80% by’abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro nta masezerano y’akazi bagira

Umunyamabanga mukuru wa sendika y’abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro na za kariyeri (Rwanda Extractives Workers Union (REWU), Mutsindashyaka André, avuga ko 80% by’abakozi bakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro nta masezerano y’akazi bagira.

Mu Rwanda habarurwa ibigo by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri bisaga 300 bikoresha abakozi barenga ibihumbi 100.

Mutsindashyaka André avuga ko benshi muri aba bakozi batagira amasezerano y’akazi n’abayafite akaba ay’igihe gito cyane, bikagira ingaruka kuguhozaho mu bucukuzi.

Ati “Imbogamizi ku rwego rw’abakozi ni uko abenshi hejuru ya 80% ntibagira amasezerano y’umurimo, n’abitwa ko bayafite na bo benshi bahabwa ay’ukureshya umugeni ni ko nabyita, kuko hari aho usanga umukozi amaze imyaka ine mu kigo ariko buri mezi atatu asinya amasezerano y’umurimo”.

Mutsindashyaka avuga ko kutagira amasezerano y’umurimo arambye bituma bamwe mu bakozi badahozaho ahubwo bahora bahinduranya kompanyi zikora mu bucukuzi.

Avuga ko ubu bari mu biganiro na Minisiteri y’Abaokozi ba Leta n’Umurimo, Ikigo gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro (Rwanda Mining Board) n’ihuriro nyarwanda ry’abacukuzi b’amabuye y’agaciro (Rwanda Mining Association) ku buryo iki kibazo cyakemuka.

Avuga ko impamvu abakozi badahabwa amasezerano y’akazi ari uko abakoresha batabiha agaciro, no kutumva impamvu y’ayo masezerano bitewe n’uko ngo umuntu ajya gucukura atizeye kubona amabuye.

Agira ati “Abashoramari usanga bavuga ngo ndamuha amasezerano gute, nzamuhemba ayo nkuye hehe kandi ntizeye ko hari icyo nzabona, ariko bakirengagiza ko bahabwa uruhushya berekanye umutungo kandi ko harimo n’abakozi uzakoresha”.

Mutsindashyaka avuga ko ikindi kibazo kiri mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ari bamwe mu bakoresha bashakira amaronko mu bakozi.

Avuga ko umucukuzi w’amabuye y’agaciro igihe akoze ariko ntabone amabuye y’agaciro uwo munsi akabarwa nk’utakoze nyamara yiriwe mu kazi atanga imbaraga ze.

Avuga ko ariko ahanini iki giterwa n’uko Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo itarashyiraho umushahara muto fatizo ku buryo umucukuzi wabuze amabuye yakabaye ari wo abarirwa ariko umunsi ntube impfabusa.

Ati “Ubusanzwe umushahara muto uriho ni amafaranga 100 n’ubundi ayo asa n’aho ntayo. Ariko kuki umuntu wazize impanuka kompanyi z’ubwishingizi zimubarira ibihumbi bitatu ku munsi, abakora muri VUP bakabarirwa 1,500 ariko umucukuzi w’amabuye y’agaciro akaba atabarirwa make nk’ayo ku buryo yabonera umuryango we ikiwutunga cyane yayabuze uyu munsi ejo azayabona”?

Mutsindashyaka avuga ko uku gukorera ubuntu mu bacukuzi ari bimwe mu bikurura ikibazo igihugu gihanganye na cyo cyo kugwingira kw’abana ndetse n’imirire mibi, kuko utunze urwo rugo ashobora kumara icyumweru adahembwa kuko atarabona amabuye.

Abacukuzi b’amabuye y’agaciro kandi ngo bafite n’ikindi kibazo cyo kudateganyirizwa kuko ngo usanga kompanyi iteganyiriza abakozi basanzwe bakora mu biro cyangwa abakoresha abacukuzi, nyamara abajya mu butaka gushaka amabuye ntibateganyirizwe.

Ikindi kibazo gikomeye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ni abakoresha bo ku rwego rwa kabiri (Sous traitence) aho rwiyemezamirimo abona ibyangombwa bimwemerera gucukura agashaka undi muntu ashyiraho akaba ari we ukoresha abakozi.

Aba bakoresha bo ku rwego rwa kabiri mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ngo usanga iyo habaye impanuka habaho kwitana ba mwana hagati ya rwiyemezamirimo n’uwo mukoresha wa kabiri, umuryango w’uwabuze umuntu ugahera mu gihirahiro.

Ba rwiyemezamirimo cyangwa abakoresha benshi ngo bahitamo gushaka abakoresha bo ku rwego rwa kabiri mu rwego rwo guhunga amasezerano y’umurimo, umusoro ku mushahara n’ibindi.

Avuga ko kugira ngo urwego rw’ubucukuzi butere imbere abakoresha bo ku rwego rwa kabiri na bo bakabaye bafite ubushobozi kuko ngo benshi baba bameze nk’abashinzwe gukoresha (ba gapita) bagenzi babo.

Umwaka ushize abantu 80 ni bo baguye mu mpanuka zo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu gihe uyu mwaka hamaze kumenyekana 27.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka