Ababyeyi barasabwa gutegurira abana imibanire myiza izira amacakubiri
Umuryango International Alert utangaza ko Abanyarwanda bagomba kubakira urubyiruko amahoro babarinda ingengabitekerezo ya Jenoside n’amagambo asesereza.
Hatari Patrick, umuhuzabikorwa w’umushinga Duhuze wa International Alert avuga ko nubwo bari kwigisha abana kubaka ibikorwa by’amahoro, ahamagarira abantu bakuru kubaka ubumwe n’ubwiyunge, bagamije gutegurira urubyiruko ahazaza heza.
Tariki ya 20 Nzeri 2019 urubyiruko rwo mu Karere ka Rubavu rwahamagariwe gutera ibiti by’amahoro, bigomba gutuma bahora bazirikana ko ubumwe bwabo ari bwo butera ejo hazaza habo heza.
Yagize ati "Kugira ngo twubake ubumwe bw’Abanyarwanda ni ngombwa ko Abanyarwanda bahagarika kwibona mu ndorerwamo z’amoko. Abanyarwanda twagiranye ibibazo bishingiye ku mateka twese tuzi neza, tureke amagambo asesereza tureke ingengabitekerezo ya Jenoside."
Hatari avuga ko mu gufasha urubyiruko kugera ku mahoro n’ubumwe bihera mu mikino no gukorera hamwe.
Umushinga Duhuze usanzwe ukorera mu Karere ka Rubavu ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge, harimo no guteza imbere ubuhahirane hagati y’Abanyarwanda n’Abanyekongo.
Hatari Patrick ukora mu muryango wa International alert avuga ko basanzwe mu bikorwa byubaka amahoro, ariko ibyo babona biyabangamira mu muryango nyarwanda ari ibibazo by’ubutaka, ibibazo bishingiye ku mateka, n’ibibazo bishingiye ku mibanire mu ngo.
Raporo y’Ubushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge 2016 yagaragaje ko Abanyarwanda bagera kuri 92.5% bemeza ko ubumwe n’ubwiyunge bwagezweho kandi babanye mu mahoro.
Iyi raporo yagaragaje ko igipimo by’ubumwe n’ubwiyunge bitaragerwaho 100% kuko hakiri imbogamizi zifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside, ibikomere byayo, ubujiji, ubukene, n’irondamoko.
Iyo raporo igaragaza ko Abanyarwanda barenga 95% batewe ishema no kuba Abanyarwanda, nibura 97% by’Abanyarwanda bemera ko ubwiyunge bwongereye imibanire yabo kandi ntawabahatiye kwiyunga, mu gihe 83,4% bemera ko abakoze Jenoside n’abayirokotse biyunze.
Ubushakashatsi bwerekanye ko Abanyarwanda bangana na 22.5% bemera cyane ko hakiri abantu bashobora gukora Jenoside baramutse babonye urwaho. Ikindi ubushakashatsi bwerekanye ni uko hari Abanyarwanda 27.9% bakibona mu ndorerwamo y’amoko, mu gihe 25% bakirangwa n’amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|