Urubyiruko rwibukijwe ko amahoro y’igihugu ari mu maboko yabo

Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Sheikh Musa Fazil Harelimana, yibukije urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha ko umutekano w’igihugu ushingiye kuri bo kuko bafite inshingano zo kubikumira bitaraba bigisha bagenzi babo ndetse banatanga amakuru hakiri kare.

Minisitiri Harelimana aragira ati “kuvuga ngo habayeho gukubita no gukomeretsa nturibusange abasaza benshi cyangwa abakecuru bagize ibyaha byo gukubita no gukomeretsa; nushaka abashaka gukira batanyuze mu nzira zemewe urabisanga mu rubyiruko. Nushaka hari abantu bashaka ko ibyo bitaba igihugu kitabaza bande? Ni urubyiruko. Ubwo rero urwo rubyiruko muzingiweho amahoro munazingiweho kuyashaka”.

Urubyiruko rw'abakorerabushake 314 rwasabwe gukumira ibyaha rutanga amakuru kandi rwigisha bagenzi babo.
Urubyiruko rw’abakorerabushake 314 rwasabwe gukumira ibyaha rutanga amakuru kandi rwigisha bagenzi babo.

Ibi Minisitiri yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 29/12/2014 mu muhango wo gusoza itorero ry’imbanzabigwi ryitabiriwe n’urubyiruko 314 rya rimaze iminsi 10 mu Ishuri Rikuru rya Polisi mu Karere ka Musanze.

Minisitiri yasabye urwo rubyiruko gufata iya mbere mu gufasha inzego zishinzwe umutekano mu gukumira ibyaha bitaraba batanga amakuru ku gihe kandi banagira uruhare mu guhindura bagenzi babo bagaragara mu byaha.

Mu minsi 10 uru rubyiruko rwari rumaze mu itorero rwigishije amasomo ajyanye n’amateka y’u Rwanda, indangagaciro zigomba kubaranga, uruhare rwabo mu kurwanya ibyaha muri rusange cyane cyane ibijyanye n’ibiyobyabwenge n’icuruzwa ry’abantu n’ibindi.

Urubyiruko rw'abakorerabushake bagaragaza ibyo bize birimo kwiyerekana.
Urubyiruko rw’abakorerabushake bagaragaza ibyo bize birimo kwiyerekana.

Ibi kandi abasore n’inkumi bitabiriye iri torero babigarutseho mu mihigo biyemeje kuzesa bagejeje ku bayobozi batandukanye, imihigo izibanda ku kurwanya ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside bimakaza gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka witabiriye isozwa ry’iri torero, yavuze ko Ubunyarwanda ari intwaro ikomeye ushakira amahoro u Rwanda wese agomba gushyigikira kuko abakoresheje iturufu y’amoko byagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi n’abayikoze bakuramo igifungo.

Agaruka ku rugendo rutoroshye rw’abaharaniye ko u Rwanda rumera uko ruri uyu munsi, Minisitiri Kaboneka yasabye urwo rubyiruko rw’abakorerabushake gutera ikirenge mu cya bakuru babo.

Imbanzabigwi zigeza imihigo ziyemeye ku bayobozi bakuru bitabiriye uwo muhango.
Imbanzabigwi zigeza imihigo ziyemeye ku bayobozi bakuru bitabiriye uwo muhango.

“Ariko bakoze byinshi kurusha ababonaga umushahara bifite akamaro n’agaciro kurusha ababonaga umushahara na mwe nimugende mukore mutyo, mukore mudakorera umushahara mukore mwikorera; mukore mukorera Abanyarwanda, umushahara muzawubona mu musaruro uzava mu byo mwakoze kandi uwo mushahara ntujya ushira kurusha wawundi ushyize mu mufuka, ” Francis Kaboneka.

Abasore n’inkumi bambaye impuzankano z’imipira y’umweru n’amapantalo ya gisirikare bagaragaje ko ibyo bize biteguye kubishyira mu ngiro.

Ingabire Nadine ni umwe mu bitabiriye itorero avuga ko azashishikariza abakobwa bagenzi be kwirinda abashobora kubashuka nka “sugar dady” bakabashora mu ngeso mbi z’ubusambanyi ngo bitwaje kubashakira akazi.

Minisitiri Musa Fazil Harelimana ashyikiriza umwe mu ntore inyemezabumenyi.
Minisitiri Musa Fazil Harelimana ashyikiriza umwe mu ntore inyemezabumenyi.

Iki ni icyiciro cya kabiri cy’itorero ry’imbanzabigwi mu gukumira ibyaha risojwe, umuhango witabiriwe kandi n’Umuyobozi mukuru wa Polisi, IGP Gasana Emmanuel n’Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu, Rucagu Boniface. Icyiciro cya mbere cyari kigizwe n’inkumi n’abasore 300 cyasojwe muri Nzeri uyu mwaka.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

urubyiruko nirwo mizero y’igihugu kandi rukanagira imbaraga za ngombwa ngo dukomeze kubaka igihugu tunarinda ibyagezweho

sadamu yanditse ku itariki ya: 30-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka