Yasangwanywe ibyangombwa byo mu Rwanda yari atunze ku buryo bunyuranyije n’amategeko

Byishimo Destin wavukiye mu Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ariko akagira umubyeyi w’Umunyarwanda na we utuye muri Kongo, avuga ko ahangayikishijwe n’uburyo azabona ibyangombwa nyuma y’uko asabwe n’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka gusubiza indangamuntu yafatiye mu Rwanda ashinjwa kuba umunyamahanga.

Tariki ya 22 Gicurasi 2015 ni bwo Byishimo yatswe indangamuntu n’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka bamusaba ko yazasaba ubwenegihugu bw’u Rwanda kuko basanga ari umunyamabanga kuko n’ababyeyi be baba muri Kongo.

Urupapuro rw'inzira Byishimo yari asanganywe ubu rwarangiye.
Urupapuro rw’inzira Byishimo yari asanganywe ubu rwarangiye.

Sekuru wa Byishimo ubyara nyina, Rameki Saruhembe, avuga ko Byishimo yaje mu Rwanda amusanze kandi ari umwuzukuru we bikamworohera gufata ibyangombwa by’ubunyarwanda.

Ubwo Byishimo yakwaga indangamuntu, Seruhembe avuga ko yagerageje gusobanura ko uyu mwuzukuru we ari Umunyarwanda ariko ntibamwumva akavuga ko mu gihe afite ubwengegihugu bw’u Rwanda n’umwuzukuru we yakwiye kuba abufite.

Byishimo yaje mu Rwanda muri 2008 atarafata ibyangombwa, muri 2010 ahabwa indangamuntu aho sekuru atuye mu Mudugudu wa Rugara, mu Kagari ka Kimuhurura ho mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

Hagendewe ku itegeko NGENGA N° 30/2008 RYO KU WA 25/07/2008 RYEREKEYE UBWENEGIHUGU NYARWANDA mu ngingo yaryo ya 7, gukomoka ku Munyarwanda bishingirwaho mu gutanga ubwenegihugu kandi byemewe n’amategeko y’u Rwanda.

Nubwo ariko hari Abanyarwanda bagiye baba hanze y’igihugu bagaruka bagasubirana ubwenegihugu bitabagoye, itegeko NGENGA N° 30/2008 RYO KU WA 25/07/2008 RYEREKEYE UBWENEGIHUGU NYARWANDA Ingingo ya 22 igira icyo ivuga ku gusubirana ubwenegihugu bw’inkomoko.

Umunyarwanda cyangwa umukomokaho wavukijwe ubwenegihugu bw’u Rwanda hagati y’itariki ya 1 Ugushyingo 1959 n’iya 31 Ukuboza 1994 kubera guhabwa ubwenegihugu bw’amahanga abusubirana atagombye kubisaba iyo agarutse gutura mu Rwanda.

Nyamurinda Pascal, Umuyobozi w’umushinga wo gutanga indangamuntu avuga ko ibikorwa byo kwambura abantu indangamuntu n’impapuro z’inzira zijya mu mahanga bitewe no kwibaza ku bwenegihugu bwabo bisanzwe.

Akomeza avuga ko uretse uyu Byishimo hari n’abandi byabayeho barimo abakinnyi bakinira mu Rwanda, akavuga ko iyo umuntu yambuwe irangamuntu abwirwa uburyo bwo kubona ibyangombwa.

Kuba hari Abanyarwanda bagira ikibazo cy’ubwenegihugu kubera ko bavuye mu Rwanda mbere ya 1959 ngo bisaba kwegera abashinzwe ubwenegihugu bagafashwa kubusubizwa binyuze mu kwandikira inzego zishinzwe kwiga ku bwenegihugu bwabo.

Byishimo, wafatiririwe indangamuntu, avuga ko abakozi b’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka bamwatse indangamuntu bamusabye gushaka ibikenerwa kugira ngo ashobore guhabwa ubwenegihugu.

Byishimo akavuga ko kuva yamwaka indangamuntu afite impungenge zo kugira aho ajya kuko nta rupapuro rw’inzira yahawe n’urwndiko yahawe rukaba rusimbura indangamuntu ariko rutamufasha kwambuka umupaka ngo ashobore gusubira muri Kongo aho yavuye.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ariko ibi bintu bireze nyuma yuyu mwafashe abakinnyi muha ubweneguihugu aha navuga nka Kagere Meddie, Tibingana, Kipson baserukira igihugu murangije muabaka ubwo bwenegihugu aha harimo no kwamburwa agaciro kabsa leta nirebe ukuntu ikemura iki kibazo sinbaza ukuntu umuntu yamburwa ubwene gihugu yarabuhawe ahab harabaye mo uburangare bwuwabutanz nawe bijey bimugira ho ingaruka

peter yanditse ku itariki ya: 13-07-2015  →  Musubize

Ibi bintu namayobera. Ndumva BYISHIMO azira kuba ababyeyi be bataravuye mu Rwanda en 1959 kandi ntabwo ariwe wenyine kuko ABANYAMURENGE benshi ndetse na ABAGOGWE niko bameze kandi benshi baracyafite ababyeyi babo muri Congo. Noneho bose bazabambure ubwenegihugu icyarimwe. Naho uyu musore arahohotewe pe.

RWANDANGA yanditse ku itariki ya: 13-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka