Ababazwa n’uko atakibaye umupolisi kubera kubyara imburagihe

Uwimana ababazwa n'uko atakibashije kuba umupolisi kubera kubyara akiri mutoya
Uwimana ababazwa n’uko atakibashije kuba umupolisi kubera kubyara akiri mutoya

Janvière Uwimana (amazina yahawe) wo mu Karere ka Nyaruguru, ubu ufite imyaka 20, avuga ko yabyaye akiri mutoya akahababarira, ariko ngo ikimubabaza kurushaho ni uko yacikirije amashuri akaba atakibaye umupolisi nk’uko yabiteganyaga.

Uwimana ubu afite umwana w’umuhungu w’imyaka itanu, yamubyaye afite 17. Ngo yamubyaranye n’umusore wamubwiye ko yigaga muri kaminuza, wamuteye inda nyuma y’amezi atatu gusa bamenyanye, ngo bamenyaniye i Kigali aho yari yagiye gusura bene wabo.

Agira ati “Aho kwa bene wacu bakundaga kuntuma, rimwe mvuye guhaha uwo musore nabonaga tutanakwiranye kuko nabonaga ari uwo ku rwego rutari urwanjye antumaho umwana wari ku muhanda ngo ninze ambwire”.

Icyo gihe ngo yaramwegereye amubaza icyo amushakira, undi amubwira ko yifuzaga ko baganira, na we amubwira ko nta mwanya yari afite kuko yagombaga kujyana ibyo bari bamutumye, ni ko kumwaka nomero ya telefone yazamuvugishirizaho, undi na we arayimuha.

Ngo batangiye kujya bavugana kuri telefone, biza kugera aho amusaba ko nagaruka i Kigali azamusura, undi na we arabyemera.

Ati “Nagiye kumusura nabwiye abo mu rugo ko ngiye gusura inshuti yanjye, ariko sinababwira ko inshuti najyaga gusura ari iy’umusore cyangwa umugabo kuko kugeza ubu ntamuzi neza. Nagezeyo turaganira birangira turyamanye. Kuhikura byo ntibyari gushoboka, ariko nyine yahise antera inda”.

Icyo gihe ngo yigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, aho amenyeye ko atwite inda arayihisha, biranamukundira kuko ngo yari mutoya cyane, iwabo bayibonye imaze kugira amezi atandatu.

Umwaka wa kabiri yarawurangije, ahita abyara, amashuri ye arangirira aho kuko yahise ajya kwita ku mwana, na n’ubu.

Uwamuteye inda ngo baherukana amugurira iby’ibanze byo kwita ku mwana akimara kubyara. Icyo gihe ngo yamubwiye ko agiye mu gisirikare ngo abashe gutunga umwana.

Uwimana avuga ko n’ubwo ababyeyi be batigeze bamwirukana, ubuzima yabayeho nyuma yo kubyara butamworoheye kuko atari agifatwa nk’umwana wo kurerwa, ahubwo nk’umubyeyi ugomba kwita ku wo yabyaye.

Ati “Nimba ari umwenda nahise ntangira kuwigurira, niba ari inkweto ntangira kuzigurira. Abana benshi twiganaga barakomeje, ubu bari mu wa gatandatu w’amashuri yisumbuye, naho njyewe navuye mu ishuri. Numvaga nzaba umuplisi kuko nari mbikunze, none byarampfanye”.

Kuri ubu yagize amahirwe yo kwiga ubudozi, anahabwa imashini yo kwifashisha. Atekereza kuzajya adoda, agashakisha n’ubundi buryo bwo ku ruhande bwo kugira ngo abone amafaranga, umwana yabyaye we azabashe kwiga, azagere n’aho atageze.

Avuga ko ubu nta wakongera kumushuka, akanasaba abana bacyiga kwirinda ababashuka kugira ngo na bo batazahangayika nk’uko na we byamugendekeye.

Agira ati “Iyo mvugisha ukuri ku wo ngiye gusura wenda bari kumbuza, ubu simba ndi uko meze ubu kuko ntari kuba naratwise. Ikindi, aho nabaga kwa bene wacu hari abana b’urungano, byibura n’iyo mbwira umwe akamperekeza, ubu simba naratwaye inda”.

Ku bw’ibi, asaba abana kudahisha ababyeyi cyangwa abavandimwe ibyo barimo n’abo bavugana, kuko ari bo bashobora kubagira inama ntibagwe mu bishuko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Urubyiruko bakwiye gushishoza kuko ibishyashyagirana byose nsiko aba ari Zahabu.Nyumvira nk’ayo mahirwe arase kweli.ariko da Polisi ijye ifasha abana nk.abo nabo barashoboye.Kubyara ntibyatuma udakora igipolisi cy’umwuga.

Kana gato yanditse ku itariki ya: 3-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka