Aba Sheikh bashya basabwe kugendera kure imyumvire y’ubuhezanguni buganisha ku iterabwoba

Aba Sheikh bashya bagera kuri 42 bahawe amahugurwa abafasha kwinjira mu ihuriro ry’Abagize Inama y’Abamenyi b’Idini ya Islam mu Rwanda. Ni amahugurwa afite insanganyamatsiko igira iti: "Uruhare rw’umubwirizabutumwa mu kubaka igihugu gitekanye."

Sheikh Hitimana Salim, Mufti w'u Rwanda aganira n'aba Sheikh bashya
Sheikh Hitimana Salim, Mufti w’u Rwanda aganira n’aba Sheikh bashya

Umuyobozi w’Idini ya Islam mu Rwanda (Mufti), Sheikh Hitimana Salim, mu mpanuro yagejeje ku ba Sheikh bashya, yabibukije ko kuba barasoje amasomo bakagaruka mu Rwanda ari igisobanuro cy’uko iwabo haruta ahandi hose, bityo batagomba gutandukana n’indangagaciro z’idini ya Islam ndetse n’iz’Ubunyarwanda.

Sheikh Sindayigaya Mussa
Sheikh Sindayigaya Mussa

Sheikh Sindayigaya Mussa na we yagejeje ikiganiro kuri abo bavugabutumwa bitegura kwakirwa mu nama y’aba Sheikh mu Rwanda, ikiganiro cyanitabiriwe n’Abayobozi mu nzego nkuru z’UMuryango w’Abayislamu mu Rwanda (RMC).

SP Isaac Safari wo muri Polisi y'u Rwanda yabaganirije ku kurwanya iterabwoba
SP Isaac Safari wo muri Polisi y’u Rwanda yabaganirije ku kurwanya iterabwoba

SP Isaac Safari, Umuyobozi mu ishami rishinzwe kurwanya Iterabwoba muri Polisi y’u Rwanda, yibukije abitabiriye amahugurwa y’Aba Sheikh bashya, ko bagomba kugendera kure imyumvire y’Ubuhezanguni buganisha ku Iterabwoba kuko ari ibikorwa by’imitwe yihisha inyuma y’inyungu zayo bwite.

Mu kurushaho kubasobanurira uburyo iterabwoba n’ubuhezanguni badakwiriye kubiha agaciro, SP Isaac Safari yabasabye kugendera ku mpanuro Perezida Kagame yigeze gutangira mu Nama y’Umuryango w’Abibumbye yigaga ku kurwanya iterabwoba, aho yagize ati “Iterabwoba ntirishingira ku idini, ku bwoko, cyangwa ku bukene, ahubwo riterwa na politiki mbi n’imyizerere y’ibinyoma. Kugira ngo habeho guhangana n’ubutagondwa, abantu cyane cyane abakiri bato, bagomba kumva ko bafite uruhare mu gushyigikira igihugu cyabo.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Abaslamu nabo ndabona bavuga ko bafite Abavugabutumwa.Gusa nta n’umwe wali wambwiriza.Mbona Abayehova gusa aribo bajya mu nzira bakatubwiriza ijambo ry’imana.

abimana gedeon yanditse ku itariki ya: 9-12-2021  →  Musubize

Imitwe y’abaslamu irwana cyangwa yica abantu ni myinshi cyane ku isi.Hari Al Shabab,Al Aqmi,ISIS,Al Qaeda,Hezbollah,Boko Haram,Hamas,Islamic Jihad,Taliban,Katiba Masina,etc...Yose ivuga ko "irwanira Imana".Ngo ni Intambara ntagatifu (JIHAD).Nyamara Imana itubuza kurwana no kwica,ikavuga ko yanga abantu bose bamena amaraso y’abandi nkuko Zaburi 5,umurongo wa 6 havuga.Kandi ko izabarimbura ku munsi wa nyuma.Ariko si Abaslamu gusa barwana.Kuva na kera,amadini menshi ashoza intambara,avuga ko akorera Imana.Muribuka za Crusades z’Abakristu barwana n’Abaslamu zahitanye abantu batabarika.

makenga james yanditse ku itariki ya: 9-12-2021  →  Musubize

Nkuko History ibyerekana,n’Intumwa Muhamadi yakundaga kurwana.Kimwe mu bitero bikomeye Muhamadi yayoboye kitwa “The Battle of Badr” cyabaye le 15/03/624,kuli 287 km uvuye I Macca .Amaze gushinga idini ya Islam,abamusimbuye nabo bali abarwanyi.Bagabye ibitero byinshi muli Aziya,muli Africa no mu Burayi,bagarukira ahitwa Poitiers muli France.Abangaga kuba Abaslamu benshi babacaga umutwe.Niho ubutagondwa bwaturutse.Mu gihe Yesu yabujije abakristu nyakuli kurwana,ahubwo abasaba gukunda abanzi babo.Ibi bituma wumva neza hagati ya Yezu na Muhamadi uwari Intumwa y’Imana nyakuli.

matabaro yanditse ku itariki ya: 9-12-2021  →  Musubize

Rwose ibyo uri kuvuga aha n’amafuti gusa, Ubundi iyo ntabumenyi ufite kucyintu uricecekera,Niba usenga Imana ubwo ntabwoba ufite bwuko izakubaza impamvu wavuze ibyo udafitiye ubumenyi?!Twe mubuyislamu Imana itubuza guhagarara kucyintu udafitiye ubumenyi Kandi Imana Ishimwe islamu si idini y’intambara cg iterabwoba ahubwo nidini y’amahoro,Niyo mitwe yose uvuze uzane gihamya ko ari abaislamu bayishinze niba uri umunyakuri?!
Ujye utandukanya kuba no kwiyitirira. Iriya mitwe yose ihohotera abantu ikangiza ibikorwa remezo,ubuislamu Buri kure yayo nkuko ubona iburasirazuba niburengerazuba bitandukanye. Nakabaye nguha imirongo myinshi ya Quran igaragaza uburyo islamu ari amahoro nuwishe undi kumaherere aba agomba kubiryozwa ariko ntiwayisobanukirwa nkurikije ibyo wanditse aha usa nutsimbaraye kubyo wemera kucyigero cyuko uza no guhimba ibyudafiteho ubumenyi kugirango usebye ubuislamu.

Isaac yanditse ku itariki ya: 13-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka