Yasabye imbabazi Abahutu kuko ngo yajyaga ababona nk’abagome bose

Uwashema Marie Claire warokotse Jenoside yakorerwe Abatutsi mu mwaka wa 1994, agaragaza ko nyuma yo gucengerwa na gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”, yasabye imbabazi Abahutu ngo kuko yajyaga abafata nk’abagome bose bitewe n’ibibi bamwe mu Bahutu bakoze kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Izi mbabazi Uwashema yazisabiye mu mwiherero w’abakozi n’abafatanyabikorwa b’akarere ka Nyamasheke kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” yabaye ku matariki ya 22 na 23/11/2013.

Uwashema Mari Claire uyobora akagari ka Muyange mu murenge wa Nyabitekeri agaragaza ko gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” yamufashije kugirana ubwisanzure n’umuntu uwo ari we wese ngo kuko ubusanzwe yajyaga abona Umuhutu wese akabona ni umugome.

By’umwihariko iyo byageraga mu kwezi kwa Mata, mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ngo yabonaga Umuhutu uwo ari we wese akabona ni umwicanyi bitewe n’ibyo yabonye ndetse n’ubuhamya yumvaga butangwa n’abarokotse Jenoside.

Ikindi cyamuhungabanyije cyane ngo ni uko mu gihe yigaga mu mashuri yisumbuye yajyaga aganira n’abana b’Abahutu ariko ngo abo bana batazi ko ari Umututsikazi, bityo ngo bakavuga amagambo arimo urwango banga Abatutsi bavuga ko bazongera bagatsembwa kandi ngo mu by’ukuri bari abana bato badafite n’amateka ahagije kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ngo ibyo bikumvikana ko ibyo bitekerezo babivanaga iwabo.

Uwashema avuga ko mu gihe abo bana bari bamaze kumenya ko ari Umututsikazi bashatse kumugambanira ngo bamurege ko afite ingengabitekerezo ya Jenoside kugira ngo yirukanwe ariko ngo abimenya bataramurega ibyo binyoma maze ngo yirwanaho avuga ko abarimo gupanga uwo mugambi nibatamusaba imbabazi baba ari bo birukanwa.

Icyo gihe ngo abana bari bafite uwo mugambi bamusabye imbabazi birarangira, ariko ngo akomeza kwiyumvisha ko Abahutu bose aho bava bakagera ari abagome n’abicanyi.

Ibi kandi ngo byatumaga Uwashema yanga n’abayobozi b’Abahutu ku buryo icyakorwaga n’umuyobozi ukomoka mu Bahutu ntikimugendere uko abyifuza, byatumaga atekereza ko uwo muyobozi abikoze kubera ko ari Umuhutu.

Aha akaba yaboneyeho umwanya wo gusaba imbabazi mu ruhame umugabo wahoze ayobora umurenge w’iwabo ngo kuko yamutekerejeho ubugome bushingiye ku buhutu kandi akaza gusanga atari byo.

Uwashema Marie Claire yasabye imbabazi Abahutu ngo kuko yajyaga abafata nk'abagome bose.
Uwashema Marie Claire yasabye imbabazi Abahutu ngo kuko yajyaga abafata nk’abagome bose.

Mu biganiro byatanzwe kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” ku bakozi n’abafatanyabikorwa b’akarere ka Nyamasheke, byabakanguriraga kuvugisha ukuri no kwatura kugira ngo babashe gukira ipfunwe n’ibikomere, Uwashema yafashe akanya agaragaza ko kwiyumvamo ubunyarwanda bimurutira ibindi byose, ariko agaragaza ko kugira ngo abigereho ari uko yasaba imbabazi Abahutu ngo kuko yajyaga abatekerezaho nabi.

Impamvu yatuye asaba imbabazi Abahutu ngo ni ukugira ngo bamubabarire kuko yajyaga afata Abahutu bose nk’abicanyi bitewe n’uko bamwe muri bo bakoze Jenoside.

Yagize ati “Ubu ndabohotse. Nsabye imbabazi Umuhutu wese nabaragaho iby’ubugome atarabikoze. Impamvu musaba imbabazi ni iyi, ni ko ndi kuvuga: ni uko namubonaga, ntacyo dupfa, uretse amateka numva, ngahita mubonamo ubugome. Nkavuga ko umuntu ari umwicanyi kandi ataranabikoze. Hari umuhutu wenda wabikoze, bikitirirwa wowe kandi utarabikoze. Ni icyo gituma navuze ngo mbasabye imbabazi kandi n’abakoze icyaha bacyihannye ndababohoye.”

Uwashema ufite imyaka 27 akangurira urundi rubyiruko kurangwa n’ubusabane bakirinda ingengabitekerezo y’amoko muri bo ku buryo ubonye undi amubonamo ubunyarwanda ntamubonemo ubwoko.

Mu gihe gito gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” itangijwe mu karere ka Nyamasheke, bigaragara ko Abanyarwanda bo mu byiciro bitandukanye bishingiye ku mateka y’ubuhutu n’ubututsi bagenda batera intambwe mu kugaragaza umuti watuma Abanyarwanda babana mu mahoro ashingiye ku kwiyumvamo ubunyarwanda kuruta ikindi cyose bakwishingikirizaho.

Bitandukanye n’ibyo bamwe bakunze kuvuga kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” bavuga ko ihatira Abahutu gusaba imbabazi Abatutsi, Abanyarwanda bo mu byiciro bitandukanye barimo abisanze ari Abahutu, Abatutsi n’Abatwa baragenda basobanukirwa uburyo iyi gahunda ishimangira ukubohoka ipfunwe no gukira ibikomere ku Banyarwanda hagamijwe kubaka ubunyarwanda bukunda igihugu n’abakivuka kandi butarangwaho kwibona mu ndorerwamo y’amoko.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

atey’intabwe igaragara!

Donat yanditse ku itariki ya: 27-11-2013  →  Musubize

Mu nteko no muri Gouvernement nta bahutu barimo ngo basabe imbabazi abatutsi cg abatutsi basabe imbabazi abahutu? Ariko ubundi amoko aracyabaho mu Rwanda. Mudukure mu rujijo. Ubu njye mfite imyaka 16, ngiye kujya mvuga ngo ndi "umuhutu wo kwa ....."

Mary yanditse ku itariki ya: 27-11-2013  →  Musubize

iyi gahunda ya "Ndi umunyarwanda" nikorwa koko binyuze mu mucyo, n’abasaba imbabazi bose bakabikora atari ukubera politique ahubqo bakabikora babikuye ku mutima koko, bizaba ari byiza cyane bizadukiza twese abanyarwanda!!!!!!!!!!!!!!!!!!

Love yanditse ku itariki ya: 27-11-2013  →  Musubize

Genocide y’abatutsi n’ubundi bwicanyi byakorewe k’ubutaka bw’u Rwanda bifite imizi miremire mu mateka n’imibanire y’amoko itari myiza kuva ku ngoma za cyami, ubukoloni na za repubulika zakurikiyeho.

" Ndi Umunyarda", iyi gahunda ni nziza, kumvisha abanyarda ko ari abanyarda aho kwiyumvamo ubusumbane mumoko kdi bakavugisha ukuri basabana imbabazi.

Ariko kdi, abategetsi cg abayobozi b’u Rda kuva kera nibo bahembera bakanabeshya abaturage babaroha mubwicanyi,etc. Kubera iyi mpamvu, byakabaye byiza kurusha abayobozi bose bacu bumvikanye mubiganiro ku maradiyo basaba imbabazi murwego rwo kutubera examplaires. Tx alot!

Ketty yanditse ku itariki ya: 27-11-2013  →  Musubize

Nidukomeze uwo mutima w’ubutwari kandi ukuri no kwibohora biraruhura..

cyogere yanditse ku itariki ya: 26-11-2013  →  Musubize

Ndi umunyarwanda ni igikorwa cyiza k’ingirakamaro mpamya ko buri munyarwanda wese azibonamo kandi akacyungukiramo.

kabanda yanditse ku itariki ya: 26-11-2013  →  Musubize

Nabandi nibasabe imbabazi,kuko urumva ko Marie Claire abo yayoboraga bari baragowe pe. Iyi gahunda ni nziza cyane, izatuma abantu baba beza,

Kano yanditse ku itariki ya: 26-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka