78.3% ntibagira uruhare mu igenamigambi ry’ibibakorerwa

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ihuriro ry’uturere n’Umujyi wa Kigali (RALGA) bwerekanye ko abaturage 78.3% batagira uruhare mu igenamigambi n’ingengo y’imari y’ibibakorerwa.

Minisitiri Kaboneka avuga ko abayobozi bagomba kongererwa ubumenyi ngo babashe gufasha abaturage kuzamura uruhare rwabo mu bibakorerwa
Minisitiri Kaboneka avuga ko abayobozi bagomba kongererwa ubumenyi ngo babashe gufasha abaturage kuzamura uruhare rwabo mu bibakorerwa

Ubwo bushakashatsi bwakozwe muri 2017, bufite intego yo gusesengura uruhare rutaziguye abaturage bagira mu miyoborere y’inzego z’ibanze no muri gahunda zindi zibakorerwa, hagamijwe gutanga inama kugira ngo urwo ruhare rwiyongere.

Ubwo bushakashatsi bwakorewe mu turere dutanu tw’u Rwanda, bwerekanye ko abaturage 21.7% gusa babajijwe ari bo bemeza ko bagize uruhare mu igenamigambi ry’ibikorwa no kugena ingengo y’imari yabyo.

Ubwo bushakashatsi kandi bwerekanye ko 40% by’ababajijwe ari bo bonyine bagira uruhare mu gukurikirana uko ibyateganyijwe bishyirwa mu bikorwa.

Ikindi ubwo bushakashatsi bwerekanye ni uko uko inzego zigenda zirutana uhereye hasi ari ko uruhare rw’abaturge mu igenamigambi ry’ibibakorerwa rugenda ruyoyoka.

Ababajijwe 74.5% bemeza ko bagize uruhare mu igenamigambi ku rwego rw’umudugudu, 17.39% ku rwego rw’akagari, 5.92% ku rwego rw’umurenge na 2.63% ku rwego rw’akarere.

Ubushakashatsi bwerekanye ko 78.3% by'abaturage batagira uruhare mu igenamigambi ry'ibibakorerwa
Ubushakashatsi bwerekanye ko 78.3% by’abaturage batagira uruhare mu igenamigambi ry’ibibakorerwa

Hategekimana Donatilla,umuturage wo mu Karere ka Muhanga, yemeza ko uruhare rwabo mu igenamigambi ari ruto, agatanga urugero mu buhinzi.

Agira ati “Hari ubwo batubaza ibyo twifuza ko byakorwa mu buhinzi ariko nyuma ntitumenye ibyo bahisemo, tukabona birakozwe tugasigara twibaza uko byagenze. Rwose nk’iby’ingengo y’imari y’ubuhinzi ntitumenya ibyayo bigatuma hari ibyo tudakora kubera kutamenya.”

Mu nama ya 23 y’Inteko rusange ya RALGA yabaye kuri uyu 18 Gicurasi 2018, aho baganiraga ku byavuye muri ubwo bushakashatsi, umuyobozi w’iryo huriro, Uwimana Innocent, yagarutse ku mpamvu z’icyo kibazo.

Agira ati “Imbogamizi zigihari ni uko tutarabasha kuzana abaturage ngo dutangirane mu gikorwa cy’igenamigambi. Ibyo nitubigeraho ni bwo umuturage azumva ko ibintu ari ibye, abigiremo uruhare ruhagije”.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka, avuga ko hari abayobozi bataragira ubunararibonye ngo bafashe abaturage ari yo mpamvu y’inama zitandukanye.

Ati “Muri aba bayobozi harimo benshi bataragira inararibonye, ariko by’amahirwe harimo bagenzi babo babimazemo igihe bagenda babigisha.

“Hari kandi abihuta gufata n’abagenda gake, icy’iy’ingenzi ni ukugendera hamwe ari yo mpmvu y’izi nama n’imyiherero dukora kugira ngo turusheho kubasobanurira.”

Yongeraho ko ibyo ngo ari byo bizatuma amakosa akorwa mu igenamigambi, aho abayobozi bahindura ibyateganyijwe mbere ntibasobanurire abaturage impamvu y’izo mpinduka kandi ziba zifite ishingiro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka