Aba Ofisiye 38 bungutse ubumenyi bwo gutegura no kuyobora Ingabo ku rugamba

Abasirikare ba RDF 36 n’Abapolisi babiri, basoje amasomo agenewe aba Ofisiye bato (Junior Command and Staff Course), yari amaze ibyumweru 20 atangirwa mu Ishuri rikuru rya Gisirikare (RDF Command and Staff College), riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze, umuhango wabaye ku wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2023

Ba Ofisiye basoje amahugurwa biyemeje kuzuza neza inshingano
Ba Ofisiye basoje amahugurwa biyemeje kuzuza neza inshingano

Ayo masomo batangiye tariki 31 Ukwakira 2022, ni icyiciro cya 20, aho bimwe mu byo bize birimo ubumenyi mu kuyobora ingabo no gutegura urugamba, banoza imirwanire ya Gisirikare.

Bamwe mu baganiriye na Kigali Today, bemeza ko biteguye kunoza inshingano zabo mu mwuga wabo wa buri munsi.

Captaine Epiphanie Uwintije, umwe mu bakobwa babiri basoje ayo masomo ati “Nk’uko intego y’aya mahugurwa dusoje ari iyo gutegura ba Ofisiye ku bigendanye no gutegura urugamba no kuyobora ingabo, naboneyemo byinshi cyane, harimo ko umusirikare agomba kumenya imyandikire ya Gisirikari, ndetse akagira n’uburyo avuga mu miyoborere aba arimo, n’uburyo ambwira abo ayobora kugira ngo babashe kugera ku ntego”.

Arongera ati “Amasomo twigiye aha aduhaye ibyangombwa byose by’ingenzi ku musirikare mukuru, haba mu myitwarire ku bigendanye n’imitekerereze, imivugire n’imyitwarire mu bya gisirikari”.

Lt Gen Mubarakah Muganga ashyikiriza igihembo umusirikare wahize abandi
Lt Gen Mubarakah Muganga ashyikiriza igihembo umusirikare wahize abandi

Mugenzi we witwa Captaine Ronard Ngoboka, wanahawe n’igihembo cy’umunyeshuri wahize abandi, yavuze uko agiye kurushaho kunoza akazi ke.

Ati “Biradufasha byinshi kubera ko uko umuntu agenda azamuka mu nzego z’igisirikari, ni nako inshingano zigenda zitandukana. Izo nshingano zidutegereje ku rwego rwacu, ugomba kuba uzi uko zikorwa, uzifiteho n’ubumenyi bugendanye n’ibyo ugiye gukora”.

Arongera ati “Aya masomo twayakurikiye neza, tubona abarimu bafite umuhate n’ibifasha umunyeshuri kwiga birimo ikirere (Climat) cyiza, ibikoresho bihagije n’abarimu b’abanyamwuga, bashobora gufasha umunyeshuri gusobanukirwa neza ibyo yiga”.

Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Lt Gen Mubarakah Muganga wari muri uwo muhango, yibukije abasoje amasomo ko bayateguriwe hagamijwe kubungura ubumenyi bubagira abasirikare bategura bakanayobora abandi ku rugamba.

Ababwira ko abafitiye icyizere cyuko bazatunganya neza inshingano bagiye gushingwa, ati “Sinshidikanya ko buri wese muri mwe ba Ofisiye musoje amasomo, muje kongera imbaraga mu kazi mushinzwe. Nimuzane ubwo bumenyi n’ibitekerezo dukomeze twubake igisirikare gifite igitinyiro, twereke abanzi b’Igihugu ko bibeshya”.

Yashimiye ubuyobozi bw’ishuri rikuru rya Gisirikare n’abafatanyabikorwa baryo, ku ruhare rwabo mu gutuma iryo shuri riba icyitegererezo mu guhugura no gutanga ubumenyi ku ngabo, abashimira kandi umuhate bakomeje kugira berekana ko iryo shuri ritazahwema kuzuza intego zaryo, zo kugeza ingabo ku rwego ruhanitse mu kunoza umwuga.

Lt Gen Mubarakah yashimiye byimazeyo imiryango y’abo ba Ofisiye baje kwifatanya nabo, mu kwishimira intambwe bagezeho no kwakira impamyabumenyi zabo.

Abasoje amasomo ni ba Ofisiye 36 bo mu ngabo z’urwanda barimo babiri b’igitsina gore, ndetse na ba Ofisiye babiri muri Polisi y’u Rwanda.

Abitabiriye ayo masomo ni abafite ipeti kuva kuri Major kugeza kuri Captaine cyangwa Chief Inspector of Police (CIP).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

UMUTEKANO KUBA NYA RWANDA.

SYLVAIN yanditse ku itariki ya: 26-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka