Ababaga mu mashyamba ya Congo 735 bishimiye gusubira mu miryango yabo

Abantu 735 bahoze mu mitwe yitwaje intwaro mu mashyamba ya Congo, bazanwe mu Rwanda nyuma yo gufatwa n’Ingabo z’icyo gihugu (FARDC), basoje amahugurwa y’icyiciro cya 67 bamazemo imyaka irenga ibiri, bakaba bishimiye gusubira mu miryango yabo.

Bacinye akadiho bishimira gusubira mu miryango yabo
Bacinye akadiho bishimira gusubira mu miryango yabo

Muri abo abenshi muri bo ni Abanyarwanda, mu gihe harimo n’umubare muto w’abatagera kuri 20 baturutse mu bihugu bituranye n’u Rwanda.

Umuhango wo kubasubiza mu buzima busanzwe wabereye mu kigo cy’amahugurwa cya Mutobo giherereye mu Karere ka Musanze, ku wa Kabiri tariki 24 Gicurasi 2022, witabirwa na Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney.

Akanyamuneza kari kose kuri abo Banyarwanda basubijwe mu buzima busanzwe, ubwo Minisitiri Gatabazi yasozaga ku mugaragaro ayo mahugurwa, batangiye mu mpera z’umwaka wa 2019.

Minisitiri Gatabazi yagize ati “Ikosi yanyu ya 67 isorejwe ahangaha, ahasigaye mujye mu buzima busanzwe”, bose bakoma amashyi y’urufaya abandi bavuza induru z’ibyishimo.

Biyemeje gufatanya n'abandi gukorera Igihugu
Biyemeje gufatanya n’abandi gukorera Igihugu

Abo bahoze mu mitwe yitwara gisirikare, barimo abafite amapeti ari ku rwego ruhanitse, ba General, Colonel, Major n’abandi, muri ibyo byishimo byo kumva ko bagiye muri sosiyete gufatanya n’abandi kubaka igihugu, Kigali Today yegereye bamwe muri bo bagaragaza imbamutima zabo.

Bavuze ko ubwo bazanwaga mu Rwanda nyuma yo gufatirwa mu mirwano, bumvaga ko ibyabo birangiye bagiye kwicwa, ngo batungurwa no kwakirwa neza, bajyanwa mu kigo cya Mutobo aho bigishijwe n’imyuga izabatunga, niho bahereye bashimira Perezida Paul Kagame.

Soldat Nzabihimana Alphonse ati “Abayobozi bacu baradushukaga bakatubwira bati, mwihangane tuzatsinda turi hafi gufata igihugu, umugore wanjye arambwira ati iby’izi ntambara birandambiye ndatashye, arataha amakuru akangeraho ko yishwe. Bakimara kudufata batuzanye mu Rwanda, twese twaravuze tuti ubuzima bwacu burarangiye, kuko batubwiraga ko ugeze mu Rwanda bamwica”.

Mubyo bize harimo no gukora amashanyarazi
Mubyo bize harimo no gukora amashanyarazi

Arongera ati “Bakitugeza mu Rwanda twakiriwe neza turatungurwa, baratwambika baduha byose, ntungurwa kandi no kumva ko umugore wanjye ariho, ndetse aranampamagara kuri telefoni mu gihe bambwiraga ko yapfuye. Ntiwareba uko tumeze ku mutima ni ibyishimo gusa, turashimira cyane Perezida wacu Paul Kagame”.

Murekezi Léonard ati “Turishimye cyane kuko twari tumaze imyaka myinshi mu mashyamba, twari tuzi ko tudashobora kugera mu Rwanda ngo tugire umutekano ariko twakiriwe neza biraturenga, Perezida Paul Kagame turamushimira uburyo yatwakiriye n’abo bafatanyije kuyobora iki gihugu”.

Arongera ati “Nigishijwe umwuga w’ubuhinzi, ngiye gukorera urugo rwanjye, nongere mbonane n’umugore wanjye twari tumaze imyaka 27 tutabonana”.

Bize n'ubudozi
Bize n’ubudozi

Umukobwa witwa Niyigena Gisèle w’imyaka 21, avuga ko yavukiye mu mashyamba ashyirwa mu gisirikare ari umwana, akaba ari umwe mu bashimiwe uko bitwaye mu myuga bigishijwe.

Ati “Ndashimira Leta y’u Rwanda, ku bw’umwuga banyigishije w’ubudozi, ubu ngiye kwihangira imirimo nteze imbere umwuga wanjye. Imyaka ibiri irenga tumaze hano ntabwo nabonaga amahirwe yo gusohoka ngo ngere ku muhanda, ariko baradukomoreye ubu ngiye guteza imbere umwuga wanjye nigiye hano, ndashimira Perezida Kagame, ntacyo ataduhaye”.

Nk’uko byagarutsweho mu ijambo ry’Umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu yo guseserera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari ingabo, Nyirahabineza Varelie, ngo muri abo basoje amahugurwa, abakuze bahoze mu mitwe ya gisirikare ni 679, barimo abagabo 437 n’abagore 38, hakabamo n’abasivili 110 b’abagabo n’umugore umwe.

Nyirahabineza Varelie, Umuyobozi wa RDRC yaganiriye n'itangazamakuru
Nyirahabineza Varelie, Umuyobozi wa RDRC yaganiriye n’itangazamakuru

Muri abo kandi harimo abana bahoze ari abasirikare barimo abahungu 39 n’abakobwa 47 ndetse n’abantu barindwi bari barasezerewe bakongera gusubira mu mashyamba ya Congo, n’abandi 38 baturuka mu miryango y’abasezerewe.

Nyirahabineza, yavuze ko mu myaka isaga ibiri bahugura abo bahoze mu mashyamba ya Congo, bize byinshi birimo amateka y’Igihugu cyane cyane ayakigejeje muri Jenoside, ariko bahabwa n’amahugurwa abategurira kuzasubira mu buzima busanzwe, aho bigishijwe uburere mboneragihugu ndetse n’imyuga irimo ubwubatsi, ububaji, ubudozi, amashanyarazi n’iyindi.

Ati “Tumaze kwakira aba tuje gusezerera, twabahaye amahugurwa abategurira kuzasubira mu buzima busanzwe ndetse amara n’igihe kirekire kuko bari barazanwe ku ngufu. Tubigisha amateka y’u Rwanda n’umwihariko w’ayatugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, dore ko hari n’abari mu nzego z’ubutabera bitewe n’ibikorwa bibi bari barakoze muri icyo gihe”.

Minisitiri Gatabazi yabasabye kwirinda ibyahungabanya umutekano w'Igihugu
Minisitiri Gatabazi yabasabye kwirinda ibyahungabanya umutekano w’Igihugu

Mu mpanuro bahawe na Minisitiri Gatabazi, wabibukije ko zimwe mu ntego z’urugamba rwo kubohora igihugu harimo guca ubuhunzi, ari yo mpamvu hashyizweho Komosiyo ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ku rugerero, kugira ngo ishyire mu bikorwa iyo gahunda, asaba abo bashyizwe mu buzima busanzwe kwirinda icyo ari cyo cyose kijyanye no guhungabanya umutekano w’igihugu cyabaturukaho, abizeza ko inzego z’ubuyobozi mu duce batuyemo ziteguye kubakirana ubwuzu.

Yagize ati “Twavuganye n’ubuyobozi bw’uturere twanyu, barabakira kandi natwe turakurikirana uko mwakiriwe, aho muzaba muri, aho muzaba mugenda muzaba muri kumwe n’abaturage bagenzi banyu n’abavandimwe banyu. Mwirinde ikintu cyose cyabaturukaho kigamije guhungabanya umutekano w’Igihugu cyanyu kandi mwarakigezemo, nimushake ubuzima abakiri mu mashyamba mubasabe gutaha, ni mwe muzabakira mu minsi iri imbere mubaha n’akazi”.

Harimo n'urubyiruko
Harimo n’urubyiruko

Muri abo basubijwe mu buzima busanzwe, hari abahawe icyemezo cy’ishimwe (Certificate) nyuma yo kuba indashyikirwa mu mikorongiro bahawe, barimo Brig Gen Mberabahizi David, Col Gatabazi Joseph, Col Musabyimana Musana Narcisse, Maj Sindikubwabo Cyprien, Soldat Musabyimana Yvette n’abandi.

Kuva mu mwaka wa 2001 ikigo cya Mutobo cyakira abaturutse mu mashyamba ya Congo kugeza ubu, icyo kigo kimaze kwakira abasaga 12000, mu byiciro 67.

Muri iki cyiciro cya 67 cyitabiriwe n’abantu 735, byagaragaye ko umubare minini ari uw’abaturuka mu Karere ka Nyamasheke aho ari 63.

Morale yari nyinshi ubwo babyinanaga n'abayobozi
Morale yari nyinshi ubwo babyinanaga n’abayobozi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka