Ababyeyi barashishikarizwa kujyana abana mu ngo mbonezamikurire

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera burasaba ababyeyi bo muri ako karere kohereza abana babo mu ngo mbonezamikurire kugira ngo uburezi n’uburere abana bazahakura buzabafashe kuba Abanyarwanda beza kandi b’ingirakamaro.

Ubu akaba ari bumwe mu butumwa ababyeyi bo mu Mudugudu wa Kaziramire, mu Murenge wa Mwogo bagejwejeho tariki 8 Werurwe ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umugore ku rwego rw’Akarere ka Bugesera.

Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Mwogo, Mukamana Janvière, avuga ko kugeza ubu muri uyu murenge habarurwa ingo mbonezamikurire esheshatu ziri mu tugari dutandatu muri 25 tugize uwo murenge.

Bavuga ko izi ngo mbonezamikurire zirimo kugira uruhare mu guhindura imibereho y’abana, ndetse n’iy’ababyeyi muri rusange kuko babona umwanya wo kugira indi mirimo bakora ibateza imbere, mu gihe abana bari kwitabwaho mu rugo mbonezamikurire. Ni mu gihe Mwogo ari umwe mu mirenge iza imbere mu kugira abana benshi barangwaho n’imirire mibi.

Ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore mu Karere ka Bugesera, abagore bongeye kwibutswa kujyana abana babo muri ibi bigo mbonezamikurire kuko ubumenyi n’uburere umwana ahakura bimushoboza kuzavamo umuntu w’ingirakamaro.

Yvette Imanishimwe, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Bugesera ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage yagize ati: “Kuri uyu munsi ni n’umunsi wo kubashishikariza kwitabira ingo mbonezamikurire y’abana bato. Izo ngo zidufasha mu bice binyuranye, yaba uburezi n’uburere, ubuzima, imirire myiza, isuku n’umutekano by’umwana. Ibyo byose nk’ababyeyi turabikeneye kugira ngo tuzabone n’abadukorera mu ngata kuko hari aho tuzagera intege zigacika ariko umwana naba yararezwe neza, akitwabwaho, uwo mwana azatubera uw’ingirakamaro.”

Mukandamage Marceline ushinzwe imibereho myiza mu nama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba na we avuga ko gushyira abana mu ngo mbonezamikurire bikwiye kongerwa ku yindi mihigo abagore basanzwe bafite irimo gukomera ku muco, kuba ku ruhembe rw’iterambere, kugira isuku n’iyindi.

Mukandamage agira ati “Nimuze dushyire imbaraga mu bana bato, ejo batagwingira, tukazabura abo turaga igihugu cyacu. Tubagaburire neza, tubambike neza, tunabaganirize neza. Nitubaganiriza neza, bagakura ubwonko bwabo dushyiramo ifumbire ikwiye, bazaba Abanyarwanda beza. Icyo mbasaba ngo mucyongere kuri ya mihigo ni uko abana mubohereza muri izo ngo mbonezamikurire.”

Bamwe mu babyeyi barerera abana babo mu rugo mbonezamikurire rwa Kaziramire rwashinzwe n’umuryango “Terura Umwana Agiterurwa Rwanda”, bavuga ko kuva abana babo batangira kurererwa muri uru rugo hari icyahindutse ku mibereho yabo ndetse n’ubuzima bw’ababyeyi ubwabo burushaho kumera neza.

Uwitwa Nyirantezimana Peninah agira ati “Mu by’ukuri abana bacu bigira hafi ntibitugore, kandi ukabona bafite ubumenyi, bakiga bihagije. Kuba abana bigira aha hari ikintu byahinduye kuko iyo ngiye guhinga, ndamutunganya gusa ubundi nkahita ngenda na we agahita aza ku ishuri, ukabona ubuzima buroroshye.”

Semakura Jean Bosco we agira ati “Uburere tubaha n’ubwa hano birunganirana ugasanga hari icyo umwana ari kugeraho.”

Kuri uyu munsi mpuzamahanga w’abagore mu Karere ka Bugesera, abana barererwa ku rugo mbonezamikurire rwa Kaziramire, bakaba bahawe indyo yuzuye iherekejwe n’amata, ndetse abo bana bahabwa n’umwanya wo kwerekana bimwe mu byo bigishwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka