Ababyeyi b’Iburasirazuba ntibumvikana n’abayobozi ku kugaburira abana babo ku mashuri
Abayobozi b’ibanze, ababyeyi n’abarezi mu Ntara y’Uburasirazuba ntibumvikana ku buryo bazitwara mu mezi ari imbere kuva aho ishami rya LONI ryita ku biribwa (PAM) ritangarije ko ritazongera kugaburira abana biga mu mashuri abanza.
Abayobozi barashaka ko ababyeyi batanga iryo funguro ariko bamwe mu babyeyi ntibabikozwa ngo n’ubundi abana babo bajye bafungura ibyo batekewe iwabo.
Mu mwaka wa 2002 u Rwanda rwumvikanye na PAM kujya igaburira abana bigaga mu mashuri abanza mu Ntara y’Uburasirazuba kuko harangwaga imirire mibi n’inzara byatumaga abana benshi batajya ku ishuri.
Iyo gahunda yaje gukomera yagurirwa no mu Ntara y’Amajyepfo. PAM ivuga ko kugeza ubu yagaburiraga abana ibihumbi 635 mu mashuri abanza yo mu Burasirazuba no mu Majyepfo. Iyi gahunda ariko yari yateganijwe ko izarangirana n’uyu mwaka wa 2012.
Kubera impamvu zinyuranye zirimo ko PAM yabuze amafaranga yavaga mu bihugu binyuranye ku isi, iyi gahunda izasubikwa mbere y’igihe cyari giteganijwe. Mu Ntara y’Uburasirazuba izahagara uku kwezi kwa Nzeli nikurangira, mu Majyepfo ikazarangirana n’ukwezi kwa 12.
Abarezi, abayobozi na bamwe mu babyeyi b’Iburasirazuba bahangayikishijwe n’uko abana bari bamenyereye gufata amafunguro ku ishuri bazamera dore ko hamwe na hamwe bavuga ko abana bitabiraga ishuri cyane kuko baba bazi ko bahabwa ibyo kurya.
Hari abarasaba ko ababyeyi batanga amafaranga cyangwa ibiribwa ariko iyi gahunda yo kugaburira abana ku mashuri igakomeza.
Abandi babyeyi batari bake ariko baravuga ko bazajya bagaburira abana babo iwabo mu ngo abize mu gitondo bavuye ku ishuri n’abiga nyuma ya saa sita bagiye kujya ku ishuri.
Gufata umwanzuro kuri iki kibazo ariko biracyari kure kuko ababyeyi bamwe bashaka ko bazajya batanga amafaranga make yo kugaburira abana ku ishuri, mu gihe abandi bahakanye ko badashaka gutanga imisanzu cyangwa ibiribwa byo kugaburira abana ku ishuri kandi bashobora kubagaburira iwabo.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri byari bisanzwe bigaburira abana ku mfashanyo yatangwaga na PAM baravuga ko abana benshi bari bamaze kumenyera gufata amafunguro ku ishuri, bikaba bishobora kuzatuma bamwe batongera kwitabira ishuri iyi gahunda nidakomeza.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ahubwo usibye no kuba nta professionalism irimo jye ndumva ari n’amagambo amwe yakomeje kugarukamo , nta n’ubwo agaragaza aho yabikuye(sources) cyangwa uwabimubwiye.
Ikindi ni uko nkibona ifoto natekereje ko ari iy’abana b’i Burasirazuba none nkaba mbona ari abo mu majyaruguru bari kurya ibidafite aho bihuriye n’ibya PAM
iyi nkuru ntiyumvikana yewe nta na professionalism ifite nta muyobozi nta muyoborwa ( izina)mbega umuntu yanavugako uwayikoze abura quotes, balance imeze nkiyo yihimbiye tuzi ko ubusanzwe muri professionals mukosore. tuzi ko muri abanyamwuga kandi abo mwandikira nabo bammwe muri bo bafite media literacy. thanks mureke twubake uyu mwuga mubishatse ntimwapostinga iki gitekerezo ikingezi ni ugukosora.