1,044 bo mu miryango y’abahoze muri FDLR basubijwe mu buzima busanzwe

Mu nkambi ya Nyarushishi yakira impunzi by’agateganyo iherereye mu murenge wa Nkungu, mu karere ka Rusizi, komisiyo ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare, yasezereye abagore b’abahoze ari abarwanyi ba FDLR babarirwa muri 644 n’abandi 400 bari i Nyanza.

Aba ni bamwe mu bana b'abahoze ari abarwanyi ba FDLR batahutse
Aba ni bamwe mu bana b’abahoze ari abarwanyi ba FDLR batahutse

Kuba iyi miryango yarabibwemo amacakubiri no kwigishwa kwanga igihugu cyabo ibi nibyo Mukantabana Seraphine, umuyobozi wa komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare aheraho asaba kwirinda kuba ikiraro cy’uwariwe wese wakwifuza kubameneramo ashaka guhungabanya umutekano w’abanyarwanda n’Igihugu muri rusange.

Ati ”umwihariko bafite babaga mu mashyamba, ntabwo bize, abana babo ntibize birumvikana ko ibyo abagabo babo bari barimo nibyo byari bibarimo. Bapakiwemo igihe kirekire kwanga igihugu cyabo mu buryo bukabije icyo twakoze hano ni ukwisanga mu gihugu cyabo kandi bakigishwa gukunda igihugu no kwirinda kuba ibiraro by’abashobora guhungabanya umutekano”.

Iyi miryango y’abahoze ari abarwanyi ba FDLR, iginzwe n’abagore 159 n’abana 485, icyo ihurizaho ni ukwishimira kongera kugaruka mu gihugu cyabo ndetse bakakirwa neza bitandukanye n’ibyo bumvaga naho kubijyanye no kuba hari uwashaka kubakoresha mubihungabanya umutekano ngo ntaho yabanyura kuko bakeneye umutekano.

Ibyishimo byabarenze bamwe bagera aho gufata bagenzi babo ngo badakora impanuka
Ibyishimo byabarenze bamwe bagera aho gufata bagenzi babo ngo badakora impanuka

Ayinkamiye Beata ati ”ntabwo nakora icyaha cyo gucumbikira umuntu uje kumena amaraso ni nacyo cyatumye naragiye mubashyize intwaro hasi bashakaga amahoro, umuntu ufite umugambi nkuwo sinamucumbikira ahubwo namumenyesha umuyobozi hakiri kare”.

Mukarubayiza Odethe yungamo ati ”ibyo byo ntamuntu wabyongera sinabijyamo kuko n’ubundi nari maze iminsi nifuza gutaha kubera umutekano muke nkabura uko mbigeraho kuko nari narayobeye mu mashyamba ya Congo narabuze aho nanyura”.

Gerard Ntibibaza bitaga Mambo yavuye muri FDLR ari LT Col, arahamya ko muri Congo hakiri abashaka guhungabanya umutekano bo muri FDLR.

Mukantabana Seraphine asaba abasubijwe mu buzima busanzwe kuzirinda gukorana n'abashaka guhungabanya umutekano w'igihugu
Mukantabana Seraphine asaba abasubijwe mu buzima busanzwe kuzirinda gukorana n’abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu

Avuga ko umusaruro wambere yagezeho mu myaka ine amaze avuye muri aba barwanyi ari umutekano ndetse n’akazi muri Leta aha akangurira bagenzi be bakiri Congo kurambika intwaro hasi bakagarura mu gihugu cyabo.

Ati ”kuvuga ko bahari sinabihakana bakagombye kugaruka mu gihugu bakaza kucyubaka nkuko natwe twabigenje, igihe cyose batarakigeramo bagifite intwaro ni ukuvuga ko bagifite umugambi wo guhungabanya umutekano w’igihugu, umusanzu wambere natanga ni ukubigisha buri wese akumva ko yarambika intwaro hasi akaza gufatanya n’abandi kubaka igihugu cyatubyaye”.

Bisanzuye ku bayobozi bafatanya nabo kwishima
Bisanzuye ku bayobozi bafatanya nabo kwishima

Kuva abarwanyi ba FDLR batangiye gutahuka abarenga ibihumbi 12 nibo bamaze kugera mu Rwanda kuri iyi ncuro hakaba hasubijwe mu buzima busanzwe abagore n’abana babo basaga 1,044 barimo 644 bari bacumbikiwe mu nkambi ya Nyarushishi mu karere ka Rusizi.

Hari kandi abandi basaga 400 bari bari mu karere ka Nyanza bose bakaba bari bamaze iminsi 21 muri izo nkambi, bahabwa amahugurwa mu rwego rwo kubafasha gusubira mu buzima busanzwe nyuma yo kuva Kisangani muri Congo, mu kwezi kwa 11 uyu mwaka wa 2018.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka