Aba Ofisiye ba RDF batangiye guhabwa ubumenyi mu guhugura aboherezwa mu butumwa bwa Loni

Aba Ofisiye baturutse mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), kuva kuri uyu wa Mbere, tariki 21 Werurwe 2022, batangiye kongererwa ubumenyi, butuma barushaho kugira ubunararibonye mu guhugura aboherezwa mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, bwo kubungabunga amahoro.

Aba Ofisiye bitabiriye amahugurwa n'abayobozi banyuranye mu ifoto y'urwibutso
Aba Ofisiye bitabiriye amahugurwa n’abayobozi banyuranye mu ifoto y’urwibutso

Abo basirikari bakuru uko ari 25, barimo guhugurirwa mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro (Rwanda Peace Academy), giherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze. Iki kigo kikaba cyarayateguye ku bufatanye n’Igihugu cy’u Bwongereza, kibinyujije mu Kigo gishinzwe gutera inkunga amahugurwa mu birebana no kubungabunga amahoro, Ishami rya Afurika British Peace Support Team-Africa (BPST-Africa).

Rtd Col Jill Rutaremara, Umuyobozi wa Rwanda Peace Academy, asobanura ko biri mu rwego rwo gufasha Igisirikari cy’u Rwanda kurushaho kwiyubaka, no kongera umubare w’inararibonye zifasha abandi kunoza ubutumwa bwa Loni.

Yagize ati “Hajyaga hagaragara icyuho giterwa no kuba RDF itagiraga umubare uhagije w’abahugura aboherezwa mu butumwa bwa UN, bikaba ngombwa ko tujya mu byo gushakisha abarimu baturuka mu bindi bihugu, rimwe na rimwe tugahuriramo n’inzitizi mu mahugurwa amwe n’amwe yatangwaga. Kuba aba basirikari b’u Rwanda bitabiriye aya mahugurwa, ni mu buryo bwo kubaka ubushobozi no kwihaza kwa RDF mu bijyanye n’ubunyamwuga n’ubunararibonye, ku buryo bizatuma ishobora kugenda yikemurira icyo kibazo, itiriwe itegereza abava mu mahanga baza kubiyifashamo”.

Aba ba Ofisiye bazigishwa n'abarimu baturutse mu bihugu bitandukanye
Aba ba Ofisiye bazigishwa n’abarimu baturutse mu bihugu bitandukanye

Umuhuzabikorwa w’Amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Fodé Ndiaye, watangije ayo mahugurwa ku mugaragaro, agaruka ku mpamvu nyamukuru n’umumaro wayo.

Yagize ati “Aya mahugurwa ni ingenzi, kuko mu by’ukuri twese tuzi neza ko amahoro ari inkingi ya mwamba Umuryango w’Abibumbye wubakiyeho, kuva washingwa mu 1945. Kubahiriza indangagaciro n’amahame bifasha ikiremwamuntu, kubaho kirindwa intambara n’andi makimbirane, ni ihame ntakuka uyu muryango ukomeyeho”.

Akomeza agira ati “Ikindi ni uko u Rwanda nk’igihugu kiza mu bihugu biri ku isonga mu kohereza umubare munini w’Ingabo zijya kubungabunga amahoro, dusanga aya mahugurwa ari ingenzi mu buryo bukomeye, kugira ngo birusheho gufasha abayitabiriye kubakirwa ubunyamwuga. Tubafata nk’umusemburo uzatuma umubare munini w’abantu bagira ubumenyi bunguka, bubagira abakozi nyabo bategerejweho kuzuza neza inshingano z’ubutumwa bw’amahoro”.

Fode Ndiaye yashimye umuhate Ingabo z'u Rwanda zigaragaza mu butumwa bw'amahoro
Fode Ndiaye yashimye umuhate Ingabo z’u Rwanda zigaragaza mu butumwa bw’amahoro

Fodé Ndiaye, yashimye umuhate n’ubunyamwuga Ingabo z’u Rwanda zidasiba kugaragaza, binyuze mu mikorere n’imyitwarire yazo, mu bice byose zoherezwamo kubungabunga amahoro; ibigira uruhare rukomeye mu korohereza Umuryango w’Abibumbye gusohoza inshingano zawo.

Mu bitabiriye ayo mahugurwa azamara ibyumweru bibiri, harimo na Captain Epiphanie Uwintije, washimangiye ibyo ayitezeho.

Ati “Hari ubumenyi bwinshi twari dukeneye, yaba mu kumenya byisumbuyeho amahame ngenderwaho, ndetse n’imikorere nyayo ikwiye kuranga uwoherejwe mu butumwa bw’Umuryango w’abibumbye. Bagenzi bacu benshi bakeneye kwiyungura ubwo bumenyi, kugira ngo birusheho kubafasha no gutuma igihugu cyacu kirushaho kugaragaza isura nziza. Ibi biri muri bimwe mu byo niteze kuri aya mahugurwa”.

Cap. Epiphanie Uwintije yavuze ko bazashyira umurava mu gukurikirana inyigisho bazahabwa
Cap. Epiphanie Uwintije yavuze ko bazashyira umurava mu gukurikirana inyigisho bazahabwa

Ni mu gihe Lt Col. Gerard Ndahiro, we ahamya ko aya mahugurwa yari akenewe, agira ati: “Aya mahugurwa niteze kuyungukiramo icyo umwarimu nyawe yakora agafasha abo yigisha gusobanukirwa byimbitse imikorere ihamye, n’uko bakwiye kwitwara mu butumwa bw’amahoro, kugira ngo nibaramuka boherejweyo, bizaborohera kubishyira mu bikorwa kandi babyitwaremo neza”.

Mu gihe bagiye kumara muri ayo mahugurwa, abo ba Ofisiye bazigishwa n’abarimu baturutse muri Nigeria, Kenya, New Zealand na Vietnam, baturutse mu Kigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe ibijyanye n’amahugurwa.

Abahugurwa bakazayasoza bari ku rwego rwemewe rw’Umuryango w’Abibumbye, mu birebana no guhugura abandi, yaba mu Rwanda no ku ruhando mpuzamahanga, akaba azasozwa tariki 1 Mata 2022.

Lt Col. Gerard Ndahiro yishimiye kongererwa ubumenyi
Lt Col. Gerard Ndahiro yishimiye kongererwa ubumenyi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka