Ababyeyi b’i Nyabihu baributswa kudahugira mu mirimo ngo bibagirwe kwita kubana

Abajyanama b’ubuzima bakorera mu karere ka Nyabihu, batangaza ko kuba aka karere kari mu dufite imibare myinshi y’abana bagwingiye biterwa no kuba ababyeyi baho bahugira mu gushaka imibereho bakirengagiza inshingano zo kwita ku bana.

Ababyeyi bavuga ko bamwe muri bo barangazwa n'imirimo ntibite ku bana
Ababyeyi bavuga ko bamwe muri bo barangazwa n’imirimo ntibite ku bana

Imibare yo muri 2015, igaragaza ko mu karere ka Nyabihu 51% by’abana bari munsi y’imyaka itanu bagwingiye, bivuze ko ari abarenga ½.

Abajyanama b’ubuzima bo bavuga ko bakora ibishoiboka byose bagakurikirana ubuzima bw’ababyeyi batwite ndetse n’abana bavuka, ariko ko imyumvire no gutwarwa n’imirimo bituma ababyeyi batagaburira abana babo uko bikwiye.

Umwe mu bajyanama b’ubuzima ushinzwe gukurikirana ubuzima bw’umwana n’umubyeyi mu kigonderabuzima cya Rwankeri mu murenge wa Mukamira, avuga ko muri aka karere hera imyaka yose, kuburyo abenshi mu miryango baba bashobora kubona amafunguro ahagije, ariko ababyeyi ntibayagaburire abana.

Agira ati “Ababyeyi b’ino bakunze gushaka imibereho, abana bakabona ifunguro bamaze gusonza cyane. Ibiryo ntibibuze, agace kacu karera turabihinga”.

Ibi kandi binemezwa na bamwe mu babyeyi bavuga ko hari bagenzi babo bahugira mu mirimo, bakibagirwa gutegurira abana amafunguro no kubagaburira.

Sibomana Immaculee wo mu murenge wa Mukamira, yabwiye Kigali Today ati “Umubyeyi ashobora kubyuka mu gitondo, akazagaburira umwana nyuma ya saa sita kandi tuzi neza ko ifunguro rya mu gitondo ariryo rifite akamaro.

Hari n’ababyeyi birirwa iyo mu mirimo, yavayo akajya kwinywera, ubwo se urumva abe ari bugaburire umwana ryari”!

Ku rundi ruhande ariko, hari n’ababyeyi bemera ko ubumenyi buke ku gutegura indyo igenewe umwana muto nabwo ari kimwe mu bitera abana benshi guhura n’ibibazo by’imirire mibi.

Umukecuru Nyirantiguye Alvera yigeze gupfusha umwana w’umwaka n’igice azize bwaki, we avuga ko yari yatewe no kutamenya uburyo bwo gutegurira umwana muto indyo yuzuye.

Agira ati “Umwana wanjye wa kabiri yishwe na bwaki, ariko kwari ukutamenya uburyo bwo kumutegurira ibyo kurya bigenewe umwana, rwose ntabwo byari byatewe no kubura ibyo kubagaburira”.

Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage Pascal Simpenzwe nawe avuga ko muri aka karere hari ababyeyi batuzuza inshingano zabo mu kwita ku bana.

Avuga kandi ko ikibazo gikomeye ari icy’imyumvire ku gutegurira abana amafunguro, kuko muri aka karere ibiribwa byose bikenerwa mu gutegura indyo yuzuye bihera.

Uyu muyobozi ariko avuga ko ubu akarere katangiye gahunda y’ubukangurambaga kuri buri rugo, mu rwego rwo kurushaho gusobanurira ababyeyi uko bakwiye kwita ku bana.

Ati “Twavuye ku bukangurambaga buri rusange, tujya mu bukangurambaga bureba umuntu ku giti cye, urugo ku rugo. Kuburyo tumenya ngo uru rugo rwigishijwe, rukeneye ubufasha ubu n’ubu”.

Imibare itanga n’akarere ka Nyabihu igaragaza ko ubu muri aka karere habarurwa abana 177 afite ibibazo by’imirire mibi, muribo abana umunani bakaba aribo bari mu ibara ry’umutuku.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka