Uwitwa Safari yishwe umurambo we uratwikwa

Umugabo Safari Rugamba Didas wari utuye mu murenge wa Kibungo akarere ka Ngoma, yasanzwe yishwe nyuma aratwikwa.

Urupfu rw’uyu mugabo w’imyaka 48, waru utuye mu kagari ka Gahima, rwamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 22 Nzeri 2015, nyuma y’uko aburiwe irengero kuva ku cyumweru tariki ya 20 Nzeri.

Umurambo wa Safaari winjizwa mu modoka ya polisi
Umurambo wa Safaari winjizwa mu modoka ya polisi

Ku mugoroba wa mbere tariki ya 21 Nzeri 2015, ni bwo umukobwa we yahamagaraga telefone ye yitabwa n’umuntu witwa Ndungutse Francois amubwira ko ariwe wishe se kandi akamutwika, nk’uko byemezwa n’ubuyobozi ndetse n’abaturage bahatuye.

Umurambo wa Safari wabonetse nyuma y'uko umukobwa we ahamagaye terefone ye akitabwa n'uvuga ko yamwishe
Umurambo wa Safari wabonetse nyuma y’uko umukobwa we ahamagaye terefone ye akitabwa n’uvuga ko yamwishe

Uyu Ndungutse wiyemerera ko yishe nyakwigendera, asanzwe arwaye mu mutwe nk’uko byemezwa n’ubuyobozi ndetse n’abaturage. Yari asanzwe kandi yabera ku gasozi bamusanzeho muri iki gitondo ari gutwika uwo murambo.

Uyu Safari Rugamba ubundi yakoraga imirimo yo kugurisha amabuye akoreshwa mu bwubatsi. Yiciwe ahitwa mu mudugudu wa Kazeneza muri aka kagali atuyemo ka Gahima, mu gasozi aho yigeze kujya acukuraho amabuye, ariko akaba atari akihakorera.

Dore aho umurambo we watwikiwe n'abamwishe
Dore aho umurambo we watwikiwe n’abamwishe

Abaturanyi ba nyakwigendera ndetse n’ubuyobozi, bose bemeza ko uyu Ndungutse n’ubwo yari umurwayi wo mu mutwe atakoraga ubugizi bwa nabi bwageza aho kwica umuntu. Banavuga kandi ko adafite imbaraga zo kuba yakwifasha kwica nyakwigendera wenyine.

Abaturage n'abashinzwe umutekano bafatanyije gushaka umurambo we
Abaturage n’abashinzwe umutekano bafatanyije gushaka umurambo we

Umwe mu baturage yagize ati "Birababaje cyane uyu muntu wishe Safari si uriya murwayi wo mu mutwe kuko yirirwana n’aba bana ntabo yigeze yica. Bashakire mu bandi wenda bari bafitanye ibibazo."

Abaturage bavuga ko haba hari undi wamwishe utari uyu murwayi wo mu mutwe
Abaturage bavuga ko haba hari undi wamwishe utari uyu murwayi wo mu mutwe

Umuyobozi w’umurenge wa Kibungo, Mapendo Girbert, avuga ko urwo rupfu barumenye mu gitondo cy’uyu wa 22/09/2015 ndetse ko iperereza rikomeje ngo hamenyekane ababa bagize uruhare muri iki gikorwa yise icyagashinyaguro.

Yagize ati "Kugera ubu hafashwe umuntu umwe ufite uburwayi bwo mu mutwe kuko ariwe wasanganywe telefone ya nyakwigendera Safari ayitaba anayikoresha aniyemera ko yamwishe, ariko iperereza rirakomeje ngo haboneke uwari we wese wabigizemo uruhare ngo ahanwe n’amategeko."

Abatuye uyu mudugudu ahasanzwe umurambo bavuga ko babajwe cyane n’urupfu rw’uyu mugabo ndetse basaba ko hakorwa iperereza ufashwe agahanwa by’intangarugero.

Nyakwigendera asize umugore n’abana bane. Umurambo wa nyakwigendera Safari wahise ujyanwa gupimwa na muganga.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

yoo!!birababaje

Emmy yanditse ku itariki ya: 23-09-2015  →  Musubize

Mana we isi irashaje pe!Uru rupfu ni urwagashinyaguro,kwa muganga nibapime umurambo hamenyekane abamwishe bahanwe.

alias yanditse ku itariki ya: 23-09-2015  →  Musubize

Mana we isi irashaje pe!Uru rupfu ni urwagashinyaguro,kwa muganga nibapime umurambo hamenyekane abamwishe bahanwe.

anne yanditse ku itariki ya: 23-09-2015  →  Musubize

Ayiiii Mana tabara u Rwanda n’abanyarwanda kuko ubu bwicanyi n’ingaruka za genocide

Mado yanditse ku itariki ya: 23-09-2015  →  Musubize

Ayiiii Mana tabara u Rwanda n’abanyarwanda kuko ubu bwicanyi n’ingaruka za genocide

Mado yanditse ku itariki ya: 23-09-2015  →  Musubize

Yoooo uyu musaza bamwishe urwagashinyaguro ariko sinemera ko uwo musazi ariwe wamwishe , iperereza nirikomeze

matama yanditse ku itariki ya: 23-09-2015  →  Musubize

Ese koko uwo wamutwitse afite ikibazo cyo mu mutwe cyagwa nuburyo yakoresheje mu kujijisha yari asanzwe afite gahunda yo kumwica arisaza, anywaya hakorwe ubushakashatsi bwimbitse uyu mugabo afatirwe ingamba

Juma yanditse ku itariki ya: 23-09-2015  →  Musubize

iperereza ryimbitse nirikorwe ntago umusazi yakwica umuntu, ubu yishwe nabandi umusazi nyine abisariramo aratwika.

SAFARI yanditse ku itariki ya: 23-09-2015  →  Musubize

Ububwicanyi burakabije, kuki abantu barimo kwica bagenzi babo, ibi byose ni ingaruka za jenocide hari umuntu wigeze kuvuga ngo ingaruka zayo tuzazibona mumyaka 20, nimwicare rero twakire ingaruka z’ibyo twizaniye.

UKWIZAGIRA yanditse ku itariki ya: 23-09-2015  →  Musubize

Abagome bagira amayeri menshi p! kwica umuntu bakamugereka k’umusazi, ubwo bamwishe bamusigaho bahereza uwo musazi telephone bamusaba ko niyitaba avuga ko ari we wamwishe, iperereza nirikorwe hafatwe n’ingamba z’uburyo ibi bintu byacika naho ubundi abantu baraza gushira bapfa batya.

kwibuka yanditse ku itariki ya: 23-09-2015  →  Musubize

Yego ko Mana tabara u Rwanda n’abanyarwanda, ibi byose ni ingaruka za jenoside kwica abantu babifashe nk’ibintu byoroshye.

AMINA yanditse ku itariki ya: 23-09-2015  →  Musubize

iki kibazo kirakabije cyo kumva ngo umuntu apfuye muburyo butazwi, uretse ko noneho ibi birarenze, kugera aho utwika umurambo koko!!!!!!!!

Ruth busingye yanditse ku itariki ya: 22-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka