Aba mbere mu Rwanda bakingiwe COVID-19

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ibikorwa byo gukingira COVID-19 mu Rwanda bimaze igihe gito bitangiye, bikaba byarahereye ku bafite ibyago byinshi byo kwandura icyo cyorezo.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Julien Mahoro Niyingabira yabwiye Kigali Today ko ku ikubitiro hakingiwe umubare muto uhwanye n’inkingo zari zabonetse, ariko ntiyashimye gutangaza umubare w’abakingiwe n’igihe nyakuri ibyo bikorwa byatangiriye.

Yagize ati "Hari umubare muto w’inkingo zari zaje zikoreshwa kuri abo bantu bake, ariko hari izindi dutegereje mu byumweru bisoza ukwezi kwa Kabiri, nk’uko Minisitiri yari yabitangaje."

Abaherwaho mu gukingirwa barimo abakora kwa muganga, barimo abaganga, abaforomo, n’abita ku barwayi ba COVID-19.

Mu bandi bazakingirwa mu ba mbere harimo abakuze bafite imyaka guhera kuri 65 kuzamura, hakabamo abantu bafite uburwayi budakira nka Diyabete, umuvuduko w’amaraso, Kanseri n’izindi.

Hazakingirwa kandi n’abandi bafasha mu bikorwa byo gukumira ikwirakwira rya COVID-19 nk’inzego z’umutekano, abakorerabushake (Youth Volunteers) bafasha abantu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Biteganyijwe ko umubare w’abakingirwa uzagenda waguka ku buryo mu myaka ibiri uhereye muri uku kwa Kabiri hazaba hamaze gukingirwa 60% by’abaturage.

U Rwanda ruvuga ko rwamaze gutegura ibyangombwa bikenewe ndetse ko rwamaze guhugura abazafasha muri ibyo bikorwa byo gukingira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nagirango mbasabe niba nomubigo byamashuri mwadukingira kuko dufited ikibazo abana bashize.

gggggggggg yanditse ku itariki ya: 17-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka