyoni zisaga 900 z’Amafaranga y’u Rwanda, umuryango RWACHI ukaba ushimira UNESCO, Guverinoma y’u Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa bazagira uruhare kugira ngo iyi mfashanyigisho igere mu Rwanda hose, nk’uko Nsengiyumva Jacques uyobora uwo muryango yakomeje abisobanura.
Ati “Uyu muco mubi wadutse wo gusambanya abana no kubatera inda ni ukwangiza u Rwanda rw’ejo, twizeye rero ko tuzafatanya mu gukumira umubare munini w’abana basambanywa ubuzima bwabo bugahagahagarara kandi ari bo Rwanda rw’ejo.”
Aline Umutoni ukora muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’ Umuryango (MIGEROF) nk’umuyobozi mukuru ushinzwe iterambere ry’umuryango no kurengera umwana, na we asanga iyi mfashanyigisho yari ikenewe.
Yagize ati “Yari ikenewe kuko izifashishwa mu gushyira mu bikorwa gahunda zitandukanye zirengera abagize umuryango, cyane cyane abana bahura n’ikibazo cyo gusambanywa cyangwa se bakaba baterwa inda bakiri bato. Usanga ahanini bishingira ku kuba badafite amakuru ahagije, bakaba bataraganiriye mu miryango yabo, ngo baganirizwe n’ababyeyi cyangwa se abandi babafite mu nshingano.”
Umutoni agaragaza ko ababafite mu nshingano cyangwa se n’abo babyeyi bahuraga n’imbogamizi yo kutagira imfashanyigisho bagenderaho zirimo amakuru bifashisha mu gusubiza ibibazo by’amatsiko abana baba bafite.
Ati “Wasangaga iyo abana batabonye amakuru bakeneye ku babakuriye, bajya kuyashaka mu buryo butari bwo, mu rungano, bakahakura amakuru abangiza kuko hari igihe na bo baba badafite amakuru yuzuye. Iyi mfashanyigisho rero izafasha ababyeyi n’abana kuba baganira babifashijwemo n’abafashamyumvire bazabaha ubumenyi ku buzima bw’imyororokere.”
Nubwo muri iki gihe usanga inyigisho nyinshi ku ikoranabuhanga, aho bamwe ndetse batekereza ko ushaka izo nyigisho yazihasanga, ibi ngo ntibikwiye gutuma ababyeyi birengagiza inshingano zabo zo kwita ku bana babo no kuganira na bo, aho usanga bamwe bahugira mu gushaka imibereho, bagatererana abana ugasanga barabaharira abakozi bo mu rugo.
Ni byo uyu muyobozi muri MIGEPROF yagarutseho, ati “Inshingano nyamukuru yo kurera ni iy’umubyeyi kurusha umurezi umwana azahurira na we ku ishuri, cyangwa se izindi nyigisho umwana azakura ku mbuga nkoranyambaga, dore ko haba hariho n’amakuru atari yo. Ababyeyi nubwo baba bashaka ubuzima, ariko bakwiye kugira umwanya wo kuganira n’abana babo, kugira ngo bumve ibitekerezo, ibyifuzo, amarangamtima yabo n’ibibazo bahura na byo aho bagenda hose kugira ngo babafashe kubikemura.”
Yaboneyeho no kubwira urubyiruko kwirinda kuko iyo bahuye n’ingaruka zitewe n’amahitamo mabi bahura n’igihombo, imiryango na yo ikahahombera, ndetse n’Igihugu muri rusange kigahomba.
Ati “Ni ngombwa ko biyumva nk’imbaraga zubaka, kandi bakagira uruhare mu kwirinda, bumvira ababyeyi babo, ndetse banafata ibyemezo ku bijyanye n’ubuzima bwabo, bikaba ari ibyemezo byiza kandi bishingiye ku makuru yizewe.”
Mukeshimana Mediatrice, umukozi muri Minisiteri y’Ubuzima mu kigo cya RBC, na we yashimye iyi porogaramu yo gusobanurira urubyiruko ibyerekeranye n’ubuzima bw’imyororokere.
Yagize ati “Ni porogaramu nziza cyane. Kuba yakuwe mu Cyongereza igashyirwa mu Kinyarwanda bizatuma igera ku Banyarwanda bose, ndetse n’urubyiruko rw’u Rwanda ruzabasha kuyungukiramo bitabagoye mu bijyanye n’ururimi.
Bizadufasha kugabanya inda ziterwa abangavu bitewe n’uko badasobanukiwe, kuko n’ababyeyi babaga batabashije kubasobanurira, bikabaviramo guterwa inda bakiri bato kubera kudahabwa amakuru.”
Undi wagize icyo avuga kuri iyi mfashanyigisho ni uwitwa Maga Juliana ukora muri FAWE Rwanda. Na we asanga iyi mfashanyigisho izafasha cyane cyane ababyeyi, abarimu n’abakorerabushake barimo abajyanama b’ubuzima.
Ati “Nk’uko tubizi, mu Rwanda dufite ikibazo cy’abana baterwa inda, kandi akenshi usanga ikibazo ari ukudasobanukirwa imiterere n’imikorere y’imibiri yabo, bakaba bashakisha amakuru ahantu hatizewe. Rero iyi mfashanyigisho izadufasha gukumira ibibazo bihari twese tuzi.”
Yongeyeho ati “Turashimira Leta y’u Rwanda ikora ibintu bitandukanye kugira ngo ababyeyi, abarimu n’abarezi muri rusange bafashe abana kugira ubumenyi ku buzima bw’imyororokere, kuko imfashanyigisho nk’iyi yunganira ibindi bikorwa bigamije kugabanya ibibazo byugarije cyane cyane abana b’abakobwa.”
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Byiza cyane! Iyi mfashanyigisho ni ingenzi.Izagira uruhare rufatika mu mu gukumira ihohoterwa rikorerwa abana.Bibaye byiza byagendana no gukaza ingamba mu guhana abagize uruhare muri ibyo bokorwa bidakwiye.Bishobotse Kandi byagendana no gukangurira ababyeyi kujya baba hafi y’ abana babo bakabagira inshuti bakareka kubaharira abakozi bo bari mu kazi gatandukanye akenshi bamwe bakorera kure y’ imiryango yabo.Ndetse n’inzego zibanze zikabigira ibyazo abahotewe bakajya bagezwa aho bahererwa ubufasha ku gihe Kandi za Isange one stop center zikamenya ibikorerwa hasi cyane cyane kuri za Health Center no mu tugari kuko hari Bamwe baharenganira.
Byiza cyane! Iyi mfashanyigisho ni ingenzi.Izagira uruhare rufatika mu mu gukumira ihohoterwa rikorerwa abana.Bibaye byiza byagendana no gukaza ingamba mu guhana abagize uruhare muri ibyo bokorwa bidakwiye.Bishobotse Kandi byagendana no gukangurira ababyeyi kujya baba hafi y’ abana babo bakabagira inshuti bakareka kubaharira abakozi bo bari mu kazi gatandukanye akenshi bamwe bakorera kure y’ imiryango yabo.Ndetse n’inzego zibanze zikabigira ibyazo abahotewe bakajya bagezwa aho bahererwa ubufasha ku gihe Kandi za Isange one stop center zikamenya ibikorerwa hasi cyane cyane kuri za Health Center no mu tugari kuko hari Bamwe baharenganira.
Byiza cyane! Iyi mfashanyigisho ni ingenzi.Izagira uruhare rufatika mu mu gukumira ihohoterwa rikorerwa abana.Bibaye byiza byagendana no gukaza ingamba mu guhana abagize uruhare muri ibyo bokorwa bidakwiye.Bishobotse Kandi byagendana no gukangurira ababyeyi kujya baba hafi y’ abana babo bakabagira inshuti bakareka kubaharira abakozi bo bari mu kazi gatandukanye akenshi bamwe bakorera kure y’ imiryango yabo.Ndetse n’inzego zibanze zikabigira ibyazo abahotewe bakajya bagezwa aho bahererwa ubufasha ku gihe Kandi za Isange one stop center zikamenya ibikorerwa hasi cyane cyane kuri za Health Center no mu tugari kuko hari Bamwe baharenganira.
Byiza cyane! Iyi mfashanyigisho ni ingenzi.Izagira uruhare rufatika mu mu gukumira ihohoterwa rikorerwa abana.Bibaye byiza byagendana no gukaza ingamba mu guhana abagize uruhare muri ibyo bokorwa bidakwiye.Bishobotse Kandi byagendana no gukangurira ababyeyi kujya baba hafi y’ abana babo bakabagira inshuti bakareka kubaharira abakozi bo bari mu kazi gatandukanye akenshi bamwe bakorera kure y’ imiryango yombi.
Dushimiye cyane Government y’ u Rwanda yakoranye na UNESCO Ndetse na ONG RWACHI Bakaba bagiye kutugezaho iyi nyigisho.
Muby’ukuri birababaje kubona iki kibazo kimaze kuba nk’icyorezo.
Erega Ababyeyi urebye bateshutse inshingano yo kurera,
Turasaba iyi toolkit niza izagere I Rubavu, Rusizi, Nyagatare, Gisagara, Nyamagabe, Musanze, Nyabihu, Kayonza, Bugesera, Kirehe, Ngoma, Gasabo
Narahakoreye ariko Ibyo nabonye ni Agahomamunywa, abangavu barasambanywa cyane.