72% ni bo bafite ubwiherero bwujuje ibyangombwa mu Rwanda

Ibi ni ibyatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ugushyingo 2024, ubwo u Rwanda n’Isi muri rusange bizihizaga Umunsi Mpuzamahanga w’Ubwiherero.

72% ni bo bafite ubwiherero bwujuje ibisabwa mu Rwanda
72% ni bo bafite ubwiherero bwujuje ibisabwa mu Rwanda

Iki ni ikibazo kigaruka hirya no hino kuko abarenga miliyari 3,6 ku Isi, ntabwo bafite ubwiherero, kandi miliyoni 419 muri bo bakaba bituma ku gasozi.

Mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo y’Igihugu, cyagarukaga ku isuku n’isukura, Mukamunana Alphonsine, impuguke ishinzwe ubuzima bushingiye ku bidukikije muri Minisiteri y’Ubuzima, yagaragaje ko kuba hari umubare munini w’abaturage batagira ubwiherero bitera ingaruka nyinshi.

Ati: “Niba umuntu yituma ku gasozi, yangiza isoko y’amazi bikarangira abantu bagize indwara runaka. Kutagira ubwiherero bwujuje ibisabwa si ikibazo cy’umuntu umwe ahubwo ni ikibazo gikwiye gushakirwa umuti mu buryo bwaguye”.

Kutagira ubwiherero bwujuje ibisabwa hari ibihugu usanga biba intandaro y'ihohoterwa rikorerwa abagore
Kutagira ubwiherero bwujuje ibisabwa hari ibihugu usanga biba intandaro y’ihohoterwa rikorerwa abagore

Zimwe mu zindi ngaruka zo kutagira ubwiherero bwujuje ibisabwa, nko mu bihugu bya Afurika, aho butari byagiye biba intandaro yo guhohoterwa kw’abagore n’abana b’abakobwa bata ishuri.

Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga WaterAid Rwanda, Mukeshimana Vestine, yagize ati: “Ubwiherero bubura umutekano ku Isi cyane cyane ku mugabane w’Afurika bwagiye buba impamvu yo guhohoterwa kw’abagore n’abana b’abakobwa ndetse n’abahitamo kuva mu ishuri kugira ngo basaza babo batababonera ubwambure cyangwa bakaba bafatwa ku ngufu”.

Mukeshimana akomeza avuga ko ari ngombwa ko ubwiherero bugira umutekano, ibanga, imyanda ntibashe kugaruka ngo yangize ibindi bikikije umuntu akoresha, bukagira uburyo ukaraba intoki kugira ngo hirindwe indwara z’umwanda cyangwa iz’intoki zanduye nk’uko bamwe babivuga.

Hari abana b'abakobwa bahitamo kuva mu ishuri kubera kutabona ubwiherero bwujuje ibisabwa
Hari abana b’abakobwa bahitamo kuva mu ishuri kubera kutabona ubwiherero bwujuje ibisabwa

Mu Rwanda imibare igaragaza ko abaturage 72% bafite ubwiherero bwujuje ibyangombwa mu gihe 18% batagira ubwiherero bwujuje ibyangomba harimo ababuhuriraho ndetse na 1% batabufite namba bameze cyangwa wagereranya ko bituma ku gasozi.

Minisiteri y’ubuzima mu 2023, yagaragaje ko abantu bakarabye intoki bakoresheje isabune n’amazi meza, byarinda indwara ku kigero cya 40% mu gihe abakoresha ubwiherero neza bakwirinda indwara ku kigero cya 30%.

Raporo yatangajwe n’ibarura rusange rya Gatanu muri 2022, ry’abaturage n’imiturire, ryagaragaje ko mu Rwanda abaturage 72% bafite ubwiherero bwujuje ibisabwa, mu Mujyi wa Kigali, 44% by’ingo usanga ubwiherero abantu benshi babuhuriyeho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Murabeshya cyane abafite ubwiherero buzima ntibarenze 40%. No.mu mujyi ubwoho ntabwo bafite

Kamanzi yanditse ku itariki ya: 21-11-2024  →  Musubize

Murabeshya cyane abafite ubwiherero buzima ntibarenze 40%. No.mu mujyi ubwoho ntabwo bafite

Kamanzi yanditse ku itariki ya: 21-11-2024  →  Musubize

Murabeshya cyane abafite ubwiherero buzima ntibarenze 40%. Ni mu mujyi ubwaho ntazo bafite

Kamanzi yanditse ku itariki ya: 21-11-2024  →  Musubize

Murabeshya cyane abafite ubwiherero buzima ntibarenze 40%. Ni mu mujyi ubwaho ntazo bafite

Kamanzi yanditse ku itariki ya: 21-11-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka