Ababyeyi basanga bidakwiye guharira abakozi uburere bw’abana

N’ubwo muri iyi minsi ababyeyi basigaye bafite inshingano nyinshi bigatuma hari abatabona umwanya, ngo birakwiye ko abana badaharirwa abakozi gusa, ahubwo ababyeyi bakagira uruhare mu burere n’uburezi bwabo.

Ashimwe avuga ko biteguye gutanga ubumenyi bafite bakora ibyo bize kugira ngo bafashe Abanyarwanda
Ashimwe avuga ko biteguye gutanga ubumenyi bafite bakora ibyo bize kugira ngo bafashe Abanyarwanda

Iyo umwana akurikiranywe neza ndetse akitabwaho n’ababyeyi, byorohereza abarezi ku ishuri, bityo bigatuma umusaruro we uba mwiza bikamufasha gukura neza no kwiteza imbere.

Ubwo hashimirwaga abanyeshuri batsinze neza mu ishuri rya World Mission TVET School, ababyeyi bagaragaje uruhare rwabo n’inshingano bafite ku burere n’uburezi bw’abana mu kugera ku ntsinzi.

Françoise Murorunkwere avuga ko kugira ngo umwana ashobore kwiga neza kandi atsinde, bisaba ko ababyeyi babaha umwanya bakagira uruhare mu burere n’uburezi bwabo.

Ati “Ibanga nta rindi ni uguha umwana umwanya kandi ukamuganiriza cyane, kuko iyo abarimu babitayeho neza natwe tukabitaho nk’ababyeyi ibintu byose bigenda neza. Ababyeyi dusa nk’aho twagize inshingano nyinshi, abana tubaharira abakozi, ugasanga kubera akazi kenshi ababyeyi tuba dufite ntitukigira inshingano ku bana”.

Yongeraho ati “Niyo mpamvu ubona abana benshi baba barataye indangagaciro z’ubwana, ababyeyi nitwongere tube maso, tugaruke ku isoko tuganirize abana bacu, nitubaganiriza bizabarinda biriya bigare n’amakuru mabi badasobanukiwe, kugira ngo badateshuka ku nshingano z’abana, kandi natwe dukomeze inshingano nk’ababyeyi”.

Abana bagomba kwitabwaho bwa mbere n'ababyeyi
Abana bagomba kwitabwaho bwa mbere n’ababyeyi

Reponse Ashimwe Sibomana yaje muri batanu mu gihugu mu banyeshuri bakoze ibizamini bisoza ayisumbuye mu bijyanye n’ikoranabuhanga, avuga ko ashimira cyane uruhare rw’ishuri n’ababyeyi babimufashashijemo, kuko ntacyo aba yarashoboye kugeraho nta ruhare rwabo.

Ati “Twiteguye gukoresha ubumenyi dufite tugakora ibintu bijyanye n’ibyo twize, tugakoresha ikoranabuhanga ku buryo rifasha Abanyarwanda mu mibereho yabo ya buri munsi”.

Mugenzi we witwa Yves Kaneza warangizanyije amanota ya mbere mu bijyanye n’icungamutungo, asaba ubuyobozi bw’ishuri ryabo kuba bwafasha abarangije kugira ngo bazashobore kwiga muri Kaminuza kuko byabafasha kurushaho.

Ati “Biratugora gushakisha hanze urimo kubyifashamo, ariko ubuyobozi bwabidufashaho kugira ngo buri wese azashobore gukomeza muri kaminuza”.

Umuyobozi w’ishuri rya World Mission TVET School, Innocent Rukundo, avuga ko ubumenyi batanga bugamije kugira ngo bagire Umunyarwanda ufite ubumenyi bushobora guhindura umuryango nyarwanda ariyo mpamvu bateganya gutangiza kaminuza.

Ati “Ni Kaminuza iri mu rugendo rwo kwemererwa gukora nk’uko gahunda y’Igihugu ibiteganya, cyane cyane urwego rw’Igihugu rushinzwe amashuri makuru na Kaminuza mu Rwanda, izaba yigisha amashami agera muri ane, arimo iyobokamana, Ikoranabuhanga, ibijyanye n’ubucuruzi ndetse n’uburezi”.

Abanyeshuri 19 batsinze neza barashimiwe
Abanyeshuri 19 batsinze neza barashimiwe

Leta ishishikariza abikorera gushora by’umwihariko mu mashuri y’Imyuga Tekiniki n’Ubumenyingiro, mu rwego rwo gukomeza gufasha urubyiruko kugira ubumenyi bushobora kubafasha mu guhanga imirimo mishya ifitiye Igihugu akamaro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka