Uzanyuranya n’ibiteganijwe mu gishushanyombonera ngo bizamutera igihombo

Abaturage bo mu Murenge wa Mukamira mu Karere ka Nyabihu barakangurirwa kwita ku biteganijwe mu gishushanyo mbonera cy’umujyi aho kuzahomba.

Ni nyuma y’uko kuri uyu wa 15 Ukwakira 2015, mu Murenge wa Mukamira hakozwe igikorwa cyo kwereka abaturage igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Mukamira ari na wo w’AAkarere ka Nyabihu. Hanerekanywe n’ibikorwa biteganijwe muri buri gace kagize uwo mujyi.

Mu midugudu, abaturage beretswe ibiteganijwe mu gishushanyo mbonera cy'umujyi.
Mu midugudu, abaturage beretswe ibiteganijwe mu gishushanyo mbonera cy’umujyi.

Sahunkuye Alexandre,umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, avuga ko gusobanurira abaturage ibiteganijwe mu gishushanyo mbonera byakozwe mu rwego rwo kubereka ibigiteganijwemo no gukumira amakosa yakorwaga hatitawe ku gishushanyombonera.

Agira ati “Twagiraga ngo rero dukangurire abaturage b’Umurenge wa Mukamira mu tugari twa Rurengeri,Kanyove,Rugeshi na Jaba ko bagomba kwitwararika ku gishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Mukamira.”

Yongeraho ati “Iyo cyabaye igishushanyo mbonera kiba cyabaye itegeko, iyo cyabaye itegeko kiba kigomba kubahirizwa.”

Asaba buri muntu wese ugiye gukora igikorwa icyaricyo cyose ku butaka bw’umujyi kubanza gusaba ubuyobozi ibyangombwa.

Yongeraho ko buri wese ahamagarirwa kubahiriza icyo igishushanyo mbonera cyagenwe, bityo buri gikorwa kikajya aho cyagenewe.

Sahunkuye asaba abaturage kutarenga ku mabwiriza n’ibiteganijwe mu gishushanyo mbonera kuko utazabyubahiriza ngo ashobora kuzabihanirwa cyangwa se ibyo yubatse akabihomba, bigakurwaho kuko bitubahirije ibisabwa.

Ntegerejimana Jean de Dieu, Umuyobozi w’Umudugudu wa Rwanyirangendo mu Kagari ka Jaba, asanga kuba basobanuriwe ibitegenijwe mu gishushanyombonera n’ibizakorwa muri buri gace bizabafasha kwirinda no gukumira amakosa yakorwa mu kukibangamira.Ngo bizanatuma n’umujyi wubakwa mu buryo butari akajagari.

Agira ati “Nkatwe abayobozi mu nzego z’ibanze mu gihe tumaze kubisobanurirwa,nta muturage ushoborora kubaka bitemewe ahateganijwe mu gishushanyo mbonera.”

Habumugisha Jean de Dieu, umuturage wo mu Kagari ka Rugeshi, avuga ko nk’abaturage bazaharanira kwirinda amakosa yose yabangamira igishushanyombonera hagamijwe kunoza ishyirwamubikorwa ryacyo.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Murabe mwumva mwa baturage mwe,ejo mutazubaka ahatemewe babasenyera mukaba muvuza induru

Kibwa yanditse ku itariki ya: 16-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka