2017 uzaba umwaka wa demokarasi n’ubutwererane – Perezida Kagame
Perezida Kagame yagaragaje ko umwaka wa 2017 uzaba umwaka w’ubuyobozi bwimakaza demokarasi, ubutwererane n’iterambere bizatuma Abanyarwanda barushaho guhabwa serivisi zinoze.
Yabitangaje ubwo yakiraga abahagarariye inyungu z’ibihugu byabo mu Rwanda, muri Kigali Convention Center, kuri uyu wa mbere tariki ya 23 Mutarama 2017.
Perezida Kagame avuga ko mu mwaka wa 2017, u Rwanda ruzubakira ku iterambere rwagezeho mu mwaka wa 2016. Ahamya ko 2016 wabaye umwaka mwiza ku Rwanda n’abafatanyabikorwa barwo.
Bimwe mubyo u Rwanda rwagezeho muri uwo mwaka harimo amahoteli y’inyenyeri ishanu ariyo Radisson Blu na Marriott.
Muri uwo mwaka kandi ikompanyi nyarwanda itwara abagenzi mu ndege, RwandAir yaguze indege nini ebyiri za AirBus. Muri uwo mwaka ni nabwo hatangiye kubakwa ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera.
Mu bindi byagezweho muri 2016 harimo itangizwa ry’uruganda rubyaza “Gas Methane” ingufu z’amashanyarazi ndetse ni nabwo Volkswagen, uruganda rwo mu Budage rukora imodoka, rwemeye ko muri 2017 ruzatangiza mu Rwanda, uruganda rukora imodoka.
Perezida Kagame avuga ko iryo terambere ryose rigaragara mu Rwanda rituruka kuri politiki nziza. Niho ahera ashimira abahagarariye inyungu z’ibihugu byabo mu Rwanda, ubufatanye bwabo bwiza mu iterambere ry’u Rwanda.
Akomeza avuga ko iryo terambere ritari kugerwaho hatabayeho gutega amatwi abaturage, kubaka ubushobozi bwabo, kongerera imbaraga inzego zitandukanye ndetse no gukorana n’abafatanyabikorwa.
Perezida Kagame avuga ko muri 2017 u Rwanda ruzakomeza kugera ku iterambere
ryisumbuyeho.
Andi mafoto
Andi mafoto menshi wakanda hano
Amafoto: Muzogeye Plaisir
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Amahanga azakomeza kutwigiraho byinshi kuko nabo iyo babonye intambwe u Rwanda rwateye n’ibibazo rwanyuzemo barumirwa! NIbaze tubasangize ku budasa
Umubano u Rwanda dufitanye n’ibindi bihugu, ugaragaza neza neza u Rwanda ago Yuri no bra shiti!! Ngaho Rwanda songa mbere!!! Nawe Papa wacu udukunda, komeza utubanire turakwemera cyane!!
umubano w’u Rwanda n’amahanga ni mwiza cyane turawishimiye kandi byose biva ku kazi H.E akora njye iyo ndenga mu mahanga iyo bambajije aho nkomoka nkababwira mu Rwanda ubona bose batangaye bose bati mufite umuyobozi wigitangaza.
MBANJE GUSHIMIRA CYANE NYAKUBAHWA PAUL KAGAME KUBWA POLITIKE YE NZIZA YIMIYOBORERE IZANA INYUNGU KUBANYARWANDA ,ICYO NAVUGA NUKO HAREBWA UKUNTU HAREMWA IMIRIMO KURUBYIRUKO CYANE URWO MUNTARA BINYUZE MWIZO NGANDA NINDI MISHINGA YA LETA ITANDUKANYE.
i am pleased by the best achievement s of our country
it is all about due to good governance thank you let us go ahead it is wanderful