Urugaga rw’abagore rushamikiye kuri FPR rwaremeye abagore batishoboye
Urugaga rw’abagore bo mu Karere ka Rutsiro rushamikiye ku muryango FPR-Inkotanyi rwatangiye mitiweli abagore 100 batishoboye runaremera undi umwe inka.
Nyiraneza Marie Louise ukuriye uru rugaga muri aka karere, yavuze ko gutangira mitiweli no kuremera abagore batishoboye biri mu ndangagaciro bahora bibutswa n’umukuru w’igihugu yo kwishakira bisubizo.
Yagize ati “Gutangira mitiweli abagore no kuremera inka ni mundangagaciro duhora twibutswa n’intore izirusha intambwe Perezida Paul Kagame muri Rutsiro.
Twasanze dufite ikibazo cya Mitiweli niyo mpamvu twatangiye abagore100 batishoboye kandi batari mu barihirwa na Leta ndetse turemera n’undi utishoboye inka.”
Abatangiwe mitiweli bishimye kuko ngo bari barabuze ubushobozi bwo kuyitangira, nk’uko Nyirahabima Elizabeti yabitangaje.
Ati “Ubu nka njye kuba mbonye mitiweli ndishimye kuko nari narabuze ubushobozi bwo kuyitangira ubu ngiye kujya nivuza nk’abandi.”
Nyiraneza Liberatha waremewe inka yagaragaje ibyishimo, nawe ati “Ni ubwa mbere ngiye gutunga inka kandi izamfasha mu mibereho kuko nzabona agafumbire nkahinga nkeza.”
Nyirabagurinzira Jacqueline umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yavuze ko iki gikowa kigaragaza ko abanyarutsiro bifitemo umutima wo gukunda igihugu no kwishakira ibisubizo.
Ati “Kuba abantu bashobora gutangira abatishoboye Mitiweli cyangwa bakabaremera inka ni ibitwereka ko abaturage bacu bamaze kumenya indangagaciro yo kwigira no kwishakamo ibisubizo turabishima kandi tukanasaba ko byanakomeza.”
Ubwisungane bwatanzwe bufite agaciro k’ibihumbi 300Rwf, inka nayo ikaba ihagaze ibihumbi 120Frw.
Mbarushimana Cisse Aimable
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|