40% by’abagana ibigo nderabuzima n’amavuriro barwaye indwara ziterwa n’umwanda

Minisitiri w’ubuzima Dr Sabin Nsanzimana yatangaje ko abarwayi bajya kwivuza ku bigo nderabuzima no ku bitaro by’uturere abagera kuri 40% bivuza indwara ziterwa n’umwanda.

Dr Sabin Nsanzimana, Minisitiri w'ubuzima
Dr Sabin Nsanzimana, Minisitiri w’ubuzima

Yabitangaje mu nama y’igihugu y’umushyikirano yabaye ku nshuro ya 18, yamaze iminsi ibiri, ikaba yari ihuriwemo n’abayobozi mu nzego zitandukanye, Minisitiri Dr Sabin Nsanzimana yagaragaje ko zimwe mu ndwara zituma abantu bajya kwa muganga zituruka ku mwanda ariko cyane cyane kutagira isuku yo mu kanwa.

Ati “Ubundi indwara ziri ku kigero cya 85 % zishobora gukumirwa no kwirindwa abarwayi twakira ku bigo nderabuzima no kubitaro by’uturere abenshi baba barwaye indwara ziterwa n’umwanda uturuka kutagira ubwiherero bwujuje ibyangombwa kudakaraba intoki ariko cyane cyane kutagira isuku yo mukanwa”.

Minisitiri Nsanzimana avuga ko muri abo barwayi bagera kuri 85% abagera kuri 40% muri bo bafite ikibazo cy’indwara zo mu kanwa (oral diseases)
Minisitiri Nsanzimana avuga ko kutoza amenyo bitera indwara nyinshi zirimo izo mukanwa ndetse no kurwara amenyo ubwayo.

Ati “Ubu indwara ziteye inkeke ni indwara zo mu kanwa kubera isuku nkeya abantu bagira bikabakururira kurwara ishinya n’amenyo ndese no kubabara mu muhogo.
Minisitiri Nsanzimana avuga ko byoroshye cyane kurwanya izi ndwara zikaranduka burundu kuko buri wese yitabiriye kugira isuku byamufasha kwirinda kuzirwara.

Ati “Abenshi ntiboza mu kanwa nyuma yo kurya ibiryo byagiyemo umunyu, ibintu birimo isukari ndetse hari n’abarenzaho ikigage, n’izindi nzoga byakwiyongeraho aside ziba mu byo kurya ugasanga umuntu byamuteye uburwayi”.

Minisitiri Nsanzimana atanga inama z’uko abantu bagira isuku cyane iyo mukanwa ko nta kindi bisaba uretse koza amenyo nyuma yo kurya.

Avuga ko mu ngamba Minisiteri y’ubuzima ifite harimo no gukangurira abantu kwita ku isuku kuko ari yo soko y’ubuzima.

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nyakubahwa Minister,agasuzuguro k’abakozi bakora kwa muganga muri mutuelle,kararambiranye. Njye nzajya nyahiga njye muri pharmacy birangire.

Gusa abadafite ubwo bushobozi bwo kujya gushakira ahandi ubuvuzi, ni wowe batezeho amakiriro.

Fay Baby yanditse ku itariki ya: 2-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka