Aba Ofisiye ba Polisi ya Malawi bagiye kujya baza kwiga mu Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda

Ku wa Gatatu tariki ya 02 Kamena 2021, Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Malawi, IGP Dr. George Hadrian Kainja, ari kumwe n’intumwa ayoboye, basuye ishuri rikuru rya Polisi (NPC) riherereye mu Karere ka Musanze, uwo muyobozi ashima amasomo ahatangirwa, aniyemeza kureba uko aba Ofisiye bo mu gihugu cye bazaza kwiga muri iryo shuri.

Abo bashyitsi ubwo bageraga muri NPC bakiriwe n’umuyobozi w’iryo shuri, CP Christophe Bizimungu, akaba yeretse abashyitsi amasomo atangirwa muri iryo shuri, yabagaragarije ko ryabayeho kuva mu mwaka wa 1960, ritangira ari ishuri rya Polisi bisanzwe nyuma riza kugenda rivugururwa mu bikorwa remezo n’inshingano kugeza mu mwaka wa 2000 ubwo ryabaga ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC).

CP Bizimungu yeretse abashyitsi ko muri iryo shuri hatangirwa amasomo atandukanye kuva ku masomo ahabwa abapolisi biga ikiciro cya Kabiri cya kaminuza kugeza ku masomo ahabwa aba Ofisiye bakuru bo mu nzego z’umutekano mu Rwanda no mu bindi bihugu byo ku mugabane wa Afurika.

Yagize ati "Muri iri shuri dutanga amasomo ahabwa abanyeshuri biga ari abapolisi bato bakiga imyaka ine, iyo barangije bahabwa impamyabumenyi y’ikiciro cya kabiri cya Kaminuza ndetse bagahita baba ba Ofisiye bato bafite ipeti rya Assistant Inspector of Police (AIP)”.

Ati “Dutanga n’amasomo y’ibyiciro bitatu ajyanye n’imiyoborere muri Polisi (Career Courses), hari ahabwa abayobozi ba Polisi ku rwego rwo hasi (Police Tactical Command Course), ahabwa abayobozi ba Polisi ku rwego rwisumbuye (Police Junior Command Course) n’amasomo ahabwa ba Ofisiye bakuru (Police Senior Command Course and staff)".

CP Bizimungu yakomeje agaragaza ko kuva iryo shuri ryashingwa, ba ofisiye bakuru 259 barinyuzemo bamwe bahabwa impamyabumenyi y’ikiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters) mu bijyanye n’amahoro no gukemura amakimbirane. Kuri ubu hakaba harimo kwiga abanyeshuri b’ikiciro cya 09.

Yavuze ko amasomo yose atangwa binyuze mu masezerano y’ubufatanye na Kaminuza y’u Rwanda aho yohereza abarimu bakigisha.

Umuyobozi w’ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda yagaragarije IGP Dr. George Hadrian Kainja n’intumwa ayoboye ko iryo shuri rinagira uruhare mu iterambere ry’abaturage.

Ati "Iri shuri rimaze guha akazi abaturage bagera kuri 87, dukorana n’abaturage ibikorwa biteza imbere igihugu binyuze mu muganda rusange uba ku wa gatandatu w’ukwezi, tugira ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi aho dutanga ubwishingizi mu buzima, kubakira amazu abatishoboye, gutanga amaraso ndetse tukanakora ubukangurambaga mu baturage ku bintu bitandukanye hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha".

Aba bashyitsi beretswe ibikorwa remezo biri muri iryo shuri rikuru bifasha abanyeshuri kwiga neza. Twavuga amashuri, isomero, Laboratwari, amacumbi, ahakorerwa siporo n’indi myitozo ngororamubiri.

Umuyobozi wa Polisi ya Malawi yishimiye amasomo atangirwa mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda ndetse n’ibikorwa remezo bafite. Yavuze ko buri muntu yakwifuza kuryigamo, ko binyuze mu masezerano y’ubufatanye asanzwe hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Malawi na bo bagiye kujya bohereza abapolisi kuza kwiga mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda.

Ati "Nkurikije amasomo mbonye mutanga, abayatanga ndetse n’ibikorwa remezo mufite, nsanze nta muntu utakwifuza kuza kwigira hano. Tugiye kureba ukuntu ikiciro gitaha natwe twazohereza ba ofisiye bacu bakaza kwiga hano kuko hari amasomo mbonye dukeneye cyane".

Nyuma yo gusura iryo shuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda, abo bashyitsi basuye ikicaro cya Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru aho bakiriwe n’umuyobozi wa Polisi muri iyo Ntara, ACP Reverien Rugwizangoga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka