Ababurana na ‘Camera’ zigenzura umuvuduko bagirwa inama yo kuburana n’ibyapa

Polisi y’u Rwanda ikomeje gushyira ‘Camera’ mu duce dutandukanye ku mihanda, zimwe zikaba zihashinzwe mu buryo buhoraho izindi zikimukanwa, mu rwego rwo guhana abatubahiriza umuvuduko ntarengwa uba wanditse ku byapa by’aho bageze.

Umunyamakuru witwa Oswald Mutuyeyezu ashima ko camera zizashobora kurwanya impanuka ndetse na ruswa yatangwaga n’abashoferi ku mihanda, kuko zo ngo zitagira amarangamutima.

Mutuyeyezu agakomeza anenga uburyo zimwe muri camera zimukanwa zishyirwa ahantu hihishe izindi zigashingwa ahagaragara, ariko abatwaye ibinyabiziga ntibabwirwe aho ziherereye.

Mutuyeyezu yagize ati "Camera kuzihisha ntabwo ari ubusirimu kuko ubwazo ni umupolisi ugomba kujya ahagaragara, ntabwo ucana itara ngo wubikeho agatebo, n’abapolisi akenshi bajya ahagaragara hateza ibyago kandi baba bambaye utugarurarumuri kugira ngo abantu bababone bakiri kure bitonde".

Uwo munyamakuru akomeza avuga ko ahantu hatagira inkomyi n’imwe kandi imihanda ikaba imeze neza, ngo hakwiye gushyirwa ibyapa bigaragaza umuvuduko munini kuko ngo ari cyo imodoka n’imihanda byakorewe.

Ku rundi ruhande, undi munyamakuru witwa Scovia Mutesi, avuga ko guhisha cyangwa kugaragaza ’camera’ atari byo abantu bakwiye gutindaho, ahubwo ko bakwiye kubahiriza amategeko yanditse ku byapa, bashaka kuburana ibyo byapa akaba ari byo bagiraho ikibazo.

Mutesi yagize ati "Guhisha camera ntabwo mvuga ngo ni bibi cyangwa ni byiza, ahubwo abantu bakwiye kubahiriza ibyapa biri ku muhanda batagombye gutegereza umuntu ubafunga, niba mu muhanda hari icyapa cya 40 ntukwiye kuyirenza, ahubwo burana ku mpamvu ahantu runaka hashyizwe uwo muvuduko muto".

Mutesi, Mutuyeyezu n’abandi bavuga ko hari uduce tw’imihanda twandikiwe umuvuduko utajyanye n’imiterere yatwo, cyane ko imihanda imwe ngo yakozwe neza kandi nta bantu cyangwa inyamaswa bihegereye byabuza ibinyabiziga kugenda byihuta.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, na we asaba abantu kubahiriza amategeko no kwirinda kugira byinshi bibaza kuri ’camera’ cyangwa kugenda bacunganwa na zo.

CP Kabera yagize ati "Camera ntabwo zikwiye gutuma abantu bacika ururondogoro ngo ’nizigende’ cyangwa ngo ’turazitahuye aho ziri’, zibereyeho kugenzura abagenda ku buryo bunyuranyije n’amategeko, camera, ibyapa ntabwo bibereyeho guhimana".

Ku kibazo cy’ibyapa, Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA) yatangarije TV na Radio10 ko abakozi bayo hamwe n’ab’Ikigo gishinzwe iterambere ry’ubwokorezi (RTDA), Umujyi wa Kigali na Polisi, bari mu igenzura ryo kureba ibyapa bitakijyanye n’igihe, kugira ngo hashyirwe umuvuduko ujyanye n’imiterere mishya yaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Camera ntibihagije police izongere,Ariko izashake camera zirenze imwe izishyire ku muhanda wo kuri Muhazi uva I Kayonza,Gahushyi-Muhazi-Jambo beach-imbuto z’amahoro......!Hava amafaranga iryoshye weeeeeee!Imodoka zihanyura zahindutse ndege!Ikibabaje ngo nta netiwaka ya bya nyuma polisi igenda ihabwa.

Alias yanditse ku itariki ya: 3-05-2021  →  Musubize

Biratangaje kumva umuntu wiyita umunyamakuru wagombye kwandika asaba abaturage gukurikiza.amategeko.ahubwo imyumvire ye ariyo gusaba Polisi kujya ibwora.abanyabyaha aho iri ngo babe baretse kubikora!!ibaze ngo mube muretse kurenza umvuduko ubu dushyize Caméra Gatsata nituyihakura turababwira murenze.umuvuduko wemewe!!umuntu akandika ngo numunyamakuru,ninko kubwira abajura ngo ndi maso mube muretse kuza mbanze nsinzire!!!

lg yanditse ku itariki ya: 1-05-2021  →  Musubize

Caméra ahubwo ni nke ubundi baba biruka bajya he ahubwo Polisi izongere cyane cyane ziriya zimurwa,bararimda abantu impanuka mukavuza induru kwiruka kuli bamwe iyo atari ubwirasi aba ali u kutagira gahunda udapanze ibyo ukora kare ushaka kubikora igihe gito wiruka ali nabyo biteza impanuka sinzi impamvu Caméra zituma muvuga ubusa Caméra se hari uwo ibuza kwiruka !!uwo ibangamiye nanjye kwa Pascal bamushyiriremo Speed gvanor naho Polisi ishinzwe umutekano warubanda si u wumuntu utubahiriza amategeko *

lg yanditse ku itariki ya: 1-05-2021  →  Musubize

Ariko mwibaze kumanuka kuri Peage imodoka igendera muri 40!!!! kuki hatashyirwa 70 ?

Mugisha yanditse ku itariki ya: 1-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka