Ababikira babiri b’Abanyarwanda mu nzira zo kugirwa Abatagatifu

Nyuma y’uko Papa Francis yashimye ubutwari bwaranze Ababikira bane b’Abakalikuta biciwe muri Yemen ku itariki ya 4 Werurwe 2016, yashyizeho Komisiyo ishinzwe kureba ko bashyirwa mu rwego rw’Abatagatifu.

Ni Ababikira barimo Abanyarwandakazi babiri aribo Sr Reginette Nzamukunda uvuka muri Paruwasi ya Janja Diyosezi ya Ruhengeri na Sr Marguerite Mukashema uvuka muri Diyosezi ya Kabgayi, bicanwe na bagenzi babo barimo Umunyakenyakazi n’Umuhindekazi, bicanwa n’abaturage 12.

Ni Ababikira bishwe ubwo bagabwagaho igitero ubwo bari mu kigo cyita ku bageze muza bukuru cy’ahitwa Aden muri Yemen, aho bakoraga umwuga w’ubuvuzi nk’abaforomokazi bita ku bageze muza bukuru 80 babaga muri icyo kigo.

Amayeri abo bicanyi bakoresheje binjira muri icyo kigo, ngo babwiye abarinda icyo kigo ko baje gusura umubyeyi wabo uhaba.

Ngo hari mu gihe cyo gufata amafunguro ya mu gitondo, bakimara kubemerera kwinjira, ngo bagiye muri buri cyumba bakarobanuramo abo bica, babazirikira amaboko inyuma babasohora hanze babarasa urufaya rw’amasasu mu mutwe.

Nyuma y’ubwo bwicanyi, nibwo Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi Papa Francis, yamaganye ubwo bwicanyi bwakorewe muri icyo kigo cyita ku bageze muza bukuru, avuga ko ibyo ari ibikorwa bya sekibi, kuri uyu wa gatandatu akaba yashyizeho komisiyo yiga uburyo bashyirwa mu butagatifu.

Mu buzima bwabo Babikira, ngo bari bazi neza ko igihe cyose bashobora kwicwa, kubera ko agace bari baherereyemo ka Aden kari mu gice cy’Amajyepfo ya Yemen, kari karigaruriwe n’Umutwe wa Al-Qaïda aho wari umaze igihe kirekire.

Ngo abo Babikira bakagombye kuba barasubiye mu bihugu byabo kubera uwo mutekano muke, ariko banga gusiga imbabare babanaga na zo, impamvu imwe mu zigenderwaho ngo babe bagirwa Abatagatifu nk’abantu baranzwe n’ubutwari bwo gukunda Imana no kuyiha ubuzima bwabo nk’uko babisezeranye ubwo bihaga Imana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Bihangane bazabe abatagatifu ngenkunda ababikira ndi umujene nange nshaka kwiha IMANA

joselyne nzabahoza yanditse ku itariki ya: 31-10-2023  →  Musubize

Ni ukuri aba babikira nibagirwe abatagatfu, bitangiye ubutumwa bwabo bwo gushyira ivanjili ya Kristu mu buzia bwabo bwa buri munsi.Nyagasani Yezu Kristu asingizwe kubera ubutwari yabahaye.
Mu rwanda mbona dufite abatagatifu benshi mu ijuru nubwo batamenyekanye cyane mu isi ngo bibaheshe gushyirwa mu bitabo bya kiriziya byandikwamo abatagatifu.
Batekereze no kuri wa mubikira wabaga ku nyundo wicanywe n’abatutsi bari bamuhungiyeho, na Mgr Celestin wa St Paul naba yashoje urugendo rwe mu isi neza, musabiye ubutagatifu, ndetse na sr Josephine w’umubernardine witabye Imana musabiye gushyirwa mu batagatifu yafatanyije na bagenzi be yari yasigaye ayoboye, abayobozi babo b’abazungukazi bahungishije amagara yabo bisubiriye iwabokurokora impunzi z’abatutsi zigera ku 100 zari babahugiyeho.

iganze yanditse ku itariki ya: 12-07-2023  →  Musubize

Izi ntagondwa,zikora aya marorerwa zivuga ko zikoreye imana.Ubu bugome buba buyobowe na Satani.Kubera ko imana itubuza kwica,ahubwo tugakunda n’abanzi bacu.Ariko kugira umuntu umutagatifu kubera ko yishwe,nabyo sibyo.Ikindi kandi,bible ivuga ko nta mutagatifu ubaho,keretse imana yonyine.Ubagira abatagatifu,aba arimo kuvangira imana.Nubwo nawe yiyita nyirubutungane.Ibi ni icyaha cyo kwibona.

kamanzi yanditse ku itariki ya: 11-07-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka