Aba mbere bize muri Seminari nto ya Cyahinda bishimiye kongera guhura nyuma y’imyaka 60
Byari nk’inzozi kuri bamwe kongera guhura n’abo baherukanaga mu myaka 60 ishize, bakiri abana bato bari hagati y’imyaka 12 na 14, ubu bakaba bageze mu zabukuru mu kigero cy’imyaka isaga 70 y’amavuko.
Abo ni abize bwa mbere muri Seminari nto ya Cyahinda, ubu ni mu Karere ka Nyaruguru, bahuriye i Kigali, bibuka imyaka 60 ishize batangiye kwiga muri icyo kigo, icyo gihe bakaba baratangiye kuhiga tariki ya 14 Nzeri 1964, batangira mu mwaka wa karindwi wakurikiraga amashuri abanza, uwo bitaga ‘année préparatoire’.
Abajyagayo bahigaga umwaka umwe usa n’uwo kubategura no kubamenyereza, nyuma bagakomereza imyaka itatu i Save, indi itatu yisumbuyeho bakayiga i Kansi, nyuma bamwe bagakomereza i Nyakibanda muri Seminari Nkuru, ari na ho havagamo ababa Abapadiri.
Icyakora bose si ko bakomezaga kwiga muri ayo mashuri, kuko hari abandi bagiye kwiga ku bindi bigo mu yandi masomo, ndetse abenshi banga gukomeza kwiga iby’Ubupadiri, bakihitiramo andi masomo azatuma bakomeza kubaho mu buzima busanzwe, nk’ Ubwarimu, Ubuganga na Siyansi.
Muri uwo mwaka umwe bigaga muri Seminari nto ya Cyahinda, bigishwaga cyane cyane ibijyanye n’ubuzima bwa gisirimu, kwambara inkweto, kurisha amakanya (dore ko ngo hari uwo bigeze guha ikanya aho kuyirisha akayisokoresha umusatsi agira ngo ni igisokozo), bakiga kwiyuhagira bakarangwa n’isuku, bakigishwa n’andi masomo atandukanye abategurira kwinjira mu iseminari nyirizina.
Abatangiye bwa mbere muri Seminari nto ya Cyahinda mu 1964 bari abanyeshuri 81, ariko ubu abakiriho ni 28, abandi bitabye Imana.
Abo bakiriho bose ntibabashje kwitabira kuko hari abagiye hanze y’u Rwanda, abandi bakaba batabashije kwitabira ibirori byo guhura kubera uburwayi n’intege nke. Muri rusange abari muri abo bahize bwa mbere bahuye bari 12, abandi bari abatumirwa barimo abahagarariye abaje kuhiga mu yindi myaka yakurikiyeho, ndetse n’abaje bahagarariye abo mu miryango yabo na bo bahize ariko batabashije kwitabira ibyo birori.
Bibukiranyije ubuzima babayeho i Cyahinda
Bamwe bavuga ko hari hashize imyaka myinshi badaherukana. Ubwo bahuraga, baganiriye birambuye, bibukiranya ubuzima babayeho i Cyahinda, buri wese asangiza abandi inzira yanyuzemo y’ubuzima kuva icyo gihe kugeza ubu mu myaka 60 ishize, bamwe bavuga aho bagiye bakomereza amashuri, imirimo itandukanye bagiye bakora n’uko babayeho muri iki gihe, aho abenshi bari mu kiruhuko cy’izabukuru, ariko bakaba baticaye gusa kuko bafite ibikorwa byabo bwite bakurikirana bibafasha mu mibereho, harimo nk’ibyerekeranye n’ubuhinzi, ubworozi, ubucuruzi n’ibindi.
Bashimiye by’umwihariko Nshimyiryayo Angelo wababereye umwarimu i Cyahinda n’i Save, akaba na we yaje kwifatanya na bo muri ibyo birori. Bamushimiye uko yabafashije mu masomo kandi bakayumva cyane. Umwe muri bo witwa Vénuste Kayimahe ati “Yaradufashije, yatubereye umurezi n’umubyeyi mwiza cyane, ntabwo tuzamwibagirwa.”
Bishimiye kandi kongera kubona uwitwa Narcisse Rutegamihigo na we witabiriye ibyo birori, akaba ari umukozi watangiranye na Seminari wateguraga amafunguro, bamushimira uko yabitagaho, ufite ikibazo cy’uburwayi akamutegurira amafunguro yihariye. Bamushyikirije n’ibahasha irimo amafaranga atatangajwe umubare, bamugeneye nk’itike yo kumufasha mu rugendo rwo kuva i Kigali asubira I Cyahinda aho atuye.
Bahuriye i Kigali muri Hoteli yitwa Greenwich iri i Remera, ikaba ari iy’umwe mu bo biganye witwa Dr. Muderevu Alexis, wagiye kwiga i Cyahinda aturutse mu Ruhango mu yahoze ari Komini Tambwe.
Dr. Muderevu ubu ukora mu buvuzi nyuma yo kubyiga mu Butaliyani, agaruka ku buzima yibuka babayemo icyo gihe i Cyahinda, yagize ati “Twari abana, twakinaga biye. Kubona rero twongeye guhura nyuma y’imyaka 60 tugasanga twese dufite imvi, murumva ko amarangamutima ari menshi cyane. Ubu turishimye cyane, kandi turashima Imana kuko ikiturinze. Murumva abantu 28 kuri 81 turacyariho.”
Dr. Muderevu yaboneyeho no gusaba abari muri ibyo birori, ko bafata umunota wo kwibuka bagenzi babo batangiranye ishuri ariko bakaba batakiriho.
Muri ibyo birori kandi, bashimiye Musenyeri Gahamanyi Jean Baptiste wayoboraga Diyosezi ya Butare, bamushimira amahirwe bahawe yo kujya kwiga mu iseminari i Cyahinda. Ubuyobozi bwa Diyosezi ngo bwashakaga ko muri buri Paruwasi hashobora kubonekamo abaseminari bazavamo Abapadiri.
Dr. Gasasira Jean Baptiste we yagiye kwiga mu Iseminari ya Cyahinda mu 1965/1966. Na we yaje kwifatanya muri ibyo birori n’abahize mbere ye, icyakora we akaba yarakomereje mu yandi masomo aho ndetse yaje kuba umuganga cyane cyane w’abana. Yasangije abitabiriye ibirori amakuru ye, ababwira ko nubwo atabashije gukomeza ngo yiyegurire Imana ajye akiza roho z’abantu, yiyemeje gukiza ubuzima bwabo binyuze mu buvuzi cyane cyane bw’abana. Yavuze ko ari mu ba mbere batatu batangije ibikorwa by’ubuvuzi bw’abikorera i Kigali mu 1989.
Dr. Gasasira yavuze ko mu bindi yashoyemo imari harimo Hoteli yitwa Rushel Kivu Resort yubatse mu Murenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro, ahazwi nko kwa Nyiramirimo (umugore wa Dr. Gasasira) yubatse ku nkengero z’ i Kivu ahantu avuga ko hagamije kwakira abifuza kuruhuka, abakuze nk’abo biganye bagakina igisoro, ndetse bakagira n’icyo bise Igicaniro cy’urukundo, aho nimugoroba bateranira bakaganira ku mateka y’ubuzima bwo hambere babayemo.
Ni ibirori kandi byitabiriwe na Padiri Jean de Dieu Nzagahimana kuri ubu uyobora TTC Saint Jean Baptiste Cyahinda ari ho hahoze iyo Seminari nto ya Cyahinda, aboneraho no gutumira abo bahize bwa mbere kuzaza kuhasura no kuganira n’abahiga ubu.
Padiri Nzagahimana yagize ati “Nishimiye guhura n’abanyeshuri bahize ku nshuro ya mbere muri uwo mwaka wa 1964, kandi bafite byinshi bifuriza aho hantu barerewe, kuko habahaye intangiriro nziza. Mu kurera abana, biragaragara ko bakura bakavamo abayobora abandi. Ni yo mpamvu n’abo turera ubungubu dusabwa nk’abarezi kubarera neza, kugira ngo bazakure batera ikirenge mu cya bakuru babo.”
Mu kwibukiranya amateka yo hambere kandi, Dr. Kabano Augustin watangiye i Cyahinda mu 1967/1968 we yabibukije urwenya rwa nyirarume witwa Gakire Gerard wamushishikarije kuzajya kwiga i Cyahinda, dore ko yamubwiraga ko hari umusozi witwa Nyakizu uri hafi y’ikigo, aho uwuzamutseho akagera mu mpinga aba areba mu mujyi wa Bujumbura i Burundi.
Dr. Kabano yagize ati “Mpageze kuri icyo kigo, twazamukanye n’abandi banyeshuri tugera hejuru mu mpinga ya Nyakizu, mbona ahantu hashobora kuba hari i Gihindamuyaga cyangwa i Butare mu mujyi, mvugira hejuru ngo dore i Bujumbura! Abo twari kumwe baransetse, ariko ntekereza ko ari bo bibeshye kuko jye numvaga ndi mu kuri.”
Ati “Rero biranshimishije kuba twongeye guhura.”
Hon. Kalima Evode wahoze ari Depite kugeza mu 2013 wize mu iseminari ya Cyahinda mu 1968/1969 na we wari watumiwe muri ibyo birori, yibukije abari aho uko yarwaye, maze Narcisse Rutegamihigo wabatekeraga amujyana mu gikoni amuha amata, anamushimira ko nubwo yari arwaye yatsinze neza amasomo. Yamushimiye ko yabafataga neza, na bo bakamufata nk’umubyeyi wabo, dore ko babaga bakiri bato.
Hon. Kalima kandi yashimiye na mwalimu wabo Nshimyiryayo Angelo wabigishije i Cyahinda. Ati “Ni umwarimu wankundishije Igifaransa n’Imibare, twageze ahandi twakomereje tubyumva cyane. Kera abarimu bari abahanga bigishaga ibintu byose. Twakomeje kubana, duhurira mu nzego zitandukanye. Hari nk’igihe nakoraga kuri Perefegitura ya Butare, we ari Burugumesitiri wa Nyakizu. Nyuma twarahuraga akanyita umuhungu we nanjye nkabimwubahira kubera uko yadufashije mu masomo.”
Hon. Kalima avuga ko uku kongera guhura abantu bageze mu zabukuru ari ingenzi kuko abantu bongera kwizihirwa, bakaganira, ubuzima bukarushaho kubabera bwiza.
Mu banyuze mu iseminari nto ya Cyahinda batakiriho harimo Ignace Barahira wari umugabo wa Agathe Uwiringiyimana wari Minisitiri w’Intebe, bombi bakaba barishwe tariki 07 Mata 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga, dore ko batari bayishyigikiye.
Ndorimana Jean ukomoka muri Paruwasi ya Kansi mu yahoze ari Komini Kigembe, ubu ni Umurenge wa Kigembe, na we ari mu ba mbere bize mu Iseminari nto ya Cyahinda, akaba kugeza ubu atarasubira ahahoze iyo seminari.
Agaruka ku mateka yo mu gihe cyabo hambere, avuga ko we na Ignace Barahira bavanaga iwabo saa moya za mugitondo ahitwa mu Gahabwa bakanyura muri Rwabisemanyi, bakagera i Cyahinda n’amaguru saa kumi z’umugoroba.
Ndorimana ati “Ndibuka tuza mu biruhuko bwa mbere, twatashye n’amaguru, imvura iratunyagira, amavalisi y’ibikarito twari dufite arahombana, tugeze mu rugo twanika imyenda kandi tuvuye mu ishuri. Iwacu hari mu cyaro cya kure, ku buryo abaturanyi bose bari bazi ko nagiye mu kizungu.”
Yongeyeho ati “Icyo gihe mu banyeshuri 81, abari bambaye inkweto ntabwo bageraga kuri batanu. Abandi nk’abari bafite ababyeyi b’abarimu bajyanye kamambili zo gukarabiramo. Twisigaga isabune, nta mavuta twisigaga. Nta bwogero bwiherereye (douche) twagiraga, twogeraga hanze tugatsiritana, amazi twayavomaga mu kabande tukayazana mu kigo, nta robinets zabaga zihari, cyangwa se tukajya kogera mu kabande ku mugezi.”
“Ntabwo twari tuzi kurisha amakanya kuko iwacu ntazahabaga, twibwiraga ko tuzarisha intoki nk’ibisanzwe, ariko tubona baduhaye amakanya, ibiyiko n’ibyuma.”
Mbere yo kujya gukomereza i Save, babanzaga kutwigisha uko tuzarisha icyuma nitugera mu bandi baseminari bamaze kumenyera ikizungu. Batwigishaga uko bakata inyama bakayizana mu ishuri, bakatwigisha uko barisha icyuma n’ikanya, bakatwereka uko bahata ibijumba bihiye mbere yo kubirya, n’ibindi.”
Ati “Ubu rero twishimiye kongera guhura nyuma y’iyo myaka, aho bamwe twari dufite ibiro biri muri 20 none ubu bamwe barakabakaba mu biro ijana, ubu imvi ni zose, abandi umusatsi washizeho.”
Mu yandi makuru Ndorimana yasangije abitabiriye ibirori, yababwiye ko yakoze muri Diyosezi ya Butare no muri Diyosezi ya Cyangugu, ajya kwiga i Roma, nyuma ashinga umuryango witwa organisation des familles temoins de solidarité ufasha impfubyi zitishoboye.
Kuri ubu abarizwa i Kigali ku Gisozi aho akurikirana ibikorwa by’uwo muryango, birimo inyubako uyikodesha yise La Viva Motel ifite amacumbi n’ibyo gufungura, bubatse ku bufasha bw’Abataliyani.
Abize muri Seminari nto ya Cyahinda kandi biyemeje gushyiraho uburyo bwo gukomeza guhanahana amakuru no guhura kenshi, bakareba ndetse n’igikorwa bakorera hamwe bose bakagihuriraho, cyaba igikorwa cy’iterambere bakorera aho kuri icyo kigo, cyangwa se gufasha abanyeshuri batishoboye, byose bakaba bazabiganiraho, bagire icyo bemeranywaho.
Mbere yo guhurira mu busabane tariki 14 Nzeri 2024, itariki ihura n’iyo batangiriyeho i Cyahinda, babanje kujya mu misa mu rwego rwo gushimira Imana yabarinze muri iyo myaka 60 ishize.
Bimwe mu bigaragara i Cyahinda byo kwishimira bigaragaza impinduka zabaye mu myaka 60 ishize birimo umuhanda wa kaburimbo usigaye uva i Huye mu mujyi ukagera i Cyahinda ugakomereza mu bindi bice by’Akarere ka Nyaruguru, inyubako na zo bigaragara ko zavuguruwe.Kuri ubu hari umuriro w’amashanyarazi mu gihe icyo gihe mu myaka 60 ishize nta muriro wari uhari, ndetse n’abatuye mu nkengero z’ikigo barushijeho kuhazana ibikorwa by’iterambere.
Seminari nto ya Cyahinda yabayeho kuva mu 1964 kugeza mu 1980, ni ukuvuga mu gihe kingana n’imyaka 16. Nyuma yaho abanyeshuri bajyaga mu Iseminari batangiye kujya kwigira i Huye ku Karubanda, ari na ho hakomereje abajyaga kwiga muri Seminari ya Save n’iya Kansi. Iyo Seminari y’i Huye yitwa VIRGO FIDELIS, bivuze ko yaragijwe Bikira Mariya Umubyeyi Udahemuka.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Aba basaza ni inararibonye. Bavomye ku isoko nziza