Yari agiye guta abana mu nkambi kubera ubushobozi buke

Niyikora Marthe w’imyaka 33 wari warahungiye mu Burundi atangaza ko hari igihe yari agiye guta abana be batandatu ariko ngo umutima ukamucira urubanza. Kubera ubuzima bubi yabagamo, yafashe icyemezo cyo gutahuka agera mu Rwanda tariki 01/06/2013.

Akigera mu nkambi y’agateganyo ya Nyagatare mu karere ka Rusizi, Niyikora wari umaze imyaka 19 mu buhungiro n’abana be (abenshi bavutse ari impanga) bahise barwara ariko ubuyobozi bw’iyo nkambi buramugoboka ubu bakaba bari kuvurwa mu bitaro bikuru bya Gihundwe.

Aba bana bose baravukana.
Aba bana bose baravukana.

Uyu mugore atangaza ko abo bana yababyaranye n’umugabo we mu nkambi hanyuma akaza kumuta amubeshya ko agiye mu Rwanda gusuzuma uko umutekano wifashe hanyuma akazagaruka kumutora.

Niyikora Marthe uvuka mu cyahoze ari Kigali Ngari muri komine Gashora avuga ko ababazwa n’umugabo we wamutaye akamusigira abana batandatu nta bushobozi afite bwo kubarera kuko yari atunzwe no guhingiririza.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

uyumugore akwiye kwihangana ariko bikabera urugero n’abandi banyarwanda ko bagomba kubyara abo bashoboye kurera naho abagabo nabo bagomba kumenyako guhunga cg gutererana uwo mwashakanye ari uko ubonye mugeze mubibazo atariwo muti wikibazo kuko ababihomberamo ari abana baba barabyanye.

kalikage eugene yanditse ku itariki ya: 4-06-2013  →  Musubize

Uyu mugore ni kijyambere!

seka yanditse ku itariki ya: 3-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka