Aba - Islam basabwe kurangwa n’urukundo n’ubworoherane

Aba - Islam mu Rwanda ndetse n’abo ku isi yose kuri uyu wa kabiri tariki 04 Kamena 2019 bizihije umunsi mukuru wa Eid al-Fitir usoza iminsi baba bamaze mu kwezi gutagatifu kwa Ramadhan, bakora ibikorwa byo kwiyegereza Imana.

Mufuti w'u Rwanda Sheikh Salim Hitimana
Mufuti w’u Rwanda Sheikh Salim Hitimana

Bakaba basabwe ko bagomba kurangwa n’urukundo, ubworoherane no kubana neza n’abandi Banyarwanda bose.

Imihango yo gusoza igisibo cya Ramadhan ku rwego rw’igihugu yabereye I Nyamirambo kuri stade Regional. Nubwo imvura yaramukiye ku muryango wasangaga yitabiriwe na benshi, bavuga ko ari umwanya mwiza kuri bo wo kugaragaza ibyishimo ndetse no kwishimira ibyo baba baraharaniye mu kwezi kose.

Musa Ndayisaba ngo ku ruhande rwe ntabwo imvura yashobora kumubuza kwitabira uyu munsi. Ni yo mpamvu yemeye akanyagirwa kuko ari n’imigisha kuri we Allah yatanze.

Yagize ati “Naje hano mu i Rayidi, kuko maze iminsi igera kuri 30 mbyitegura nkora igisibo gitagatifu. Uyu munsi ni uwo gusoza icyo gisibo ariko kuri njye ni n’uwibyishimo. Imvura rero ntacyo yari gukora ngo imbuze kuhagera”.

Mukaruzima Zuhura w’imyaka 70 y’amavuko wari wazindutse mu kwizihiza uyu munsi mukuru wa Eid El Fitir ngo kuri we imvura ni imigisha myinshi, ariko akaba hari icyo yasaba ubuyobozi bwa Isilamu mu Rwanda ndetse n’ubuyobozi bwite bwa leta.

Mukaruzima agira ati “Uyu munsi abantu bagaragaje uburyo bubaha Imana mu by’ukuri, kuko uku kwemera kunyagirwa n’imvura murabibona. Ndetse n’isaha yo gusali yagera bakemera bakajya muri ariya mazi. Nkaba rero nasaba ubuyobozi ko bwadufasha tukabona ahantu hagutse twajya dusengera kandi hasakaye. Kandi n’urubyiruko rukomeze amasengesho birinde ibyo bari barigomwe”.

Mu butumwa bwahamwe abayisilamu mu gusoza igisibo gitagatifu cya Ramadhan, Mufuti w’u Rwanda Sheikh Salim Hitimana akaba yasabye aba isilamu kurangwa n’ingeso nziza.

Ati “ubutumwa bw’uyu munsi ku ba isilamu ni ugukomeza kurangwa n’urukundo, ubworoherane, ubufatanye nabandi baturarwanda muri rusange.bagomba kurangwa no kugaragara mu bikorwa bigomba kubateza imbere muri rusange “.

Mufuti w’u Rwanda Sheikh Salim Hitimana mu gusoza igisibo kandi yavuze ko igisibo cyagenze neza, aba isilamu bagaragaje ibikorwa cy’urukundo basangira na bagenzi babo ifutari (ifunguro rya nimugoroba ryo mu gisibo), kandi agashima na leta y’u Rwanda yahaye idini rya Islam agaciro.

Sheikh Salim Hitimana agira ati “muri uyu mwaka 2019, aba isilamu bo mu Rwanda kuburyo bw’umwihariko turashima imyaka 25 ishize. Ubu isilamu mu Rwanda bwahawe ubwisanzure n’agaciro bukwiye kubera imiyoborere myiza”.

Mu bikorwa byakozwe muri iki sibo gitagatifu cy’ aba isilamu muri uyu mwaka, twavuga nko gusangira ifunguro ry’ifutari ryateguwe ku rwego rw’umujyi n’intara, ndeste no kuremera abatishiboye mu rwego rwo kwiyegereza Imana, aho bahawe amazu yo kubamo ndetse n’ubwisungane. Uyu munsi kandi hakaba hari abinjiye idini mugihe hizihizwagwa Eid El Fitir.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kuki amadini yose yigisha URUKUNDO ariko abayoboke bayo bagakora ibyo Imana itubuza:Intambara,kwiba,gusambana,amanyanga,etc...Impamvu nta yindi,nuko n’abayobozi bayo bakora ibinyuranye n’ibyo bigisha.Urugero,muli 1990-1994,abakuru b’amadini bagize uruhare rukomeye muli Genocide n’intambara.Ndibuka ko bose (pastors na padiri)basengeraga abasirikare mbere yo kujya kurwana na RPF.Bakababwira ngo nibajye kurwanya "umwanzi kandi bazamutsinda mu izina ry’Imana".Muribuka ko babahaga Amashapule bambara bagiye ku rugamba.Muli make,amadini y’iki gihe ntaho ataniye n’abafarisayo.Nabo bagiraga "akarimi keza",ariko bagakora ibyo Imana itubuza.Niyo mpamvu Yesu yabitaga Indyarya (hypocrites).Uburyarya ni icyaha kizarimbuza billions nyinshi z’abantu.Mwibuke ko abantu bose bavuga ko "bakunda Imana",nyamara bagakora ibyo itubuza.

Gatare yanditse ku itariki ya: 4-06-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka