Ababazwa n’umugabo wamutereye inda umukobwa n’umwuzukuru

Umukecuru utuye ahitwa mu Gitwa mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, ababazwa n’uko hari umugabo wamutereye inda umukobwa akiri mutoya ntamutware, hanyuma agahindukira akanayimuterera umwuzukuru, afite imyaka 14.

Nk’uko uyu mukecuru abisobanura, uyu mugabo ngo wahoze ari umurokodifensi (local defense) yamutereye inda umukobwa muri 2002, afite imyaka 16. Ngo ntiyashatse kumutwara, undi na we arabyihorera yita ku mukobwa we.

Umwuzukuru we amaze kuzuza imyaka itanu uyu mukobwa ngo yagiye gushaka umugabo, nuko umwana amusigira se wari waramaze gushaka umugore, atuye mu Murenge wa Tumba.

Uyu mugabo ngo yagiye yanga ko uwo mwana ahura n’ab’iwabo wa nyina, na bo barabyihanganira kuko nta kundi bari kubigenza. Yiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye, icyo gihe ngo yari afite imyaka 14, ngo yagiye gusura nyirakuru, abona arabyibushye yibwira ko ari ukumererwa neza, nyamara atwite.

Yaje kubyara ntibabimenya kuko se atashakaga ko bimenyekana, hanyuma nyina anyuze mu gace uwo mugabo yari atuyemo kwa nyina wabo, amenya ko umwana we amaze iminsi mikeya abyaye.

Icyo gihe ngo yagiye kumureba ahura na mukeba we (umugore wa wa mugabo babyaranye) aramubwira ngo ibyo ari bubone ntagire icyo abivugaho kuko bahagwa bose.

Ngo baje kumenya ko umwana yatewe inda na se, kandi ko ngo ajya kuyimutera yamufashe ku ngufu ahengereye mukase n’abana be babiri badahari. Ngo n’abaturanyi bumvise umwana ataka ntibatabara kuko bakekaga ko se ari kumuhana ku bw’amakosa yakoze.

Baje no kumenya ko uyu mugabo yasabye umwana gukuramo inda, akanamuha amafaranga yo gushyira nyirakuru ngo amufashe kuyikuramo, ari na bwo yajyaga kumusura akabona yarabyibushye, ariko umwana akananirwa kubivuga.

Ngo umwana akimara no kubyara yamugiriye inama y’ukuntu yakwiyahura yifashishije ikiziriko yari kumanika mu nzu, na byo umwana biramunanira.

Kandi na none ngo babwiwe n’umugore w’uyu mugabo ko umwana akimara kuvuka yajyaga akanguka agasanga umugabo atamuryamye iruhande, hanyuma akamusanga mu cyumba cy’umukobwa we wabyaye, ku buryo yaketse ko uyu mugabo yashakaga kuniga abakobwa be bombi.

Aho ibi byose byamenekaniye uyu mugabo yarafashwe, n’ubu ari muri gereza. Yakatiwe gufungwa burundu. Umukobwa we ngo ntanifuza kumenya ko hari uwagemuriye se, kandi ngo anavuga ko aramutse agiriwe imbabazi agafungurwa noneho yakwiyahura.

Uyu mukecuru avuga ko abantu bamubwira ko bahemutse bafatisha uriya mugabo, kuko ngo iyo bamureka yari kumufasha kurera umwuzukuruza, ariko na none we avuga ko atari kureka umunyamabi aguma kwidegembya, kuko kuri we ibyo yamukoreye ari ukumutotereza umuryango.

Agira ati “Nta miryango nkigira, abanjye bamazwe na Jenoside. Na bakeya nasigaranye nyumvira uko bamwe yabagenje. Njyewe mbona ibyo yankoreye ari umugambi wo kumpemukira, kandi yawugezeho.”

Ikimubabaza kikanamutera intimba ni ukuntu umwuzukuru we yahungabanyijwe n’ibyo se yamukoreye. Byatumye adakunda umwana yabyaye, ku buryo umwana n’ubundi yitabwaho na nyirakuruza.

Agira ati “Ubona nta rukundo afitiye umwana we. Yewe ntanifata nk’umubyeyi. Na we ni umwana. Ikindi yarahungabanye. Ajya yitora akarira ubona nta n’ikimurijije. Rimwe wamubaza akakubwira ko yahuye n’umwana biganye, ubundi akavuga ko yari atekereje se.”

Yungamo ati “Hari n’igihe aba aryamye nkumva ararize cyane, nakomakoma nti ese ubaye iki akavuga ngo yari abonye se yagarutse, avuye mu buroko.”

Umwana we ubu ufite imyaka itatu n’igice kandi na we ngo urebye yarahungabanye nka nyina. Ntajya yishima, ntajya anakina n’abandi bana, ahubwo iyo bari kumwe arabakubita. Na we kandi ajya yitora akiriza ubona nta kimurijije.

Ibi byose bitera intimba uriya mukecuru wibaza uko umwuzukuru n’umwuzukuruza we bazamera. Umwuzukuru ngo yanze no gusubira ku ishuri. Icyakora kuri ubu ngo yamwohorereje nyina wabo uba i Kigali kugira ngo barebe ko ahari ari kure y’aho yahuriye n’ibibazo, anari kumwe n’abandi bana, yagera aho agakira ihungabana afite.

Jean de Dieu Uwihanganye ukunze gutanga inyigisho z’isanamitima mu muryango AMI, ari na wo unafasha uriya mwana watewe inda na se, avuga ko umuzi w’iki kibazo ari umugabo wateye inda umukobwa ntamushake, none ubu amakimbirane agishamikiyeho akaba yaramaze kuba hagati y’imiryango.

Agira ati “Iyo aza kumutwara hari igihe bitari kugenda kuriya, uretse ko na none icyiza kurushaho ari uko uriya musore yari kwitsinda, akirinda gukora ibyazatera ingaruka nyuma, ni ukuvuga kutaryamana n’umukobwa adateganya gushaka.”

Yungamo ati “Abagabo cyangwa abasore batera abakobwa inda bibwira ko ari ukwishimisha bisanzwe, bakwiye kuzirikana ko bizakurura ibindi bibazo bishamikiyeho. Icya mbere mu kwirinda amakimbirane ni ukwirinda imyitwarire ibangamiye umuryango, bakitsinda. Kuko burya amakimbirane atangirira muri wowe, kandi iyo witsinze ntasohoka hanze.”

Ntitwabashije kuvugana n’umwana watewe inda cyangwa umugore w’uriya mugabo wakoze amahano ngo tumenye uko yari asanzwe abana n’ab’iwe, ariko hari abavuga ko kuba byarageze aho afata umwana we ku ngufu ari uko batari babanye neza.

Jean Baptiste Bizimana uyobora umuryango AMI, avuga ko amakimbirane yo mu ngo atagira ingaruka ku mugabo n’umugore gusa, ahubwo no ku bana baba batabigizemo uruhare, bityo abantu bakaba bakwiye kuyirinda.

Ati “Ababyeyi iyo bajya kubana baba bakundana, bitana ba sheri. Nibakomere kuri urwo rukundo. Ntibikwiye ko uwari umutware cyangwa umutima w’urugo ahinduka umutwaro. Nibura niba badashoboye kubana neza, bazirikane ko kubana nabi bigira ingaruka ku bana babo, bikaba byakurura n’ibikorwa by’ubunyamaswa bishingiye ku makimbirane atashakiwe umuti hakiri kare.”

Bizimana anifuza ko ikibazo cy’ihohoterwa ryo mu ngo cyarushaho kwitabwaho.

Agira ati “Ibyabaye kuri uriya mwana byishe umubiri we, byishe umutima we, byishe ubwenge bwe, byishe roho ye, byaramwishe wese. Ibyo dukora mu isanamitima ni nko kumuzura, kandi ntazongera kumera uko yari ameze mbere yo guhura n’ako kaga.”

Yongeraho ko ikibazo cy’abana bakurira mu ngo zirimo amakimbirane, abafatanyabikorwa, inzego za Leta n’iz’umutekano bagombye kugiha agaciro karenze ako gihabwa uyu munsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ngayo amarorerwa abera mu busambanyi.Nicyo cyaha gikorwa n’abantu benshi kurusha ibindi byose.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana n’abo batashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Ijambo ry’Imana rivuga ko abasambanyi batazaba mu bwami bw’imana nkuko 1 Abakorinto 6:9,10 havuga.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.Nukutagira ubwenge nyakuri (wisdom).

rwabuneza yanditse ku itariki ya: 9-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka