Yirukanywe igitaraganya muri Tanzaniya ahata inka ze zisaga 870

Kanani Pacifique utuye mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro avuga ko aho agereye mu Rwanda ubworozi bw’inka bwanze kongera kumuhira, nyuma yo kwirukanwa muri Tanzaniya igitaraganya bikamuviramo gusiga inka ze nkuru 870 atabariyemo utunyana duto.

Kanani Pacifique w’imyaka 48 y’amavuko avuga ko we na bagenzi be b’Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya mu kwezi kwa 11 mu mwaka wa 2006. Ati “banyambuye inka 870 izibarika nkuru, intoya ntabwo nari nzi umubare.” Zaragirwaga n’abashumba icyenda.

Kanani asobanura ko ubwo yabaga muri Tanzaniya yakoraga ubucuruzi, noneho bwa bucuruzi na bwo bukamuha ububasha bwo kugura inka nibura 20 mu kwezi kumwe.

Yagize ati “nanjye uburyo zageze kuri uwo mubare ntabwo nabasha kubigusobanurira neza, kuko niba naraguraga inka 20 mu kwezi, nyuma y’amezi atatu zabaga zibaye 60, cyane ko inka zo muri Tanzaniya zonsa ukwezi kumwe zigahita zima. Ni ukuvuga ngo buri mwaka inka iba ibyaye indi.”

Icyo gihe abirukanywe muri Tanzaniya ngo nta mpamvu bigeze babwirwa. Ku munsi birukaniweho, we ngo nta n’ubwo yari mu rugo, ahubwo yari yagiye gushitura inka, agiye kumva yumva ko Abanyarwanda bahawe amasaha 12 ngo babe bavuye muri Tanzaniya.

Ngo nta muntu wari wemerewe gusubira mu rugo, ahubwo ngo aho wahuriraga n’abakwirukana wagenderaga aho.

Kanani ati “nkanjye nazanye ipantalo imwe n’agapira k’amaboko magufi. N’ubu ndinze mpfusha umugore naranze kubyambara ngo bitazasaza kugira ngo njye mbyereka abuzukuru n’ubuvivi buzankomokaho, kugira ngo bazirinde kujya kuba hanze ari impunzi.”

Korora byanze kongera kumuhira nyuma yo guta inka ze zisaga 870 muri Tanzaniya.
Korora byanze kongera kumuhira nyuma yo guta inka ze zisaga 870 muri Tanzaniya.

Muri Tanzaniya babaga aho bita i Karagwe, ariko icyo gihe babirukana umugore we yari yaragiye gusura nyirasenge i Bugande, abana bakuru na bo bari bagiye kwiga. Bose ngo baraburanye, bongera guhura nyuma y’amezi atatu bahuriye mu nkambi ya Nyakarambi mu karere ka Kirehe, icyo gihe hakaba hari muri komini Rusumo.

Izo mpunzi bazubakiye amazu yo guturamo mu karere ka Ngoma, ariko nyuma y’igihe gito ahitamo kuza gutura ku butaka bwa sekuru mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro.

Amaze gutura mu isambu ye, ubudehe bwamuhaye inka, ayorora imyaka ine, ayibangurira inshuro 37 yanga gufata, arayigurisha agura indi y’ijigija, na yo akaba ayimaranye imyaka ibiri ayibangurira ariko na yo ngo yanze gufata. Ati “sinigeze mpirwa no korora nyuma yo kubura inka zanjye zari muri Tanzaniya.”

Amwe mu mateka ye

Mu 1981 Kanani yagiye i Bujumbura mu Burundi yiga imodoka, abona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga (permis de conduire), nyuma aza no gukora ubucuruzi aho i Burundi, ari na ho yashakiye umugore witwa Nyakubyara Marie Jeanne.

Nyuma yaho yagiye muri Tanzaniya akomeza ubucuruzi, ariko aza no kwinjira mu bijyanye n’ubworozi kugeza ubwo muri 2006 babirukanaga muri Tanzaniya, inka zose barazibambura.

Mu 1988 yaje kuba umwe mu banyamuryango ba FPR ukomeye, akaba ngo yarazaga mu Rwanda gushakisha abasore ajyana ku rugamba.

Nyuma yo kwirukanwa muri Tanzaniya, ubushoferi yaraburetse ahubwo ajya mu buhinzi bwa kawa, atera n’ubwatsi bwo kuzisasira. Ati “nari narateye kawa ibihumbi bibiri, ni zo nabagamo kubera ko permis ntabwo wayiraga abana.”

Mu mezi atatu ashize ni bwo yabuze amafaranga yo kuzisasira, yegura permis ye ajya gushaka akazi ko gutwara amakamyo manini akora mu bihugu bya Tanzaniya, u Rwanda na Uganda.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa cumi muri uyu mwaka wa 2013, ni bwo abaturanyi be bamuhamagaye bamubwira ko umugore n’umukobwa we mukuru bashobora kuba bahanutse ku iteme bakitura mu mugezi. Umurambo w’umugore we warabonetse icyakora uw’umukobwa we ntiwabasha kuboneka.

Yumva namara gutuza, amaze kwakira urupfu rw’umugore n’umukobwa we atazongera gutura i Mushubati mu karere ka Rutsiro kuko ngo nta rukundo yigeze abona mu baturanyi be, akaba atekereza kujya gutura i Burasirazuba mu karere ka Ngoma.

Na we ubwe ngo baherukaga kumukubitira mu gace atuyemo i Mushubati mu karere ka Rutsiro, ajya mu bitaro, ariko abantu bamukubitishije ibintu bitandukanye birimo n’inyundo barabura ntibabasha kumenyekana.

Icyo gihe yarwariye ku kigo nderabuzima cya Mushubati, ariko akomeza kuremba, yoherezwa ku bitaro bya Kibuye, amarayo amezi ane ku bw’amahirwe abasha gukira.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

uko mbisomye afite icyo yakorey FPR,nyabune banyamuryango nimumutabarize n’ubwo mutamugarurira ibye yabuze birimo n’abe arikoye kuba mu Rwanda rutemba amata n’ubuki yanatangiye imbaraga ze we ngo abure uko abaho. biramabaje sana. Ariko Imana imube hafi

Israel yanditse ku itariki ya: 29-10-2013  →  Musubize

UBU SE KOKO UYU MUGABO ARABASHA GUKOMEZA KUBAHO AKWIYE GUTABARIZWA,NIBA ATARAHUNGABANA NGO YERURE ARAKOMEYE,NUWO BARI BISUNGANYE ARAMUBUZE,KIGALI TODAY KOMEZA UTABARIZE UYU MUGABO.

MUKANGOGA CHRISTINE yanditse ku itariki ya: 28-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka