Urubyiruko rwo muri Korea y’Epfo n’urw’i Nyamasheke rwujuje inzu y’utishoboye mu gihe cy’iminsi 3 gusa

Mu gihe cy’iminsi itatu gusa, urubyiruko rwaturutse muri Korea y’Epfo ku bufatanye n’urubyiruko rwo mu karere ka Nyamasheke babashije kuzuza inzu y’umukecuru utishoboye ifite agaciro gasaga amafaranga ibihumbi 600.

Nyirangendahimana Revocath w’imyaka 51 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Gitanga, mu kagari ka Mubumbano mu murenge wa Kagano wubakiwe iyi nzu y’ibyumba 3 na Salon, ashimira cyane Perezida wa Repubulika Paul Kagame we watangije iyi gahunda yo gufasha abatishoboye kuko we ubwe atari kuzishoboza kwiyubakira inzu.

Urubyiruko rwo muri Korea y'Epfo n'urw'i Nyamasheke rwujurije inzu umukecuru utishoboye.
Urubyiruko rwo muri Korea y’Epfo n’urw’i Nyamasheke rwujurije inzu umukecuru utishoboye.

Urubyiruko rw’abanyeshuri biga muri Kaminuza ya Chonbuk yo muri Korea y’Epfo (Chonbuk National University) rurimo Abanyakoreya 20 n’Umunyarwanda 1, bari kumwe n’urubyiruko rwo mu karere ka Nyamasheke ni bo bujuje inzu y’umukecuru Nyirangendahimana Revocath wari usanzwe atagira aho aba hakwiriye nk’uko abyivugira.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Urubyiruko cya Nyamasheke, Ndanga Jean Marie yatangaje ko iki gikorwa cyo guhesha agaciro uyu mukecuru cyatekerejwe n’urubyiruko rwa Nyamasheke kandi bakaba bashaka ko kizakomeza kugira ngo uru rubyiruko rujye rwubakira abantu bigaragara ko badafite aho baba koko.

Uyoboye iri tsinda ry’urubyiruko rwaturutse muri Korea y’Epfo, Prof. Chung Kyun SHIN yatangarije Kigali Today ko bishimiye iki gikorwa bafatanyije n’urubyiruko rwa Nyamasheke kigamije kubakira uyu mukecuru utishoboye, kandi agashimira ubuyobozi bw’u Rwanda ndetse n’Ingabo na Polisi y’Igihugu bafatanyije kubakira uyu mukecuru.

Nyirangendahimana Revocath (iburyo) imbere y'inzu ye imaze kuzura.
Nyirangendahimana Revocath (iburyo) imbere y’inzu ye imaze kuzura.

Aba banyakoreya bari mu Rwanda muri gahunda y’Umuryango w’Ivugabutumwa rya Gikirisito ritagira umupaka (Christian Life World Mission Frontiers), ukaba ukorana n’Ikigo cy’Urubyiruko cya Nyamasheke.

Iyi nzu yubakiwe uyu mukecuru ari iya gatatu yubatswe n’urubyiruko rwibumbiye mu Kigo cy’urubyiruko cya Nyamasheke nyuma y’uko gitangiye gukora mu mwaka ushize wa 2012.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

yayaya mbega inzu ni inshinwa nako inkoreya pee iminsi itatu se koko,Ndebera ukuntu ihomye n`idirishya bararihomye...anyaway it is beter than nothing congulatulations

yanditse ku itariki ya: 21-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka