1996 – 2021 : Imyaka 25 irashize u Rwanda ruganura urumuri rw’ubumwe

Turi mu 1996, ni ku wa Kane ku kazuba k’agasusuruko, nicaye iwacu ku Gasharu ku irembo ry’akazu katari kure ya nyakatsi, nta nzozi, nta migabo, nta migambi, nta cyerekezo niha, ntawukimpa, sinzi niba nzasoza aya mashuri abanza, kurota ayisumbuye byo ndabyumva nko kwisumbukuruza. Ibyajye ni nk’ibya ya nyoni twajyaga tuganira turi abana tugira tuti: “Mbe Samusure wa Rusunzu, nzapfa cyangwa nzakira?” Ndabara ubukeye.

Bamporiki Edouard ni we dukesha iyi nyandiko
Bamporiki Edouard ni we dukesha iyi nyandiko

Ubwo ndi aho gutyo ariko, hari undi wicaye i Kigali kapitali mu Rwanda, urimo gutekereza cyane; ararara amajoro adasinziriye yibaza kuri ejo hanjye - nako hacu hazaza, aribaza uko tuzabaho, aribaza uko tuzatura duturanye tukaramba muri iki Gihugu kimaze iminsi 730 kivuye mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ari mu ntekerezo nyambukiranyabinyejana ngo tuzabe mu Rwanda ruzira umwaga!

Itsa gato! Banza uhumeke. Ibuka uko byari bimeze muri icyo gihe, cyangwa uko umubyeyi yakubwiye byari bimumereye, niba wari uhari humiriza amaso gato umbwire icyo ubonye; niba utari uhari reka nkubwire: U Rwanda rwasaga n’urwari rwapfuye, u Rwanda rwari rwarangiye, nta cyizere cyo kubaho, nta cyizere cy’ubuzima. Byose ni zeru, kuburyo kubona umuntu wicara akajya mu ntekerezo, akajya mu bucurabwenge, agatekereza ko tuzongera kubaho biragoye. Ushobora bene ibi niwe muntu Nyambukiranyabinyejana, ni umwe uboneka mu binyagihumbi.

Uwatekerezaga atyo ariko, si njyewe njyenyine arimo gutekerereza. Si wowe wenyinye! Arimo gutekerereza abandi benshi : Arimo gutekerereza umwana ukirokoka Jenoside yakorewe Abatutsi igatwara abe bose agasigara iheruheru, arimo gutekerereza umwana wabonye iwabo bica bagenzi be biganaga mu ishuri, arimo gutekerereza abapfakazi bigunze, arimo gutekerereza umwana wavukiye ishyanga uje mu Rwanda yakuze babwira ko rutemba amata n’ubuki.

Ibyo yabirenze atekereza cyane kurushaho; arimo gutekereza iby’ikibondo aheruka kumva cyavutse mama we bamukoreye ibya mfura mbi, arimo gutekereza iby’umwana baheruka kumubwira utazi gakondo ye kuko yatandukanye n’abe muri Jenoside yadutwaye abasaga miliyoni; aritsa umutima agatekereza ku mwana ukomoka ku babyeyi baguye ku rugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi. Ihurizo rirakomeye cyane, kurisasanura ntibyoroshye.

Mvuze ibyo ahari wumva ndakuvuze, ariko reka nkubwire ko hari n’ibindi biremeye cyane ntavuze. Simvuze ko wenda yahindukiraga akareba uwo atwaje umutwaro akamubwira iby’abanyagwa b’abacengezi, iby’imyumvire idahuye ya bamwe mu bo bakorana muri guverinoma, iby’abakozi ba leta bahembwa kawunga, patte jaune, ibishyimbo n’amavuta, iby’Igihugu gikora kidafite ingengo y’imari n’ibindi byinshi ntarondora ariko nzi ko twese tuzi, twabonye, twasomye, twabwiwe.

Kera kabaye araryama, dore ko yari amaze iminsi ananiwe cyane kubera ibyo bitekerezo byose, abyutse abwira uwo atwaje ati: “Narose inzozi kandi urabizi ndazikabya; narose wikoreye umutwaro uremereye cyane uza wihuta ungeze hafi urambwira uti: ‘nyakira ndananiwe cyane ntwaza uru ruhembe n’ubundi twasezeranye ubufatanye muri byose, ntera ingabo mu bitugu urugamba ni bwo rutangiye ; kandi aka Kigeli IV Rwabugiri ajya gutera Ankole uru rugamba ntirusaba Imana yeze rurasaba intwari zemye”. Nguko uko Umutwaza w’Umutware yinjiye mu ngamba.

Bidateye kabiri, Unity Club Intwararumuri iravuka. Hari ku wa Gatatu tariki ya 28 Gashyantare 1996.

• Iravuka yo kabyara!
• Iravuka yo gaheka!
• Iravuka yo kagira inka!
• Iravuka ngo ubumwe buganze!
• Iravuka ngo ubwiyunge busage!
• Iravuka ngo urumuri rwongere rwake!
• Iravuka twongera kuganura ubumwe!
• Iravuka twongera kuganura ukuri!
• Iravuka twongera kuganura i Rwanda!
• Iravuka ngo twongere tuganuze uRwanda

Muti se “noneho mbatwaye he? Mbaganishije he? Unity Club n’Umuganura bije bite? Bihuriye hehe?”

Nyemerera ngusogongeze ku Muganura

Mu mateka y’u Rwanda, Umuganura wari umuhango ngarukamwaka usumba iyindi, wubahwaga kandi ugahabwa agaciro ibwami no mu muryango w’Abanyarwanda. Ku rwego rw’Igihugu, Umuganura wayoborwaga n’Umwami afashijwe n’abanyamihango b’Umuganura. Muri uwo muhango, Umwami yamurikirwaga umusaruro unyuranye w’Abanyarwanda uvuye impande zose z’Igihugu, umwihariko wa buri karere nawo ukamurikwa.

Umuganura wari umwanya mwiza wo kuganira ku ntekerezo z’i Rwanda – idewoloji. Yego abantu barateranaga bagasangira, bakagena icyerekezo cy’ahazaza h’Igihugu ariko binjiraga no mu ntekerezo za kure cyane bagacura ubwenge bw’igihe kirekire cy’uko u Rwanda n’abarutuye bazaba babayeho, uko bazaba bitwara n’intekerezo zizaba zibagize.

Ndatekereza ko aha noneho ubyumvise neza, Unity Club Intwararumuri nk’ihuriro ry’abayobozi bari muri Guverinoma, abayihozemo ndetse n’abo bashakanye, ishingwa mu 1996 ku gitekerezo cya Nyakubahwa Jeannette Kagame, Madamu wa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, igitekerezo ngenga cyari ukugarura ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda bwari bwarasenyutse biturutse ku mateka y’imiyoborere mibi yabibye urwango n’ivangura bikatugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ubu bumwe n’ubwiyunge yatuganuje ubwe kandi agatuma Intwararumuli kujya kuganuza Abanyarwanda bose iyo mbuto y’ubumwe, ni byo byatumye twongera kubaho nk’Igihugu, nibyo byatumye njye nawe twibazaga niba ejo hacu hazagira isura ubu dususurutse, ni bwo bwatumye wa mwana wari ukirokoka Jenoside yakorewe Abatutsi, ba bapfakazi bari bigunze, wa mwana wavukiye ishyanga, cya kibondo cyavutse ku mubyeyi bakoreye ibya mfura mbi, wa mwana utazi inkomoko ye, wa mwana ukomoka ku babyeyi baguye ku rugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi na wa wundi wari ufite uwe ufungiye ibyaha bya Jenoside ndetse na bamwe bibohoye ingoyi y’ishyamba bagatsinda ikinyoma, bongera kumva u Rwanda, bakumva icyanga cyo kubaho no kugira Igihugu; muri macye twongeye kuganura kubaho, nibwo twongeye kuganura urumuri rwo kubaho nyako.

Bwari ubwiru buhambaye!

Nkivuga ku Muganura, nyemerera nkubwire ko mu gikorwa cyawo nyirizina habimburaga umuhango wo kwaka amasuka ibwami, byakorwaga mu kwezi kwa Kanama kanamira Nzeri ari ko kwa munani, hagakurikiraho umuhango wo guturutsa imbuto, aho babibaga zimwe mu mbuto nkuru z’i Rwanda ari zo uburo n’amasaka; bigakorwa mu kwezi kwa Nzeri. Hakurikiragaho kujyana umurorano – uburo cyangwa amasaka byabaga bigenewe kuzavamo umutsima w’umuganura w’ibwami, mu mpera za Mutarama. Nyuma y’umurorano, hakurikiragaho kujya kuzana igitenga ibwami, bigakorwa mu mboneko za Gashyantare. Icyiciro cya nyuma cy’Umuganura kwari Ukuganuzwa n’umwami intekerezo ngari yo kuba umwe, kurwanira ishyaka u Rwanda, bigakurikirwa no kwakira amasaka n’uburo, kuvuga umutsima no kuganura. Bakongera bagahabwa imbuto kandi bagahanurwa kutayirya. Nta Munyarwanda urya imbuto arayibiba!

Iyo ibirori by’Umuganura byahumuzaga ibwami, buri mutware bamuhaga ibyuhagizo byo kuhagira (gutanga umugisha) inka, imirima n’abantu yayoboraga, na we akajya gucyura ibirori by’umuganura. Yishimanaga n’abaturage ku musozi ayoboye ari nako abagezaho umugisha w’umwami. Abayobozi basabanaga n’abayoborwa mu gitaramo cy’imihigo. Ni muri icyo gitaramo hamurikwaga ibikorwa by’indashyikirwa (inka nziza, umusaruro ushimishije…) maze abakoze neza bagashimwa, ibigwari bikagawa.

Imiryango na yo yarateranaga, umutware w’umuryango akayobora umuhango n’ibirori byakurikiraga. Cyaraziraga kugira uwo wima cyangwa uheza kuri uwo munsi w’umuganura, kuko buri wese yagombaga kugira umuturanyi asura. Ibirori by’Umuganura byizihizwaga ku mwero w’amasaka. Iyo umwana yezaga amasaka, yaragendaga akaganuza umubyeyi we. Na we akamubwira ati: “nuko ugende uhinge weze”.

Umuganura n’icyo Unity Club yaganuje u Rwanda

Kuva mu mwaka w’1996 ubwo hajyagaho Unity Club Intwararumuri, Abanyarwanda batangiye kuganura ku Bumwe n’Ubwiyunge nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yari imaze guhitana abasaga miliyoni imwe.

Nk’uko Umuganura wari ugamije kunga ubumwe bw’Abanyarwanda, guhera mu muryango kugeza mu nzego z’imiyoborere, ukaba n’umwanya wo kwishimira umusaruro no gusabana hagati y’abayobozi n’abaturage, niko byangenze no kuri Unity Club Intwararumuri.

Umukuru w’u Rwanda yaganuje ubumwe n’ubwiyunge abagize Guverinoma, abayihozemo n’abo bashakanye nabo baganuza abandi bayobozi, abo nabo baragenda baganuza n’umuturage w’i Shangi na Shagasha, uw’i Ruhanga na Mbandazi, uw’i Sovu na Sibagire, uw’i Zaza na Janja, uw’i Fumbwe na Janjagiro, uw’i Kibugabuga na Ngeruka, uwa Rwempasha na Katabagemu, uwa Buranga na Vunga, uwo ku Gasoro na Mutende, uwo ku Nkombo no ku Ntenyo, uw’i Rutunga na Gasabo n’ahandi hose mu Gihugu.

Nta washidikanya ko igitekerezo cyo kongera kubaka Ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda kirangajwe imbere n’Umuyobozi Mukuru wa Unity Club Intwararumuri cyaje ari Igitekerezongenga ndetse gihatse ibindi kuko cyongeye gushimangira isano-muzi “Ubunyanyarwanda” dukomora iyo kwa Gihanga, ariwe watangije Umuganura mu Rwanda. Kuba Umuyobozi Mukuru wacu yarabitekereje, yagaruye intekerezo zari zaratakaye, yagaruye intekerezo zari zarashenywe, yagaruye intekerezo zari zarazimye.

Muri uru rugendo rw’imyaka 25 Unity Club Intwararumuri imaze, Umuyobozi Mukuru wayo Nyakubahwa Jeannette Kagame arangaje imbere Intwararumuri zose, baganuje u Rwanda n’Abanyarwanda ibikorwa byinshi birimo: Gushimangira gahunda ya Ndi Umunyarwanda nk’Isano-muzi iduhuza nk’Abanyarwanda ndetse n’Igihango cy’Urungano by’umwihariko mu bato.

Muri iyi myaka 25 ya Unity Club Intwararumuri kandi twabonye byinshi cyane;

• Twabonye abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994 bongera kubaho;
• Twabonye ababyeyi b’intwaza bongera gukomera baratwaza;
• Twabonye ababuze amacumbi bongera kubona aho kuba;
• Twabonye abana batagiraga epfo na ruguru bongera kwiga ;
• Twabonye ba bana bareze abandi bongera gukomera, barashinga barahamya ;
• Twabonye abarokotse bomorwa ibikomere bavuga ubuhambya ndetse baragenda bakira;
• Twabonye abagize uruhare muri Jenoside bemera icyaha basaba imbabazi;
• Twabonye abakomoka ku bakoze Jenoside biyambura ipfunwe baterwaga n’abo bakomokaho;
• Twababonye bavuga, baganira, ndetse bakangurira abandi kuvuga.
• Yewe, twabonye byinshi byiza cyane!

Nyamara ariko, n’ubwo kuva mu 1996, Unity Club yaganuje Abanyarwanda Umurage w’Ubumwe n’Ubwiyunge watumye tugera kuri byinshi, hari Abanyarwanda bamwe barumbije – kuko bakibangamira ubumwe n’ubwiyunge, hari Abanyarwanda barumbije bakigaragaza guhakana no gupfa Jenoside yadutwaye abacu, aba bakwiye gukeburwa; niyo mpamvu twe abaganujwe dukwiye gukomeza kuganuza abarumbije bitarindiriye ko izuba rirenga. Dukwiye kubaganuza ngo basubire ku isoko muzi iduhuza nk’Abanyarwanda. Mvuga ibi kandi ndazirikana ko abato bakwiye gukomeza guhabwa imbuto y’ubumwe kugira ngo bazabibe mu murima mwiza bityo bazasarure urumuri rw’ibyiza.

Muri iyi sabukuru y’imyaka 25 rero ni ngomba ko nk’Abanyarwanda twongera kugaruka ku bikorwa binini cyane Unity Club Intwararumuri yaganuje Abanyarwanda (kuko umuganura atari ibiryo) tukarebera kure cyane mu myaka 25 iri imbere no kurenza tukibaza tuti: “Tuzaba twaraganuje iki u Rwanda?”

Ni umukoro mpaye buri wese, ariko kugira ngo hatagira ugirango ndamusiganyije reka nshyireho itafari ryange muri iki gitekerezo: Mubona bidakwiye ko hatekerezwa Ikigega cy’Umuganura, muri icyo kigega buri wese akajya ashyiramo nke ku mbuto yejeje mu rwego rwo kuganuza Igihugu n’Umuryango Nyarwanda nk’uko kera byahoze? Hanyuma ku ntekerezo y’ubumwe buri wese agahigira u Rwanda ko azahora arutamika abato bagakurana iyo mbuto y’ubumwe?

Ntekereza ko Umuntu wese aramutse aganuje u Rwanda uko umwaka utashye, imbuto ye ikabikwa neza mu kigega ahatagera imungu kuko kizira kurya imbuto, yazongera kubibwa ndetse ikera nyinshi kurushaho! Ntekereza kandi ko buri mubyeyi wese agiye atamika umwana ibere akanamutamika u Rwanda nk’uko Cyilima yabisabye, yaba atanze umusanzu ukomeye cyane!

Gutamika abato u Rwanda, ni ukubakundisha u Rwanda, ni ukubatamika Ndi Umunyarwanda; iyi Ndi Umunyarwanda nayo ikaba kwemera kuba uw’u Rwanda, rukaba urwawe ukarubamo narwo rukakubamo, ukarugendamo, rukakugendamo, ukarukunda, ukarurera, ukarurinda, byaba na ngombwa ukarwitangira, iyi sano ikaba igihango kizira gutatirwa ubuziraherezo.

Umuyobozi Mukuru wa Unity Club yarebye kure cyane atuganuza intekerezo zishingiye ku kubaka UBUMWE bwacu nk’Abanyarwanda, abo yaganuje twese nk’Abanyarwanda turahari kandi dukwiye kumva ko uwo muganura uzamara imyaka ibihumbi n’ibihumbi; ibi bivuze ko twe twawuhawe dukwiye gukomeza kuganuza abacu, abacu bakaganuza abandi bityo tukazakomeza kuganura ubumwe ingoma ibihumbi.

Ararekwa ntashira, reka mpfundike, mbe ndambitse ikaramu gato.
U Rwanda twimana kandi tuzimana iteka n’iteka ni rweme!

Hon. BAMPORIKI Edouard
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka