Yagaragaje umwana we ufite ubumuga nyuma y’imyaka 16

Mukantaganda Bujeniya wo mu Karere ka Ngororero avuga ko imiyoborere idaheza yatumye ashyira ahagaragara umwana we ufite ubumuga.

Uyu mubyeyi utuye mu mudugudu wa Giko akagari ka Gaseke, umurenge wa Nyange, avuga ko yamaze imyaka 16 ahisha umwana we w’umukobwa wavukanye ubumuga. Avuga ko yabiterwaga n’uburyo abafite ubumuga bahezwaga icyo gihe.

Mukantaganda wagaragaje umwana we nyuma y'imyaka 16.
Mukantaganda wagaragaje umwana we nyuma y’imyaka 16.

Agira ati "Ubuyobozi bwiza bwakira abantu kimwe nibwo bwatumye umwana wanjye ajya ahagaragara. Namaze imyaka 16 ntifuza ko hari n’uwamenya ko uyu mwana mugira. Ariko ubu nshimishwa no kumujyana ahabona agahura n’abandi kandi bituma ubuzima bwe buba bwiza kurushaho."

Avuga ko padiri mukuru wa paruwasi ya Nyange n’ubuyobozi bw’umurenge wabo, aribo bamutumije bakamugira inama. Avuga ko ubu yicuza iyo myaka umukobwa we ubu ufite imyaka 26 yamaze afungiranye kuko ishobora kuba yaratumye amugara kurushaho.

Uwayezu nawe yemeza ko ubuyobozi butacyemera abahisha abana bafite ubumuga.
Uwayezu nawe yemeza ko ubuyobozi butacyemera abahisha abana bafite ubumuga.

Uwayezu Deikora wo mu murenge wa Ndaro nawe ufite ubumuga, yemeza ko hari abana benshi bahishwaga aho babitaga ibimuga.

Ati "Nonese ntiwumva nyine izina batwitaga ‘ibimuga’. Ibimuga ubundi biba mu gikari kuko nta kamaro biba bigifite. Abana benshi rero nuko babagaho."

Aba bose na bagenzi babo bashimira Leta ko ifite politiki itavangura, bagasaba abafite ubumuga nabo kwiyubaha no gutanga imbaraga bafite mu kubaka igihugu.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Ngororero Nyiraneza Clotilde avuga ko mu karere kabo, nta bantu bagihishwa kubera ko bafite ubumuga, kandi ngo byakorewe ubucukumbuzi babifashijwemo n’inzego z’abafite ubumuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka