Ababyeyi barasabwa gusubira ku nshingano zo kurera abana aho kubaharira Leta

Umuhuzabikorwa w’ibiro by’umuryango utari uwa Leta, Transparency International Rwanda, mu Karere ka Kayonza, Mukeshimana Jeannette, arasaba ababyeyi n’umuryango nyarwanda muri rusange gusubira ku nshingano zo kurera abana aho kubaharira Leta.

Mukeshimana Jeannette arasaba umuryango nyarwanda kwita ku burere bw'abana aho kubiharira Leta
Mukeshimana Jeannette arasaba umuryango nyarwanda kwita ku burere bw’abana aho kubiharira Leta

Yabitangarije mu bukangurambaga bw’umunsi umwe bwari bugenewe ibyiciro bitandukanye bikorera ku rwego rw’umudugudu bwibanze ku kurinda umwana ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bwakorewe mu Karere ka Gatsibo.

Imibare itangwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Karere ka Gatsibo igaragaza ko kuva mu kwezi kwa mbere kugera mu Gushyingo 2020, abana 244 basambanyijwe mu gihe 38 muri bo batewe inda.

Ni mu gihe mu mwaka wa 2019, abana hagati ya 600 na 700 ari bo batewe inda.

Umuyobozi w’Intara y’ivugabutumwa ya Kabarore mu itorero ry’Abadivantisite b’umunsi wa karindwi, Pasitoro Rurangirwa Alphonse, avuga ko gusambanya abana bimaze kuba icyorezo kandi bihangayikishije.

Avuga ko uretse kuba ari ingaruka y’icyaha harimo kudohoka kw’ababyeyi, kutiha agaciro kw’ababikora ndetse n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Ati “Ni ukutiha agaciro kw’ababikora, ubundi mu muco umwana ni umwana kandi umuruta mu myaka wese ni umubyeyi we, ikindi hari n’abatazi ingaruka zo guhohotera abana ariko na none kenshi na kenshi ababikora babiterwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge. Ntidukwiye gutinya abana dukwiye kubigisha ububi bwabyo aho kubikura hanze kandi mbona byagira akamaro.”

Bamwe mu babyeyi ariko banagaragaza impungenge z’umuco wacitse aho umwana asigaye ari uw’umubyeyi atakiri uw’umuryango.

Umuryango nyarwanda urasabwa gusubira ku muco wo kumva ko umwana ari uwa buri wese atari uw'umubyeyi w'amaraso wenyine
Umuryango nyarwanda urasabwa gusubira ku muco wo kumva ko umwana ari uwa buri wese atari uw’umubyeyi w’amaraso wenyine

Diyama Leah umuturage w’akagari ka Kabeza umurenge wa Kabarore avuga ko basigaye bagira impungenge zo guhana umwana utari uwabo kuko byabateranya n’ababyeyi be b’amaraso.

Avuga ko buri muryango ufashe umwana wese nk’uwe kubasambanya byacika burundu.

Agira ati “Twe tugira impungenge kumva ngo umwana ni uwa Sebasaza si uwa Diyama, uwa Sebasaza simufate nk’uwanjye ariko umwana umusanze akora ikibi mu nzira, mucyahe nyina yibireba nabi ngo umwangira umwana ariko aho ni ho ducikira intege kuko ubikora bikakugiraho ingaruka.”

Umuhuzabikorwa w’ibiro by’umuryango utari uwa Leta Transparency International Rwanda mu Karere ka Kayonza, Mukeshimana Jeannette, avuga ko ababyeyi benshi bihugiyeho batakibonera abana umwanya.

Arasaba ababyeyi n’umuryango nyarwanda muri rusange gusubira ku nshingano zo kurera abana aho kubaharira Leta.

Agira ati “Umwana yabaye uwa Leta, arajya ku ishuri agaharirwa mwalimu, yataha ntiyitabweho rero kugira ngo ricike ni ubufatanye ntihagire urebera uhereye ku babyeyi, abaturanyi ukageza ku nzego za Leta ariko noneho cyane inzego zihana ni ukuvuga abakoze icyo cyaha bahanwe isambanywa ry’abana ryacika.”

Mukagasana Naome avuga ko ubufatanye bw'inzego zose buzarandura ikibazo cy'isambanywa ry'abana
Mukagasana Naome avuga ko ubufatanye bw’inzego zose buzarandura ikibazo cy’isambanywa ry’abana

Umukozi w’Akarere ka Gatsibo ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Naome Mukagasana, avuga ko buhoro buhoro ikibazo cy’isambanywa ry’abana kizagenda kigabanuka kubera ubukangurambaga butangwa buri gihe.

Avuga ko ubufatanye bw’inzego zose buzafasha mu kurandura iki kibazo kibangamiye umuryango nyarwanda.

Ubukangurambaga bwo kurandura ihohoterwa rishingiye ku gitsina by’umwihariko isambanywa ry’abana bwatangiye muri Nzeri 2020 bukazarangirana n’uku kwezi k’Ukuboza.

Bukorerwa mu turere twa Nyagatare, Gatsibo na Gasabo tugaragaramo imibare myinshi y’abana basambanywa, bukaba bukorwa n’ihuriro ry’imiryango 11 irangajwe imbere na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF).

Uburimo gukorwa muri uku kwezi bukaba bukorwa na Transparency International Rwanda ku bufatanye n’umuryango Women for Women International ku nsanganyamatsiko igira iti “Twubake umuryango uzira ihohoterwa.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Sinzi aho ababyeyi bahariye abana leta!! Ni hehe leta isigaye irerera ra? Mutubwire

Luc yanditse ku itariki ya: 18-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka