Aba DASSO biyemeje kurwanya igwingira batanga amatungo banubaka uturima tw’igikoni

Abagize Urwego rwunganira Akarere mu gucunga Umutekano (DASSO) mu Karere ka Musanze, binjiye mu rugamba rwo guhangana n’ikibazo cy’igwingira mu bana, bahereye ku kubaka uturima tw’igikoni no koroza amatungo magufi agizwe n’inkoko zitera amagi, aho kuva ku wa Gatatu tariki 6 Mata 2022, batangiye kubishyikiriza abagore batwite, babarizwa mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’Ubudehe.

Bubakiye uturima tw'igikoni abagore batwite bo mu cyiciro cy mbere n'icya kabiri cy'ubudehe
Bubakiye uturima tw’igikoni abagore batwite bo mu cyiciro cy mbere n’icya kabiri cy’ubudehe

Mu mirenge itatu mu yigize Akarere ka Musanze iyi gahunda yatangiriyemo ku ikubitiro, abubakiwe utwo turima tw’igikoni n’aborojwe inkoko, bishimiye ubwunganizi babonye, bugiye gutuma barushaho kwita ku mikurire y’abana babo, kuva bakibatwite, kugeza bakuze.

Umwe mu babyeyi batwite wubakiwe akarima k’igikoni wo mu Murenge wa Nyange, yagize ati: “Nari narabuze uburyo nubaka akarima k’igikoni bitewe no kutabyitaho. Yewe n’utuboga nari narateye hafi y’urugo, wabonaga ntacyo tumfashije, zarumagaye, kuko nabikoze ari nk’uburyo bwo kwirwanaho, zikaba zitarampaga umusaruro. None nshimishijwe n’uburyo aba ba DASSO baje iwanjye, bakaba banyubakiye akarima k’igikoni, bakagateramo imboga mu buryo busobanutse, bakongeraho no gusiga banyigishije uko nzajya nzitaho kugira ngo nzajye nzisoroma ku bwinshi”.

Ati: “Bagateyemo ubwoko bunyuranye bw’imboga harimo iza dodo, epinari, karoti, izitwa garuka usorome n’izindi nyinshi ntarondora; mbese urabona ko ari ibintu byiza, kuko banaziteranye ifumbire izatuma zirushaho gushisha. Noneho byiyongeyeho no kuba banyoroje inkoko itera amagi. Ibyo byose bigiye kunyunganira mu mirire iboneye yanjye n’uyu mwana ntwite, bizamurinda kuvuka agwingiye”.

Nyiramahirwe Betty wo mu Kagari ka Kabeza mu Murenge wa Nyange, na we yunze mu rya mugenzi we ati: “Ndashimira aba bagiraneza batekereje kutwunganira mu kudukorera uturima tw’igikoni duteyemo n’imboga, n’izi nkoko zitera amagi baduhaye. Uretse kuba bizatwunganira mu kurinda abana dutwite kugwingira; nkanjye niyemeje ko ari izo mboga n’izi nkoko, byose nzajya mbyitaho nkabibungabunga neza, kugira ngo nzabone umusaruro ufatika, ngere ku rundi rwego rwo kubibyazamo ibindi bikorwa, kuko nimba mfite ubuzima bwiza n’umwana kubera imirire myiza, nzabona uko nkora n’ibindi binteza imbere ntekanye, ubukungu bugwire, mve mu cyiciro ndimo cya kabiri ngere mu cya gatatu”.

Munyandamutsa Venant, Umuhuzabikorwa w’Urwego DASSO mu Karere ka Musanze, avuga ko bahagurukiye igwingira ry’umwana, bahereye ku kunganira umugore utwite mu bituma imirire ye iba myiza, kuko iyo atitaweho, bituma umwana agwingira.

Yagize ati: “Twatoranyije abagore batwite bo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’Ubudehe, nk’abantu ubusanzwe badakunze kugira amikoro ahagije, yo kwibonera ibiribwa byunganira mu mirire mu buryo buboroheye, bikaba byabakururira ibyago byo kubyara abana bagwingiye. Kuboroza inkoko no kububakira uturima tw’igikoni, ni bimwe mu bintu twatekereje nk’aba DASSO bo muri Musanze, aho twiyemeje kwigomwa ku mafaranga mu yo duhembwa, buri wese atanga atari munsi y’ibihumbi bitanu, ari na yo yegeranyijwe, havamo ubushobozi twakoresheje mu gufasha aba babyeyi”.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kamanzi Axelle, yashimiye uruhare rwa DASSO muri ubu bwunganizi, buje gufasha Akarere kugabanya ibipimo by’imirire mibi n’igwingira mu bana; aboneraho gusaba ababyeyi, gushyiraho akabo, baharanira kurangwa n’amahitamo yo kwiyitaho n’abo batwite barya indyo yuzuye.

Visi Meya Kamanzi Axelle n'umwe mu bakozi ba DASSO bashyikiriza ababyeyi batwite inkoko zitera amagi
Visi Meya Kamanzi Axelle n’umwe mu bakozi ba DASSO bashyikiriza ababyeyi batwite inkoko zitera amagi

Yagize ati: “Icyagaragaye ni uko muri aka Karere ka Musanze, ikibazo dufite gituma tugira igwingira rikiri hejuru, ahanini gishingiye ku mahitamo mabi y’ababyeyi, usanga batitwararika ku mirire, byakwiyongeraho no kubyara abana batarabanje kwitegura neza, bigakurura ibibazo birimo n’igwingira. Ni yo mpamvu umuti ukwiye w’iki kibazo, ari uko ababyeyi, barushaho gusobanukirwa ko kubyara umwana ari umushinga utegurwa hakiri kare, yaba mu buryo bw’ubushobozi n’imyitwarire, kugira ngo uzatange umusaruro. Uwo musaruro mvuga nta wundi, utari ukuba umwana agomba kuvuka afite ubuzima bwiza, buherekezwa n’imikurire ye myiza ituma azabaho yifitiye akamaro afite n’icyo amariye Igihugu”.

Iyi gahunda yatangiriye ku bagore batwite bo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri, bo mu Mirenge ya Nyange, Musanze na Kimonyi, kandi ikaba izakomereza no mu yindi Mirenge, biturutse mu bushobozi aba DASSO bo mu Karere ka Musanze, biyemeje kujya bishakamo, bakabikora nibura inshuro imwe buri mezi atatu, mu rwego rwo kurushaho kuvana abatishoboye mu bukene.

Mu Karere ka Musanze habarirwa aba DASSO 105 bakorera mu Mirenge yose uko ari 15.

Igikorwa cyo koroza ababyeyi batwite inkoko zitera amagi no kububakira uturima tw'igikoni bagitangiriye mu Mirenge itatu yo mu Karere ka Musanze
Igikorwa cyo koroza ababyeyi batwite inkoko zitera amagi no kububakira uturima tw’igikoni bagitangiriye mu Mirenge itatu yo mu Karere ka Musanze
Ababyeyi basabwe kugira uruhare mu kurwanya igwingira
Ababyeyi basabwe kugira uruhare mu kurwanya igwingira
Abagize Urwego DASSO Musanze biyemeje ko buri mezi atatu bazajya bakusanya ubushobozi bwo gufasha abatishoboye
Abagize Urwego DASSO Musanze biyemeje ko buri mezi atatu bazajya bakusanya ubushobozi bwo gufasha abatishoboye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka