Yagerageje kwiyahura Imana ikinga akaboko
Umukobwa witwa Ingabire Marie Agnes yaraye agerageje kwiyahura akoresheje umugozi, bamutesha atarabasha kugera ku mugambi we.
Ibi bikaba byabereye mu mudugudu wa Bitaba, mu kagari ka Nyamugari mu murenge wa Shangi mu karere ka Nyamasheke muri iri joro ryo kuri uyu wa gatatu tariki ya 18 Ugushyingo 2015.
Uyu mukobwa akaba yagerageje kwiyahura ngo kuko ababyeyi be bamutotezaga ku kuba amaze kubyarira iwabo inshuro ebyiri.
Nk’uko bitangazwa n’abaturanyi b’uyu muryango, ngo uyu mukobwa Ingabire Agnes yagiranye amakimbirane n’ababyeyi be biturutse ku bibazo byo mu rugo bisanzwe bikurizaho ko bamutonganya bamubwira ko ntacyo bamutezeho kubera ko amaze kubyara kabiri nta mugabo uzwi afite, bituma yigira inama yo kwimanika.
Umwe muri bo yagize ati “Ababyeyi bari bamushyize ku nkeke ndetse bakunda kubimubwira ko ntacyo amaze, ko ari ikirara, byatumye rero ashaka kwiyahura ariko biramenyekana baramutesha”.
Aya amakuru yemezwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shangi, Nyirazigama Marie Rose, akavuga ko hagikorwa iperereza ko hamenyekane impamvu y’amakimbirane nk’aya atuma umuntu atekereza kwiyahura.
Agira ati “Ni byo koko uyu mukobwa yashatse kwiyahura, umwana bararana aramubona avuza induru abantu baraza baramutesha, nta kindi twabikoraho gusa turacyashakisha ngo tumenye impamvu y’aya makimbirane atuma umuntu afata icyemezo cyo gushaka kwiyaka ubuzima yimanitse mu mugozi”.
Akimara gushaka kwiyahura, Ingabire yahise ajyanwa ku mukuru w’Umudugudu mu gitondo asubira mu rugo rw’ababyeyi.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Mubwire uwo mukobwa ntagatekereze kwiyambura ubuzima,atirereye abana batazakurana agahinda.