96% by’ibibazo bigera ku Muvunyi nta shingiro biba bifite - Umuvunyi Mukuru

Urwego rw’umuvunyi ruravuga ko 96% by’ibibazo birugeraho nta shingiro biba bifite kuko ba nyirabyo aba baranze kunyurwa n’imyanzuro y’inkiko n’abunzi.

Umuvunyi mukuru Anastase Murekezi yumva ibibazo by'abatuye akarere ka Ruhango
Umuvunyi mukuru Anastase Murekezi yumva ibibazo by’abatuye akarere ka Ruhango

Umuvunyi Mukuru Anastse Murekezi agaragaza ko mu bibazo 1000 uru rwego rwakira ku mwaka nibura ibigera kuri 940 biba nta shingiro bifite mu gihe 60 gusa ari byo bisaba bigaragaramo akarengane.

Umuvunyi mukuru asaba abanyarwanda kurushaho gusuzumana ubushishozi ibibazo bageza ku rwego rw’umuvunyi kugira ngi birinde ibihombo bahura nabyo basiragira kandi nta mumaro bategerejemo.

Agira ati, “Usibye kuba abaturage bahombere mu gukomeza gusiragira bajurira batanga amafaranga y’abunganizi, ninakurura inzangano ku kiryango ifitanye ibibazo”.

N’ubwo bimeze gutyo ariko ngo ntibivuze ko akarengane kadakomeza kugaragara kabone n’iyo kaba kataragera ku muvunyi.

Urugero ni urw’uwitwa Hategekimana wo mu Karere ka Ruhango umaze umwaka atsindiye indishyi ku rubanza rw’umuvandimwe we wishwe ariko akaba atararangirizwa urubanza kubera ko uwishe umuvandimwe we afunze hakaba ngo harabuze numero y’indangamuntu ngo yifashishwe harebwa imitungo imubaruye ho ngo itezwe cyamurana.

Agira ati, “Naburanye imyaka itatu ngomba guhabwa indishyi z’umuvandimwe wanjye zisaga 5.000.000 frw, ariko na n’ubu hashize umwaka urubanza rutararangizwa, kandi ugomba kunyishyura ashaka kugurisha ngo acikire Uganda”.

“Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa mbere yagiye atarurangije, uyu waje antuma ku muyobozi w’umudugudu ngo nzane indangamuntu y’uwanyiciye umuntu kandi sinazibona kuko ari mu wundi Mudugudu”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byimana avuga ko impamvu atuma Hategekimana Indangamuntu y’uwishyuzwa ari ukugira ngo abashe kureba imitungo imwanditseho yatezwa cyamunara.

Amze kumva icyakozwe kugira ngo Hategekimana arangirizwe urubanza, Umuvunyi mukuru ntabwo yanyuzwe n’uburyo Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa asobanura uko ari gukemura iki kibazo kuko asanga harimo igisa nko kunaniza uyu muturage.

Ahereye ku kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa ari we ufite ubushobozi bwo gushakisha indangamuntu y’ugomba kwishyura kuko afite ubushobozi bwo kugera mu madosiye ye aho afungiye, Umuvunyi mukuru asaba ko bitarenze amezi abiri iki kibazo cyagombye kuba cyarangiye kandi hatanzwe raporo y’uko cyakemutse.

Agira ati, “Kuki utuma umuturange Indangamuntu y’umuntu ufunze kandi ari wowe ufite ubushobozi bwo kugera kuri Gereza bakazigushakira mububiko bwa dosiye ye, mu mezi abibi uzaba wakemuye iki kibazo kandi tumenyeshwe uo byakemutse”.

Umuvunyi mukuru agaragaza ko urugero rwa Hategekimana rugaragaza ko n’ahandi hashobora kuba hari ibibazo nk’ibi bikwiye ko abaturage bakangukira kwiyambaza uru rwego babanje guca mu nzego bireba kugira ngo badasiragira ku busa kuko bibateza ibihombo kandi bigakurura inzangano.

Asaba ko abasabwa kwishyura ibyo batsindiwe babikora ku bushake kugira ngo hirindwe kuhahombere kuko uko ikibazo kitarangijwe gikomeza gukurura ibibazo ku ugomba kukirangiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka